Leta yasezereye inirukana 463 mu Ngabo, Polisi na RCS

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa 07/6/2019, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru, yasezereye ndetse yirukana mu Ngabo z’u Rwanda, muri Polisi n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa abagera kuri 463.

Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Barimo 80 basezerewe, birukanywe cyangwa bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru n’Amateka ya Perezida, hamwe na 383 babikorewe hashingiwe ku mateka ya Minisitiri.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri , KAYISIRE Marie Solange ryatangajwemo
Iteka rya Perezida ryirukana ba ofisiye 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Hari n’Iteka rya Perezida ryirukana ba ofisiye 20 ba Polisi y’u Rwanda, Iteka rya Perezida risezerera nta mpaka ba ofisiye 30 ba Polisi y’u Rwanda hamwe n’Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye 21 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Inama y’Abaminisiti yemeje kandi Iteka rya Perezida ryirukana ba ofisiye 4 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje Amateka ya Minisitiri, harimo iryirukana mu Ngabo z’u Rwanda Su–Ofisiye muto umwe n’abasirikare bato 18, Iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-ofisiye n’Abapolisi bato 101 ba Polisi y’u Rwanda.

Iteka rya Minisitiri ryirukana nta nteguza ba Su-ofisiye n’Abapolisi bato 147 ba Polisi y’u Rwanda, Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Abasuzofisiye 69 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryirukana Abasuzofisiye n’Abawada 47 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 788 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Iyi Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yanemeje ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2019/2020 irenga miliyari ibihumbi bibiri na 800, ndetse inagena gahunda n’amabwiriza atandukanye arebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicungire y’ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye ubutwar nyakubahw akomeza kuduha kd akanahesha ishema abanyarwanda bur muntu amuha.

RUSHIGAJIKI JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 9-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka