Leta yagaragaje imishinga y’ibikorwa remezo bigiye gukomeza kubakwa

Muri ibi bihe byo kuguma mu rugo kubera Coronavirus, hari ibikorwa remezo byiganjemo iby’ubuzima, uburezi no kurengera ibidukikije Leta yemeje ko biri mu by’ibanze bigomba gukorwa mu gihe cya vuba.

Mu bikorwa remezo byemerewe gukomeza kubakwa harimo ibitaro n'ibigo nderabuzima ahantu hatandukanye
Mu bikorwa remezo byemerewe gukomeza kubakwa harimo ibitaro n’ibigo nderabuzima ahantu hatandukanye

Ubusanzwe ibikorwa by’ubwikorezi, gukora no gucuruza ibiribwa, ibijyanye n’isuku, imiti na serivisi z’imari, ni byo byonyine byemewe muri iki gihe icyorezo Covid-19 cyugarije isi.

Ku cyumweru yariki 19 Mata 2020, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete, yandikiye bagenzi be bagize Guverinoma hamwe n’abayobozi ba bimwe mu bigo bya Leta, abamenyesha ko hari imirimo yari yarahagaritswe ariko yiyongereye ku igomba gukorwa muri iki gihe cya #GumaMuRugo.

Bikaba ahanini ari ibikorwa by’ubwubatsi no kurengera ibidukikije bizakorwa n’Umutwe w’Inkeragutabara wo mu Ngabo z’u Rwanda, bafashijwe n’abakozi bake basanzwe, kandi bakazakoresha amamashini aho bishoboka hose.

Minisitiri Gatete yagize ati “Ibi bigo byose bigomba gukoresha abakozi ba ngombwa cyane, imashini zikaba ari zo zibandwaho mu gukora iyo mirimo”.

Ati “Hagomba kubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwambara udupfukamunwa (masks), gukaraba intoki, guhana intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, gupima umuriro ndetse no kugaragaza abakekwaho kuba banduye Covid-19”.

Imirimo igomba gukorwa ni iyo kubaka ibitaro bya Gatonde, ibya Nyabikenke, kuvugurura inyubako z’ibitaro bya Kibuye, kubakira amazi mabi mu bitaro bya Bushenge na Muhima, kubaka Ikigo Nyafurika gishinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa mu bijyanye no kuvura umuntu bamubaze (IRCAD Africa).

Hazabaho kandi ibikorwa byo gusana ibitaro bya Kiziguro, kubaka Ikigo nderabuzima cya Nyamicucu, gusana ibyobo by’amazi mabi kuri Minisiteri y’Ubuzima, ndetse no kubaka ikigo cy’ubuvuzi cya Gakoro mu Karere ka Musanze.

Minisitiri Gatete yavuze ko muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’isi, bazubaka ibyumba by’amashuri 2,704 ndetse n’ubwiherero 3,648 mu turere dutadukanye two mu gihugu.

Mu duce tumwe dukora ku mipaka y’u Rwanda hateganyijwe kubakwa ibigo by’amashuri y’imyuga mu Turere twa Gicumbi (Cyumba na Mukarange), Burera (Cyanika na Kivuye), Nyagatare (Tabagwe na Matimba), bikazaba byaruzuye bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2020.

Hari n’undi mushinga Minisitiri Gatete asobanura ko mu Turere twa Rusizi, Muhanga, Karongi, Rutsiro, Burera, Gicumbi, Nyagatare, Huye na Rubavu, ngo hazubakwa ibyumba by’amashuri 152 bizaba biri mu nyubako 19 z’amagorofa ageretse rimwe.

Imirimo yo gusana ishuri ryitwa ‘Mary Hill Girls Seconday’ (mu Karere ka Nyagatare) na yo ngo igomba kuba yarangiye mu gihe cyose amashuri azaba yongeye gutangira.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo yakomeje agaragaza ko hari n’imirimo ikorwa n’ikigo ‘Yelcy Group’ yo kubaka hoteli yitwa Sheraton mu Mujyi wa Kigali, kandi agakomeza avuga ko urugomero rw’amazi meza rwa Gihira rugomba gusanwa no kwagurwa.

Mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, hari imirimo yo kwita kuri pepiniyeri z’ibiti n’ingemwe zatewe mu gishanga cya Nyandungu, gukumira isuri mu cyogogo cy’umugezi wa Sebeya n’ahandi mu Turere twa Rutsiro na Ngororero, ndetse no gukumira imyuzure iva mu ishyamba ry’ibirunga mu Turere twa Musanze na Burera.

Hari n'ibyumba by'amashuri bigiye gukomeza kubakwa
Hari n’ibyumba by’amashuri bigiye gukomeza kubakwa

Amb. Claver Gatete yabwiye Kigali today ati “Yego ni byo, ibi ni ibyemezo byafashwe na Guverinoma”.

Izi ngamba za Guverinoma zemeje kandi ibigo by’ubwishingizi bigomba guherekeza iyi mirimo, ari byo Sanlam General/Life, Sonarwa General/Life, Prime General/Life, BK General Insurance, Radiant, UAP na Mayfair.

Hanagaragajwe ibigo bizakorera abantu ibikoresho by’ubwirinzi mu mirimo bazakora ndetse n’ibijyanye no kwirinda kwandura indwara zitandukanye zirimo icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze cyane Kamuzinzi.
Iyi nkuru yanditse neza.

Chris yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ese mukubakisha ayo mashuri ko hari uturere twari twaratanze Exam kuri ba Foreman hakaba hari naho bari batarakora Exam bizagenda bite?

Uwari waratsinze Exam ariko akaba atari mu karere azakoreramo azahagera ate kd inzira zifunze. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Ese mukubakisha ayo mashuri ko hari uturere twari twaratanze Exam kuri ba Foreman hakaba hari naho bari batarakora Exam bizagenda bite?

Uwari waratsinze Exam ariko akaba atari mu karere azakoreramo azahagera ate kd inzira zifunze. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka