Leta n’imiryango itayegamiyeho barasabwa kurushaho kwita ku bana bafite ubumuga

Umubare w’abana bafite ubumuga mu Rwanda ni ibihumbi 62 bari hagati y’imyaka zero na 18 y amavuko nk’uko bitangarizwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (National Child Development Agency).

Mu gihe u Rwanda ruri ku rugamba rukomeye rw’iterambere bigaragara ko hari umubare munini w’abana bafite ubumuga kandi bakeneye kurengerwa na sosiyete ifite inshingano zo kubafasha ariko ifatanyije na Leta ndetse n’imiryango itayegamiyeho.

Inyigo zitandukanye zakozwe ku buzima bw’abana bafite ubumuga zigaragaza ko benshi muri bo bagiye batereranywa n’imiryango yabo abandi bagahabwa akato biturutse ku mpamvu zitandukanye ziganjemo ubukene n’ubujiji.

Leta nk’umwishingizi mukuru w’aba bana bafite ubumuga imaze kubona ko hari imiryango idashaka kurera abana bayo n’iyindi itabishoboye yahisemo gufatanya n’abakorerabushake, abagiraneza ndetse n’imiryango yigenga mu gufasha aba bana mu mikurire yabo kuko muri bo harimo n’imfubyi.

Uruhare rwa Leta

Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) ifite mu nshingano zayo gukangurira ababyeyi kudatererana abana bavukanye ubumuga cyangwa se bamugaye bakuze. Ifite inshingano kandi yo gukangurira ababyeyi b’aba bana guhindura imyumvire kuko hari abumva batabaha urukundo nk’aho ari bo ba nyirabayazana bw’ ibibazo bafite by’ ubumuga.

Mu kiganiro twagiranye na Tuyizere Oswald ushinzwe ishami ry’abana bafite ubumuga muri NCPD, yavuze ko iri shami rifasha abana bafite ubumuga, kubavuza, kubigisha, kubaha ibikoresho by’ishuri harimo amakaye, matera n’ibindi bikenewe.

Si ibyo gusa, kuko iyo biri ngombwa hari ababyeyi bashobora gusanirwa cyangwa bakubakirwa amazu ndetse bagahabwa amafaranga y’igishoro kugira ngo bashobore gutunga abana babo bafite ubumuga.

NCPD kandi ikorana bya hafi n’inzego zibanze z’ubuyobozi kugira ngo ishobore kumenya neza umubare w’abana bafite ubumuga imyirondoro yabo ikubiyemo aho baherereye kugira ngo bashobore gukirikiranywa bityo bitabweho.

Kugira ngo imibereho n’ubuzima bw’umwana ufite ubumuga bukomeze gutera imbere ndetse anahabwe agaciro muri sosiyete ntibyashobozwa ku mbaraga za Leta gusa, niyo mpamvu hazamo uruhare rukomeye rw’ imiryango ndetse n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta.

Uruhare rw’imiryango itari iya Leta

Umuyobozi Nshingwabikorwa Bwana NTIBANYENDERA Elissam yavuze ko uyu muryango wa “Collectif Tubakunde” wakoze ibikorwa byinshi kuva watangira muri 2005 nyuma yo kubona ko abafite ubumuga bahura n’ibibazo byinshi birimo no guhabwa akato, guhezwa mu miryango ndetse n’ibindi.

Ntibanyendera agira ati “Kugeza magingo aya, tumaze gushyiraho amashuri atanga amasomo yihariye ajyanye no gufasha abafite ubumuga ndetse mu gihugu hose kuri ubu dufite abanyesuri 3702 biga muri ayo mashuri tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango”

Uruhare rw’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ Umwana

Gukurikira ishyirwa mu bikorwa ya politike irengera abana bafite ubumuga mu gihugu hose niyo ntego nyamukuru y’ Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe iterambere ry’ abana (NCD/Rwanda).

Kubavuza, kubagaburira indyo yuzuye ndetse mbonezamikurire, guhugura abayobozi bibanze ku burengenzira bw’abana bafite ubumuga, kwigisha abantu banyuranye kutabaha akato, kububakira amazu ni zimwe mu shingano za NCD/Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe abana bafite ubumuga muri NCD, Jean Paul Nyandwi yavuze ko imicungire y’imbereho y’abana bafite ubumuga ireba inzego nyinshi kandi zo hejuru z’ igihugu (amadini, amashyirahamwe…) niyo mpamvu gutangaza ingengo y’ imari ikoreshwa buri mwaka bikomeye.

Ati “ Kugeza magingo aya Leta ishyiramo miliyoni 350 y’amanyarwanda buri mwaka mu rwego rwo gukemura ibibazo byibanze ariko hari n’ayandi menshi yongerwamo mu buryo butandukanye kugira ngo aba bana babashe kugira ubuzima bwiza kuko bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bana bose b’igihugu”.

Yakomeje avuga ko gushakiriza abana bafite ubumuga, imiryango igomba kubarera ni rumwe mu rugamba rukomeye NCD/Rwanda ishyiramo imbaraga zikomeye.

Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe iterambere ry’abana (NCD/Rwanda) kimwe na NCPD ( Inama y’ Igihugu gishinzwe abantu bafite ubumuga) ndetse n’iyindi miryango itandukanye irengere inyungu z’aba bana bihuriye kuri byinshi birimo ubuvugizi, gufasha ndetse no gukurikiranira hafi imibereho y’aba bana uko bwije n’ uko bukeye.

Uwamariya Christine afite umwana w’imyaka 13 y’amavuko yavukanye ubumuga bwo mutwe.Uyu mwana yakorewe ubuvugizi n’inzego zibanze Ubu afashwa n’ umuryango “Izere Mubyeyi” aho yiga muri iki kigo.

Uwamariya agira ati: " kurera umwana ufite ubumuga uri umwe biravuna cyane ariko kuva umwana wanjye yakirwa n’iki kigo ubuzima bwatangiye guhinduka ku buryo nsigaye mbona umwanya wo kumushakira ikimutunga n’ubwo bitoroshye.’’

Uwamariya kimwe n’abandi babyeyi bafite Abana bafite ubumuga badutangarije ko bigoranye cyane kwiyakira.

Bamwe bagira bati’’twabanjije kubihisha tukajya dukingirana Abana ariko hamwe ni kwigishwa imyumvire igenda ihinduka gahoro gahoro.’’

Bamwe mu babyeyi bavuga ko ibyo abana bafite ubumuga bakenera umunsi k’uwundi mu buzima birahenze cyane ku buryo ababyeyi bakennye bagorwa no kuyibona bigatuma basaba ubufasha ku miryango n’amashyirahamwe y’abagiraneza.

Urugero mu masomo yabo, mu gihe twasuraga ikigo cy’ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo mutwe cya “Izere Mubyeyi” giherereye mu Murenge wa Busanza mu Karere ka Kicukiro umwalimu witwa Murama Priscille kuri ubu we wenyine yigisha 15 bituma akora akazi karenzeho kandi nta bikoresho bihagije.

Yavuze ko kwigisha aba bana bisaba ibikoresho byabugenewe (didactic materials) bikaba bihenze cyane kandi bibaye byiza kurushaho abana batatu bagomba kugira umwalimu umwe kugira ngo bashobora kwitabwaho nk’uko bikwiriye .Akomeza kuvuga kandi.

NCPD ivuga ko iziko abafite ubumuga bakenera byinshi mu buzima, uburezi, no kwivuza gusa ku kibazo cya mikoro ari make (budget) icyo bakora cya mbere ni ukemenya aho abana bafite ubumuga baherereye mu gihugu cyose bafatanyije n’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ubuvugizi ibicishije mu kigo cy’igihugu cy’urubyiruko kugira ngo bafashwe.

Umuryango wa UNICEF mu Rwanda uharanira ko uburenganzira bw’abana bose bubungabungwa, bagahabwa iby’ibanze mu buzima bwabo kandi bagakura bisanzuye usaba ko abafatanya bikorwa bose baranira ko hatagira umwana usigara inyuma mu Rwanda kandi abana bafite ibibazo kurusha abandi cyangwa abatitabwaho bagahabwa amahirwe yo kugira ubuzima buzira umuze, kugera ku nzozi zabo no kurindwa icyabagirira nabi cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka