Leta yagaruje Miliyari 3.3Frw muri Miliyari 3.4Frw yari yanyerejwe
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024, yavuze ko Leta yagaruje Miliyari 3.3Frw muri Miliyari 3.4Frw yari yanyerejwe mumwa wa 2023-2024, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025.

Kamuhire yavuze ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2023/2024, ubugenzuzi bukumira (preventive audit) bwagaragaje ko amafaranga angana na Miliyari 3.3Frw yari yanyerejwe, yagarujwe n’inzego zirimo WASAC, MINICOM, Rwanda Housing Authority, RTDA, RURA na REB.
Yagize ati “Inzego bireba twazisabye ko amafaranga asigaye, ndetse n’amafaranga mashya berekanye yanyerejwe, ziyagaruza”.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko amafaranga ya Leta yakoreshejwe bitari ngombwa, cyangwa se hadakurikijwe amategeko, yagabanutse, aba Miliyari 2,04Frw mu 2024, mu gihe yari Miliyari 2.57Frw mu 2023.
Ati “Ingengo y’imari yagenzuwe ingana na Miliyari 6571Frw bingana na 96.1% by’amafaranga yakoreshejwe mu mwaka warangiye muri Kamena 2024”.
Gusa nubwo hari ibigo byagaragayemo amakosa y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta, ibya Leta byagize amanota meza.
Raporo nshya y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, yerekana ko ibigo n’inzego bya Leta byabonye Raporo zitarimo amakosa cyangwa ibyo bise nta makemwa’, byazamutse bikagera kuri 94% mu 2024, bivuye kuri 92% byariho muri 2023.
Ku bigo byagaragayemo ibyuho, yavuze ko bizakomeza gukurikiranwa ndetse amakosa y’imicungire mibi yagaragayemo basabwe kuyakosora.
Ibigo n’inzego bya Leta byabonye raporo zitarimo amakosa mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza, byariyongereye bigera kuri 75% bivuye kuri 69%.
Kubyaza umusaruro amafaranga yashowe na Leta, inzego zabonye Nta macyemwa zariyongereye zigera kuri 66% zivuye kuri 59%.
Gushyira mu bikorwa inama ziba zatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, nabyo byariyongereye bigera kuri 60% bivuye 59%.

Abadepite basabye urwego rw’umugenzuzi gukomeza gukurikirana abatubahiriza inama bahabwa n’uru rwego, kugira ngo barusheho kunoza ibikorwa byo gucunga umutungo neza wa Leta.
Depite Ntezimana Jean Claude yagiriye inama umugenzuzi w’imari ya Leta, ko imitungo yose idakoreshwa iri hirya no hino ikwiye gutezwa cyamunara, ikavamo amafaranga akajya mu isanduku ya Leta aho guhora bigaruka muri raporo.
Ati “Iyi mitungo ifite agaciro ka Miliyari 7.5, ni amafaranga menshi jyewe numva hajyaho ikigo cya Leta gikusanya iyi mitungo yose, ikayiteza cyamunara kuko amafaranga Leta iba iyakenye”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|