Leta ivuga iki ku bashaka ko abaturage babana na COVID-19 ubuzima bugakomeza?

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku ngamba nshya zo kurwanya Covid-19 cyabaye ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, Abayobozi bo nzego z’ubuzima, abo muri Minisiteri zitandukanye ndetse na Polisi, bagize ibisobanuro batanga bijyanye n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 14 Nyakanga yafatiwemo n’ingamba zo gushyira Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’.

Muri icyo kiganiro, abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye birebana na Covid-19, uko virusi yayo ikomeza kwihinduranya, niba inkingo za Covid-19 zatuma abantu badakomeza kuyandura n’ibindi.

Umwe muri abo banyamakuru yarabajije ati, “Ese kuki impuguke mu buzima mutashaka uko abaturage babana n’izo virusi, ubuzima bugakomeza?”

Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari impungenge mu gihe abantu bakwemera kubana n’izo virusi za Corona zihinduranya kuko ngo imibiri y’abantu ntizakira ku buryo bumwe kandi hari n’ubwo hazaza izikomeye cyane kurusha iziriho ubu.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

Yagize ati “Abantu babana na zo, ariko mu kubana na zo hari abapfa, nanakubwiye nti duhisemo ngo tubane na yo, jye nawe, waba uzi uko biza kukugendekera cyangwa njyewe ninyandura? Kuko tubanye na yo tudapfa ni ikindi kibazo. Kubana na yo turimo gupfa n’abato batangiye gupfa, nibaza ko atari cyo gisubizo twatanga, ntabwo ari wo murongo twafata nk’igihugu”.

Minisitiri Ngamije yongeyeho ko hari abantu benshi babanje gukerensa indwara ya Covid-19 ariko ubu bakaba batangiye guhindura imyumvire, babona ko iyo ndwara ikaze, kandi ngo iranakaze koko.

Kuko ngo ntawushobora kumenya uko Virusi zihinduranya n’urwego zishobora kuza mu gihe kizaza zizaba zikazeho, ngo ibyiza ni gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Yagize ati “None turimo kuvuga buriya bwoko bwihinduranyije bwo mu Buhinde cyangwa se ‘Delta variant’ ejo se hazaza ubuhe, bukaze gute se? Twumva rero icyiza ari uko tuguma ku mahame y’ibanze, kwirinda kwandura no kwanduza no gufata ibyemezo byatuma tutagera aho hose, aho inzego z’ubuzima zananirwa kuvura n’umuntu ukeneye kuvurwa, ahubwo tureba ukuntu twagabanya kwanduzanya hagati y’Abanyarwanda ni cyo gituma na Guverinoma yafashe kiriya cyemezo (guma mu rugo mu bice bimwe na bimwe).”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we wari muri iki kiganiro, yunganiye Minisitiri Ngamije, asobanura ko haramutse hadafashwe ingamba ubwandu bwarushaho gukwirakwira mu bantu benshi kandi kubitaho bikagorana, ibintu bikarushaho kuba bibi.

Reba muri iyi video bimwe mu byavugiwe muri icyo kiganiro cyahawe abanyamakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntibyoroshye. Ni ugukomeza tukubahiriza ingamba. Ikibazo: None se ko hafatwa ingamba zo kuguma mu rugo mugashyiraho imodoka zo gucyura abantu begeranye, bagataha ku bwinshi, bahobera abo basanze bene wabo mu cyaro aho si bwo ikwirakwizwa kurushaho. Ni aha Yezu na Nyina pe!mudushakire inkingo byihuse naho ubundi turashira.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Kubana nayo ni ngombwa ariko d.une manière responsable...kuvura bigezweho abarwaye gukomeza ingamba ndetse no gukora kuko dukeneye byjnshi so kubana nayo ntago ari amahitamo ahubwo ni ko bimeze...

Luc yanditse ku itariki ya: 16-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka