Leta ntikwiye kukwingingira kurera neza umwana kandi ari uwawe - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi kurera abana babo neza babarinda icyatuma badakura neza, aho gutegereza kubyingingirwa na Leta.

Abaturage basabwa kurera abana babo neza batabanje kubyingingirwa
Abaturage basabwa kurera abana babo neza batabanje kubyingingirwa

Yabibasabye ku wa 07 Ukuboza 2021, ubwo yatangizaga ubukangurambaga bugamije kurengera umwana ku rwego rw’Intara, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza.

Avuga ko umwana agomba gutegurirwa ubuzima akiri mu nda ya nyina kugira ngo azavuke ibyangombwa nkenerwa bizatuma akura neza byose bihari.

Yabasabye kugaburira neza abana bategurirwa indyo yuzuye kugira ngo babarinde bwaki n’igwingira, kuko iyo bibaye nta nyungu umubyeyi n’Igihugu babakuramo.

Ati “Iyo bavuga ngo mu bana 1,000 harimo 300 bagwingiye, igihugu kiba cyapfushije abo bana bose kandi cyapfushije urubyiruko, abayobozi b’igihugu cyapfushije abantu b’ingirakamaro.”

Avuga ko iyo umwana atarezwe neza ntahabwe indyo yuzuye igihugu kiba kimuhombye.

Yasabye ababyeyi kureka kwikunda ahubwo bakarerera igihugu kuko abo babyara ari bo bayobozi b’ejo hazaza.

Yagize ati “Nimureke kwikunda nyamuneka ni murerere u Rwanda none, ejo hahaza nawe uzavuge uti u Rwanda twarusigiye abantu. Ni rwo rubyiruko rw’ejo, ni rwo Rwanda rw’ejo, ni zo mbaraga z’igihugu kandi zubaka.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo aribyo, ntabwo Leta izaza kuvuga ngo ndakwinginze rera umwana neza kandi ari uwawe. N’ubwo Leta ifite izo nshingano ariko ni byiza ngo twese dufatanye. Turabasaba ngo dufatanye turengere umwana twiteganyiriza ejo hazaza.”

Umuturage witwa Ushizimpumpu François yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ryo rikunze kurangwa mu gace kabo, aho ngo abana basambanywa bashukishijwe ibintu.

Mu kurinda abana babo iryo hohoterwa ngo batangiye kubashishikariza kwirinda guhabwa impano ndetse n’ubushuti.

Yagize ati “Turicara tukaganira n’abana iyo bavuye ku mashuri, tukabaganirira no ku buzima bw’imyororokere yabo ariko tukanababwira ko icyo bakeneye cyose bakwiye kujya bakibaza umubyeyi kuko abandi bantu babibaha baba bafite ibindi bagambiriye kandi bitari byiza.”

Nawe agira inama ababyeyi bagenzi be kurera neza abana babo kugeza babashyingiye bageze mu ngo zabo.

Ikindi yabasabye ni ugutega amatwi abana babo bakumva ibyifuzo byabo, ndetse bakagerageza no kubikemura bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Brig. Gen. Nkubito Eugène, yibukije abaturage ko kurinda umwana ari inshingano ya buri muryango na buri muntu uwo ari we wese kandi ko amategeko ateganya ibihano ku batubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

Ubu bukangurambaga buzasozwa tariki ya 14 Ukuboza 2021, buzakorwa binyuze mu birimo urugendo rugufi rwo kwamagana abahohotera abana, ibiganiro, indirimbo, imivugo, ikinamico, ubuhamya, ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga.

Bufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana none, turengere ejo hazaza”, buzibanda ku gukangurira ababyeyi gutegurira abana indyo yuzuye, kubajyana mu marerero hagamijwe gukangura ubwenge bwabo hakiri kare, kubarinda ubuzererezi bakaguma mu miryango kabone niyo baba nta babyeyi bafite ndetse n’isambanywa ry’abangavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka