Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanya Isirayeli baburiye ababo mu mubyigano
Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yihanganishije igihugu cya Israel n’abaturage bacyo baburiye ababo ku musozi wa Meron, aho bari bitabiriye umuhango w’idini ry’Abayahudi b’Aba-Orthodox.

Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 29 Mata, Abanya Isirayeli babarirwa mu bihumbi bagiye mu muhango ngarukamwaka w’idini witwa Lag Ba’Omer, kwibuka uwari umwigisha wabo witwaga Rabbi Shimon Bar Yochai.
Ubusazwe iyo bamaze kumwunamira muri uwo muhango ngarukamwaka mu gihe cy’igicuku (mu ma saa saba z’ijoro) ndetse no gucana urumuri, abantu bahita bataha.
Mu mubyigano wabayeho barimo gusohoka, hapfuye abantu kugeza ubu barenga 45, abandi barenga 150 barakomereka biturutse ku gusohokera ahantu hato cyane kandi hamanuka.
Basohotse bagwirirana ku buryo abari munsi y’abandi bahise bapfa cyangwa bakomereka bazize kunigwa cyangwa kubura umwuka.
Leta ya Israel yahise itangaza ko hagiyeho icyunamo kizamara icyumweru, ndetse amabendera yose mu gihugu akururutswa kugeza hagati.

MINAFFET mu izina rya Leta y’u Rwanda, yasohoye itangazo ibinyujije kuri Twitter kuri iki cyumweru, ivuga ko yifatanyije n’Abanya-Israel muri ibi bihe by’umubabaro.
MINAFFET yagize iti “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, babikuye ku mutima bihanganishije kandi bifatanyije mu kababaro na Leta hamwe n’abaturage ba Israel, n’imiryango y’ababuriye ababo mu mubyigano wabereye ku musozi wa Meron, mu muhango w’imyemerere wabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2021.”
Ku musozi wa Meron usanzwe uberaho umuhango ngarukamwaka wa Lag Ba’Omer, ni ho hashyinguwe Rabbi Shimon Bar Yochai witwaga Rashbi, akaba yarabaye umwigisha w’Abayahudi mu kinyejana cya kabiri nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo, ubwo Yerusalemu yari imaze gusenywa.

Ohereza igitekerezo
|
Ibi nibyago biterwa na sentiments !