Leta yashyizeho ibipimo ntarengwa by’urusaku

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’urusaku rukabaije ku baturage ruva ku bikorwa by’iterambere bihuza abantu benshi, Minisiteri y’Ibidukikije yashyize ahagaragara amabwiriza agaragaza ingano y’urusaku ntarengwa n’amasaha rumara ahahurira abantu benshi.

Aya mabwiriza mashya atandukanye n’ayari asanzwe yo mu 2014 kuko yo yasabaga gusa abo bireba kwirinda urusaku rukabaije hakoreshwa ibikoresho nkumirarusaku. Aya yo agaragaza ibipimo ntarengwa by’urusaku n’igihe rutarenza ahaurira abantu benshi nko mu nsengero, mu bigo by’amashuri, mu bitaro n’ahandi.

Azanakurikizwa kandi ahakorerwa imirimo itandukanye y’ubucuruzi nko mu mahoteri, resitora, abamamaza bakoresheje indangururamajwi, ahakorerwa ibijyanye n’ubwubatsi, no mu nganda. Hateganyijwe kandi ibihano ku batazabfatwa barenze kuri aya mabwiriza.

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko aya mabwiriza yateguwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bikomeje kwiyongera bishingiye ku rusaku rukabije kandi bigira ingaruka ku buzima bw’Abaturarwanda.

Aya mabwiriza mashya asobanura urusaku nk’ingano y’ijwi rirenze urugero rukaba rupimwa mu bytwa ‘decibel’(dB). Decibel ikaba ari uburyo bukoreshwa mu gupima urusaku hashingiwe ku ngano y’ijwi risohoka byarenga ikigero cyagenwe bikitwa urusaku.

Ibipimo byatangajwe bishingiye ku masaha y’umunsi aho ku manywa na nijoro bitandukanye. Amanywa yasobanuwe nk’igihe gitangira saa kumi n’ebyiri (6:00) za mu gitondo kugeza saa tatu (9:00) za nijoro mu gihe ijoro ryo ari uguhera saa 9:00 za nijoro kugeza saa 6:00 za mu gitondo.

Ikindi kandi cyitaweho ni uko ahantu hafatwa nk’ahatuje, mu nsisiro, ahacururizwa no mu duce tw’inganda hafite ibipimo ntarengwa by’urusaku byihariye.
Ahantu hatuje hasobanuwe nko mu ntera ya metero 100 uvuye ku ivuriro, ku mashuri, ku masomero, ku nkiko ndetse no ku biro rusange.

Mu nsisiro cyangwa se ahatuwe cyane ingano y’ijwi ntigomba kurenga decibels 55 ku manywa na 45 nijoro. Mu duce tw’ubucuruzi ingano y’ijwi ntigomba kurenga decibels 65 ku manywa na 55 nijoro.

Mu duce tw’inganda, ingano y’ijwi ntigomba kurenza decibels 75 ku manywa na 70 mu gihe cya nijoro.

Mu gihe ahantu hatuje, ingano y’ijwi ntigomba kurenga decibels 50 ku manywa na 40 nijoro.

Mu itangazo rukubiyemo aya mabwiriza, Minisitiri Mujawamariya yagize ati: “Ahantu hatuje hagomba kuguragazwa kandi hagashyirwaho ibimenyetso ku bufatanye n’inzego zibishinzwe. Nta matangazo akoresha indangururamajwi, amahoni y’ibinyabiziga, cyangwa urundi rusaku urwo ari rwo rwose byemewe ahantu hatuje”.

Inzu zisengerwamo, ahabera ibikorwa by’imyidagaduro, utubari na za resitora, ingano y’ijwi igomba kuba iri hagati ya decibels 88 na 91.
Aya mabwiriza kandi asobanura ingano y’ijwi ryemewe imbere no hanze ndetse n’igihe ritagomba kurenza.

Urugero, niba ingano y’amajwi mu musigiti cyangwa mu rusengero ijwi ritagomba kurenza decibels 85 mu gihe cy’amasaha umunani, iyo zigeze kuri 88 amasaha aragabanuka akaba ane. Na none kandi ibi bireba ahabera ibikorwa by’imyidagaduro gusa aho hose iyo bigeze ku ngano y’ijwi rurenze decibels 91 amasaha aramanuka akaba abiri. Ibyo ni na ko bimeze kuri resitora n’utubari.

Ingano y’amajwi ntarengwa hanze y’ahakorerwa ibyo bivuzwe haruguru igomba gushingira ku bipimo byo kuba agace kahakikije gatuje, ari urusisiro, ahakorerwa ubucuruzi cyangwa ahakorera inganda.

Minisitiri Mujawamariya ati: “Nta muntu n’umwe wemerewe kuguma mu gace karimo urusaku rukabije rurenga decibels 70 umunsi wose. Kandi nta gikorwa na kimwe gikwiye gutuma umuntu yumva urusaku rurengeje decibels 85 mu gihe kirenze amasaha umunani”.

Imbonerahamwe igaragaza ingano y’amajwi n’igihe atagomba kurenza ihera ku ngano ya decibels 85 ikageza ku 140; hejuru ya decibels 140 nta wemerewe guteza cyangwa kujya hari urwo rusaku kuko rwakwangiza ubuzima bwe.

Abarebwa n’ishyirwa mu bikora ry’aya mabwiriza cyane cyane abashoramari na ba nyiri ibikorwa byavuzwe haruguru barakangurirwa kwihugura no gushakisha ubumenyi bujyanye no kumva ndetse no gupima ingano y’amajwi y’ibyo bakora.

Na ho ku bikorwa by’ubwubatsi bishobora kubyara urusaku rurenze ingano y’uruteganyijwe, abashoramari bagomba kwaka uruhushya rwihariye mbere yo gutangira ibyo bikorwa bakaruhererwa hamwe n’mpushya zo kubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka