Leta yafashe umwanzuro wo kwambura ubutaka abashoramari bananiwe kubaka amacumbi aciriritse

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Mutwe w’Abadepite kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, yatangaje ko Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka bwari bwarahawe ba rwiyemezamirimo, ngo bwubakweho amacumbi aciriritse bakaba batarabikoze.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana

Minsitiri Nsabimana yabigarutseho avuga ku kibazo cy’idindira ry’umushinga wo gufasha abaturage kubona inzu ziciriritse (affordable houses), ku butaka buherereye mu turere twa Gasabo na Kicukiro, aho kuri ubu ubunini muri bwo butarabasha kubyazwa umusaruro.

Minisitiri Nsabimana avuga ko bamwe muri ba rwiyemezamirimo bari biyemeje gufatanya na Leta, muri gahunda yo kubaka amacumbi aciriritse batakomeje ibikorwa byabo, biturutse ku bushobozi bucye bwa bamwe muri bo, ariko kandi ngo hari abaje muri iyi gahunda yo kubaka inzu ziciriritse badafite amakuru ahagije, bituma badashobora kuzuza ibisabwa byose.

Ati “Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka yahaye abo bashoramari batashoboye kububyaza umusaruro wari witezwe. Ubu bukaba burimo guhabwa abandi bashoramari n’ibigo bya Leta, bizakomeza kubwubakoho izo nzu ziteganyijwe”.

Mu bidindiza gahunda yo kubaka inzu ziciriritse, Minisitiri Nsabimana Ernest yagaragaje ko harimo ubushobozi buke bw’abakeneye inzu, abashoramari batitabira, igiciro cy’ubwubatsi, n’icy’ibikoresho bitumizwa hanze cyazamutse n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu bwubatsi rihenze.

Hari kandi n’ikibazo kijyanye n’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire kitashoboye kubyaza umusaruro ubwo butaka buherereye mu turere twa Gasabo na Kicukiro, aho icyo kigo cyari cyabonye ubutaka bugera kuri hegitari 38 bufite agaciro gasaga Miliyari 4Frw.

Mu Karere ka Gasabo i Ndera hari hegitari 18, Kicukiro muri site ya Busanza hari hegitare 20.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko harimo gutegurwa inyigo izarangira muri Kanama 2023, ikazagaragaza uruhare rwisumbuyeho Leta izagira muri iyi gahunda, yo kubaka inzu zikodeshwa zakorohera buri wese, kugera ku mukozi uhembwa ibihumbi 60 ku kwezi.

Abadepite bari muri ibyo biganiro
Abadepite bari muri ibyo biganiro

Kugeza ubu inzu nyinshi mu ziciriritse zubakwa zikagurishwa muri iyi gahunda yiswe ‘Gira iwawe’, zishobora kugurwa n’abantu binjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 1200000Frw ku kwezi. Iyo nzu igahabwa umuntu udafite indi nzu cyangwa undi mutungo w’ubutaka bumwanditseho, kandi ikaba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 35 na 40 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuntu wemerewe kuyihabwa, afata inguzanyo yishyurwa ku nyungu ya 11 %, ariko ikajya igenda igabanuka ku buryo ishobora kujya munsi ya 11 %.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kuki batabya arssb.gacuriro ,kinyinya ,ngwabashoramari hhhhhh

ndumiwe yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Ibi ni byiza rwose kuko bizatuma bigira umurongo niba Leta itanze ubutaka, ibikoresho (ibiti, amabuye), rwiyemeza nawe agashyiraho aye imishinga izashoboka.

Kalima yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Nyakubahwa bazampe mo kimwe kuko nahawe numugi wa Kigali kera bagihaye undi kandi mfite ikemzo cyacyo

lg yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Leta nibibambure inyihereho ikibanza kimwe kuki batabiha ababishaka ngo barebe ko amezi 2 inzu zitaba zihali

lg yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka