Leta y’u Rwanda ifite icyizere cyo kuzatorwa mu kanama gashinzwe umutekano ka UN
U Rwanda rukomeje gushakisha amajwi kugira ngo rubone umwanya mu kanama kadahoraho gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye (UN) kagizwe n’ibihugu 10 byo ku migabane yose igize isi.
“Dufite icyizere cyo kuzabona uwo mwanya, kandi turawuharanira kuko twifuza amahoro tukanayifuriza ibindi bihugu”; nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yatangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 11/09/2012.
Ministiri Mushikiwabo yari yatumije icyo kiganiro kugira ngo asobanure aho u Rwanda rugeze mu gushakira umuti ikibazo cy’uburasirazuba bwa Kongo, ndetse no gusobanura aho u Rwanda rugeze rushakisha amajwi mu nteko y’umuryango w’abibumbye.
Yavuze ko ibihugu 13 byo mu gace k’uburasirazuba bw’Afurika byamaze gushyigikira u Rwanda, ndetse ko mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka inteko y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yemeye kuzarushyigikira mu matora azaba tariki 18/10/2012.
Tariki 27/09/2012, Perezida wa Repubulika Paul Kagame azaba ari ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye muri Amerika, kugira ngo asobanure uruhare rw’u Rwanda mu guharanira uwo mwanya, cyane cyane mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga yasobanuye ko imishyikirano ndetse n’ingendo nyinshi amaze gukora ku kibazo cya Kongo byatanze umusaruro ushimishije ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda.

Inama iherutse kubera i Kampala tariki 07-08/09/2012 yemeje gushyiraho byihuse abagenzuzi ku mupaka wa Kongo n’u Rwanda. Abo bagenzuzi bazaturuka mu bihugu 11 bigize inama y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), bakazaba bashinzwe kugenzura ibibazo bishobora kuvuka ku mipaka y’ibihugu byombi.
Iyi nama kandi yameje ko umutwe utagira aho ubogamiye ushobora kuzashyirwaho, ariko ko nta bihugu biratangaza ko bizazana ingabo zabyo, uretse Tanzaniya yonyine; nk’uko Ministiri Mushikiwabo yakomeje asobanura.
Hagati aho umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, nk’uko ari we uyoboye ICGLR muri iki gihe, yabaye ashinzwe guhuriza umutwe wa M23 na Leta ya Kongo mu biganiro, ku buryo ngo nibitanga umusaruro, bitazaba ngombwa gushyiraho umutwe w’ingabo ku mupaka wa Kongo n’u Rwanda.
Ministiri Mushikiwabo yanatangaje ko imyiteguro yo kujya gushishikariza Abanyarwanda bari hanze kwihesha agaciro irimo kugenda neza, aho bazahurira na Perezida Paul Kagame mu mujyi wa Boston, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku matariki ya 21 na 22 y’uku kwezi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|