Leta ya Amerika isanga u Rwanda rwabera urugero ibindi bihugu byo mu karere
Leta ya Amerika iravuga ko u Rwanda rushobora kubera urugero ibindi bihugu byo mu karere ruherereyemo mu rwego rwo kwiyubaka, kubungabunga amahoro no kugera ku bumwe n’ubwiyunge hagati y’abaturage babyo.
Ibi biri mu butumwa John Kerry ushinzwe ububanyi n’amahanga yoherereje u Rwanda ku munsi wo kwibuka ubwigenge bw’u Rwanda ku nshuro ya 51, umunsi uba tariki 01 Nyakanga buri mwaka.
Muri ubu butumwa, bwana Kerry yagize ati “Mu izina rya Perezida Obama na Leta ya Amerika no mu izina ry’abaturage ba Amerika twese mboherereje ubutumwa bwo gushimira Abanyarwanda mwese muri rusange ku ntera mugezeho.
Kuva Abanyarwanda ubwanyu mwahagarika Jenoside, mwagaragaje ubutwari budasanzwe mu komora ibikomere bya Jenoside, kwiyubaka ndetse no gutera imbere ku buryo butangaje kandi ntawe ugishidikanya ko u Rwanda rufite imbere heza.”
Ubu butumwa bwatangajwe na ambasade ya Amerika mu Rwanda buravuga ko Leta ya Amerika yemera idashidikanya ko u Rwanda rugaragaza icyizere ko amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’umudendezo bishoboka kandi ko u Rwanda rwabera urugero ibindi bihugu byo mu karere.
Bwana Kerry yanditse kandi muri ubwo butumwa ko yifurije u Rwanda n’Abanyarwanda umwaka mwiza wuzuye amahoro n’uburumbuke, no gukomeza gutera imbere.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyamerika niko bamera iyo bageze kubigenda barabivuga ariko n’iyo bageze ku bitagenda ntugire ngo barya ruswa. ariko se burya ibyinshi ni ibihe?
Ibyo bavuga ntabwo babeshya naho urke bariya birirwa bandika ama report atampaye agaciro , bitewe ni ukobaramutse!! ariko nkeka ko ahari biterwa no kuba batabasha kurugenda ngo bahirirwe banaharare!
Ubwo ejo wasanga bazatanga report zitandukanye n’ibyo bavuga!! ahaa!!
At least wowe urabyumva va kuwa mwirabura mwene wacu azakutwigisha gusa GUY rights!