Leta yamaze kwisubiza by’agateganyo ubutaka budafite abo bwanditseho

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kuva ku wa 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bwanditseho bwamaze kwandikwa kuri Leta by’agateganyo.

Hari abatunze ubutaka butababaruyeho kubera gutinya ko byamenyekana ko bigwijeho imitungo
Hari abatunze ubutaka butababaruyeho kubera gutinya ko byamenyekana ko bigwijeho imitungo

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyanyuze kuri RBA, kibanze ku kwandika kuri Leta ubutaka budafite abo bwanditseho.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kwandikisha ubutaka byatekerejweho mu mwaka wa 2004.

Avuga ko habayeho amavugurura menshi, igikorwa nyirizina gitangira mu mwaka wa 2009 kugera muri 2013.

Avuga ko habaruwe ubutaka 11,539,974 mu gihugu cyose. Avuga ko hakomeje gutangwa amahirwe ku kwandikisha ubutaka ndetse hatangwa n’igihe ntarengwa kugera ku wa 31 Ukuboza 2020.

Ati “Twabonye hari ubutaka burenga miliyoni n’igice butabaruye dutanga amahirwe. Ku wa 15 Ukwakira 2019 hatanzwe amezi atatu, hongerwaho andi kugera ku wa 30 Kamena 2020, nabwo kubera COVID-19 twongeraho kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 kugira ngo abantu bandikishe ubutaka bwabo.”

Mukarage avuga ko kwandika ubutaka bigamije kugabanya amakimbirane mu miryango, guhuguzanya no gupfa imbibi.

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko kugera ku wa 30 Ukuboza 2020, ubutaka butabaruwe bungana na 1,499,845 ku butaka bwabaruwe mu gihugu cyose bingana na 13%.

Avuga ko kubaruza ubutaka ahanini bikorwa mu mijyi kurusha mu cyaro aho i Kigali ku bibanza birenga ibihumbi 31 ibirenga 423 gusa ari byo bitabaruye bingana na 7%.

Intara y’Amajyepfo ku butaka burenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri (3, 200,000) ubutabaruye bungana n’ibihumbi 503 bingana na 15%.

Intara y’Iburengerazuba ubutaka butabaruye bungana n’ibihumbi 399 birengaho gato ku butaka busaga miliyoni 3 n’ibihumbi 190 bingana na 12%.

Intara y’Amajyaruguru ngo habonetse ubutaka butabaruye busaga ibihumbi 303 kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 600 zirenga z’ubutaka bwose bingana na 11%.

Ni mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba hari ubutaka burenga ibihumbi 261 bitabaruwe kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bingana na 13%.

Umubitsi w’impapuro mpamo mu Ntara y’Iburasirazuba Muvara Pothin avuga ko muri rusange ubutaka butabaruye mu gihugu cyose buri ku mpuzandengo ya 13%.

Avuga ko iyi mibare ari myinshi ari na byo byatumye hibazwa ko bushobora kuba ba nyirabwo badahari cyangwa ari ubwa Leta.

Agira ati “Iyi mibare ni myinshi, urumva ba nyiri ubutaka bageze kuri 13% mu gihugu batagerwaho n’inyungu yabwo, haba ijyanye n’ubukungu, izijyanye n’umutekano, inyungu no kubwifashisha bikenura. Bituma hibazwa niba ba nyirabwo babaho cyangwa ubutaka ari ubwa Leta bwigabijwe.”

Ubutaka budafite abo bwanditseho Leta yabaye ibwisubije by'agateganyo
Ubutaka budafite abo bwanditseho Leta yabaye ibwisubije by’agateganyo

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko impamvu zituma hari abatandikisha ubutaka harimo kutabiha agaciro cyangwa kutita ku bintu.

Hari kandi gukwepa imisoro, kuba harimo abigabije ubutaka bwa Leta bagatinya ko bagiye kubwibaruzaho bavumburwa bakabwamburwa. Ariko nanone ngo hari abantu baba batifuza ko imitungo yabo igaragara.

Mukarage Jean Baptiste avuga ko kuva ku itariki 31 Ukuboza 2020, ubutaka bwose budafite uwo bwanditseho bwanditswe kuri Leta by’agateganyo kugeza igihe ba nyirabwo bazabonekera ariko na byo ngo bikazagira igihe n’ubwo kitarashyirwaho.

Ati “Kuva itariki 31 z’ukwa cumi n’abiri 2020 zigeze twari twaramaze no kubabwira ko ubwo butaka bwaba bwanditswe kuri Leta by’agateganyo mu gihe dutegereje y’uko hazaboneka ba nyirabwo bakaza bakabwandikisha.”

Mukarage yibutsa ko Leta ari yo ifite ububasha bw’ikirenga ku micungire y’ubutaka bwose kuko ari ubwa bose abariho n’abazabaho mu bihe bizaza ikabucunga ku nyungu z’Abanyarwanda bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twasabaga ko Leta yatanga andi mahirwe yanyuma kugirango tubashe kwandikisha ubutaka bwacu.
Kubera ingamba zo guhashya covid-19 yatumye tutabikorera igihe

Kanamugire yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

Ariko nabakora mubutaka bagerageze gutanga servicenziza uzi gutanga icyangombwa kikamara imyaka itatu kitarakorwa waratanze namafranga birababaje muzabatubarize

Tuyi yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ese nk’umuntu icyangobwa cy’ubutaka cyasohotse amazing yanditswe nabi kigasubizwayo ubu kikaba kitaragarutse,nagiye ku murenge bantegeka kongera kwishyura ndabikora ariko nategereje icyangobwa cyanjye ndakibura ubwose nanjye nzafatwa nk’umuntu utarigeze abaruza?

Claudia yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka