Leta yashoye Miliyoni 350$ azafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangarije inteko y’Abadepite n’Abasenateri ko leta yashyizeho ikigega cya Miliyoni 350 z’amadorali kizafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo ku nyungu ya 8% mu gihe cy’imyaka 5.

Impamvu Leta yashyizeho iyi gahunda ni uburyo bwo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kugira ngo yishingire abahinzi kubona inguzanyo yo gushora muri uru rwego ku nyungu ntoya.

Ati “Leta yashyizeho ikigega cya Miliyoni 350 z’amadorali kizafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo ku nyungu ya 8% mu gihe cy’imyaka 5”.

Minisitiri w’intebe avuga ko uyu mushinga uzorohereza abahinzi n’aborozi kubona ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo kuko hari miliyoni 20 z’Amadorari y’Amerika yagenewe ubwishingizi bw’ibihingwa n’ubw’amatungo.

Minisitiri w'intebe ageza ku badepite ingamba Leta ifite mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi
Minisitiri w’intebe ageza ku badepite ingamba Leta ifite mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Uyu mushinga uzafasha abahinzi n’aborozi igihe bahuye n’ibiza kutaguma mu gihombo igihe kinini bityo Leta ikabunganira.

Minisitiri w’intebe yabajijwe igikorwa ku kibazo cy’imbuto mbi zihabwa abahinzi ariko ntizitange umusaruro uko bikwiye, maze asubiza ko hari n’abahinzi batakurikije amabwiriza bari bahawe.

Ati “Nzasaba Minisitiri w’Ubuhinzi kugikurikirana, ariko kandi byagaragaye ko hari abahinzi batakurikije amabwiriza bari bahawe”.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, hatubuwe imbuto toni ibihumbi 8,454 z’ibinyampeke n’ibinyamisogwe, leta izamura ikigero cya nkunganire ku nyongeramusaruro ku gipimo cya 93% kuko yageze kuri miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe yatangaje kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga myinshi y’ubuhinzi n’ubworozi igamije kuzamura umusaruro wabwo binyuze mu kukongera ubuso bwuhirwa, kugabanya ikigero cy’umusaruro wangirika igihe cyo gusarura, kunoza ubuhunikiro n’ubwanikiro, kongera ibyumba bikonjesha umukamo w’amata, imbuto, imboga n’inyama ndetse no guhangana n’ibyonnyi by’imyaka n’indwara z’amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sacco ziguriza abahinzi zikabasaba kwishura Mu mezi atandatu.Mbese abahinzi bonjour ntashoramari rirambye bagira?

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka