Leta ikomeje gushaka uko amazi meza yagera kuri bose

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi (uba buri mwaka tariki 22 Werurwe), mu gihe Leta ivuga ko imaze kwegereza abaturage bangana na 82% ibikorwa remezo by’amazi, n’ubwo hari abakomeje gutaka ko batayabona, hakaba hakomeje gushakwa uko yagera ku bantu bose mu gihugu.

Hari amavomero hirya no hino mu gihugu adaheruka amazi
Hari amavomero hirya no hino mu gihugu adaheruka amazi

Mu binubira kutagerwaho n’amazi hari abaturage b’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, bavuga ko hashize umwaka batagira amazi meza n’ubwo bubakiwe ibigega n’imiyoboro.

Uwitwa Fulgence Karekezi utuye i Ruhanga yaganiriye na RBA, agira ati "Hashize umwaka tutabona amazi, agera ku rugo nka rumwe abandi bakayabura. Dufite ikigega ariko nta mazi ajyamo, iyo aje akomereza mu miyoboro akagera kuri bamwe."

Umubyeyi wari kumwe na Karekezi, na we yagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu, mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’, yerekana ko ku mavomo y’amazi abaturage bahawe hameze ibyatsi, nk’ikimenyetso cy’uko badaheruka kuyavomaho.

Mu bandi batagira amazi ariko bo harimo n’abatagira ibikorwa remezo byayo, hari abo mu mirenge ya Nduba na Jabana mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amazi, Isuku n’Isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Maniraruta Gemma, avuga ko kuba imiyoboro y’amazi hari aho ibasha kuyageza ku baturage iyo bayoherejemo (atari i Ruhanga gusa), ari amahirwe Leta igiye guheraho isaranganya ku baturage bose amazi make abasha kuboneka.

Maniraruta ati "Reka mbanze nihanganishe abaturage b’i Ruhanga, gusa kuba amazi abasha kuhagera gake gake ni icyerekana ko yahagera. Icyo nakubwira ni uko dufite amazi make(aturuka ku nganda ziyatunganya), hari n’atakakarira(ameneka) mu nzira, kuko muri litiro 100 z’amazi ava ku isoko ku baturage hagera litiro 60, izindi 40 ziba zatakariye mu ipfumuka ry’amatiyo n’ibindi."

Maniraruta avuga ko buri gace ko mu Rwanda abaturage batagombye kubura amazi ngo icyumweru cyose gishire, akaba asaba abamaze igihe kingana gutyo kujya bihutira kubivuga (babaza WASAC), kandi bagashaka ibikoresho byo kuyabika (amajerikani menshi) mu gihe bayabonye.

Yungamo ko uretse kuba bagiye kwihutira gusaranganya amazi, hari n’imishinga mishya irimo gukorwa igiye kugeza amazi meza aho atari cyangwa aho bafite make, harimo uwa Karenge uzayageza ku batuye i Rwamagana na Gasabo (by’umwihariko i Ruhanga no mu bice bihakijije).

Maniraruta avuga ko abaturage b’i Jabana na Nduba(Gasanze), na bo barimo kubakirwa ku Gisozi muri Ntora ibigega bibaha amazi, umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyijemo n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere (JICA).

Umuryango mpuzamahanga ufatanya na Leta gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, WaterAid, urasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ibice bitarimo amazi mu Rwanda bibashe kuyabona byihuse.

Umuyobozi wa WaterAid mu Rwanda, Vestine Mukeshimana, asaba ko ikibazo cyo kutagira amazi mu baturage gikwiye gufatwa nk’ibyihutirwa cyane, aho yunga mu busabe bw’Umuryango w’Abibumbye, uvuga ko amazi n’ubwiherero ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Mukeshimana agira ati "Turahamagarira Leta n’abandi bose bafatanya na yo kumva uburemere bw’iki kintu, kubera ko kubura amazi ntabwo bigarukira kuri uriya muntu gusa, ahubwo harimo igihombo gishobora kwirindwa, kubera ko wa muturage utabonye amazi araza kurwara, hari amafaranga yari gukorera iyo aza kuba atarwaye, hari umwana wasibye ishuri..."

Mukeshimana avuga ko kugira ibikorwa remezo by’amazi ariko bitayatanga nta cyo byaba bimaze, agasaba Leta ingengo y’imari ihagije yo kwihutira kugeza amazi meza ku baturage, hadategerejwe umwaka cyangwa imyaka.

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’ingo ryakozwe muri 2022, rivuga ko 82% by’ingo mu Rwanda zegerejwe amazi meza byibura kuri metero zitarenga 500, aho mu mijyi bari ku rugero rwa 96% mu gihe mu cyaro bari kuri 77%.

MININFRA na WaterAid bivuga kandi ko birimo gukorana n’inzego zose zibishinzwe, kugira ngo ibyogogo n’amasoko y’amazi mu Rwanda bibungabungwe, ndetse ko imigezi, ibiyaga n’ibishanga na byo bigomba kutamenwamo ibishingwe cyane cyane ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka