Leta ya Congo yagawe kutitabira inama yari igamije gushaka umuti w’umutekano wayo

Abitabiriye inama y’ihuriro AMANI, riharanira amahoro mu turere tw’ibiyaga bigari, banenze uburyo igihugu cya Congo gikomeje kwitwara mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano urangwa m’Uburasirazuba bwa Congo.

Iyi nama yatangiye taliki ya 26-27/10/2012, yari igamije kwiga kukibazo cy’umutekano mucye ubarizwa m’Uburasirazuba bwa Congo, u Rwanda rushinjwa kugiramo uruhare.

Iyi nama ikaba yaragomba kubamo gusasa inzobe hakarebwa ikibazo nyakuru cy’umutekano mucye ubarizwa muri iki gihugu n’ingamba zafatwa, kugira amahoro ashobore kuba yagaruka n’umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Senatri Ntawukuriryayo yari mu bitabiriye inama.
Senatri Ntawukuriryayo yari mu bitabiriye inama.

Nta ntumwa ya Congo yigeze igaragara muri iyi nama, kuva itangiye kugera irangiye, igikorwa cyagragaye nko kunaniza kurangiza kuko ingingo nyinshi zacyemura ikibazo zarakirebaga, nk’uko byatangajwe na Perezida w’Ihuriro AMANI, Senateri Jean Damascene Bizimana.

Imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano m’Uburasirazuba bwa Congo, irimo FDLR n’indi mitwe imaze gufata intera ikomeye, biri mu byibanzweho, aho abitabiriye iyi nama bagombaga kureba impamvu iyo mitwe ivuka n’icyakorwa kugira ngo ikurweho.

Igihugu cya Congo nticyagaragaye muri iyi nama, ariko abayitabiriye ntibabuze kugisaba bimwe mu byo kigomba kwitaho.
Igihugu cya Congo nticyagaragaye muri iyi nama, ariko abayitabiriye ntibabuze kugisaba bimwe mu byo kigomba kwitaho.

Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo, kimwe n’abandi bitabiriye iyi nama, bagaragaje ko bitabaciye intege kuko imyanzuro yafashwe izakoresha n’izindi nzego mu gushakira umuti ikibazo cya Congo.

Congo gisabwa kugira uruhare rugaragara mu gucyemura ikibazo cy’imitwe, hagendewe gukuraho impamvu ituma iyo mitwe ivuka. ikanasabwa kudakomeza kurega ibinyoma kandi impamvu y’ivuga ry’imitwe riterwa n’imiyoborere y’ubuyobozi buriho muri Congo, nk’uko bigaragara mu myanzuro Yafatiwe muri iyo nama.

Iyi nama kandi yanashyigikiye imyanzuro yafashwe n’akanama mpuzamahanga k’ibiyaga bigari ICGLR mu kugarura amahoro m’Uburasirazuba bwa Congo, AMANI ikaba izakomeza gutegura ibiganiro mu kugarura amahoro mu karere.

Muri iyi nama kandi hananenzwe impugucye n’ibitangazamakuru bigendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, basaba ko byakamaganwa hakubakwa umuco w’amahoro mu rubyiruko rushishikarizwa kwirinda kujya mu mitwe yitwaza intwaro no guhungabanya umutekano.

N’ubwo M23 ariyo ivugwa cyane, Congo ibarirwamo imitwe myinshi yitwaza intwaro kandi igahungabanya umutekano w’abaturage n’ibikorwa by’ubusahuzi. FDLR igaragazwa mu maraporo menshi mu gufata abagore n’abakobwa kungufu.

Hakaba n’indi nka Mai-Mai ivuka buri munsi yose kubera impamvu z’amabuye y’agaciro abarizwa muri Congo, intwaro bakazikura muri leta kubera abayobozi bamwe babigiramo uruhare, nk’uko raporo ikomeza ibigaragaza.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka