Leta ihangayikishijwe no kurwanya Malariya mu gihe abashinzwe gutera imiti bo bahagurukiye kuyigurisha
Kuva ku munsi w’ejo tariki 22 Kanama 2024, Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba bari mu gikorwa cyo gutera umuti wica umubu ukwirakwiza Malariya hirya no hino mu nzu z’abaturage. Ni igikorwa kizasozwa tariki 23 Nzeri 2024.
N’ubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bashinzwe gutera imiti yica umubu mu nzu z’abaturage bavugwaho guteramo mucyeya cyangwa se ngo bagateramo amazi, hanyuma umuti bakawigurishiriza.
Ni imigirire n’abashinzwe gukurikirana ibi bikorwa na bo ubwabo bemeza ko bazi ko bikorwa, ndetse ko hari benshi babifatiwemo bagashyikirizwa inzego zibishinzwe, bamwe bakanakurikiranwa n’ubutabera.
Minisiteri y’Ubuzima yo ivuga ko abagaragarwaho iyo migirire Atari benshi, ariko ko bidakwiye kuko ikoma mu nkokora imbaraga Leta y’u Rwanda iba yashyize mu bikorwa byo kurwanya Malariya.
Abaturage bo mu Kagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange, ndetse n’abo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera bari bamaze ibyumweru bibiri gusa baterewe imiti mu nzu, ariko bakomeza kubona umubu mu nzu kandi mbere umubu wamaraga igihe warashize.
Hategekimana Sylvestre wo muri Gakamba, yagize ati “Hashize nk’ibyumweru bibiri badutereye, ariko n’ubu ugeze munzu ku kagoroba, umubu uba uduhira. Gusa nanone si mwinshi cyane nka mbere y’uko batera”.
Hategekimana yongeyeho ati “Sinamenya niba bayigurisha kuko iyo baje gutera twe badusaba gusohora ibintu, ubundi utera akinjira munzu agakinga, agafungura umuti agatera. Iyo arangije ni bwo twongera gusubira mu nzu”.
Uwitwa Mwalimu (Izina twahinduye) wo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata, muri 2021 hari umwe mu bashinzwe gutera imiti wari waje kumuterera umuti mu nzu.
Twamubajije ku bivugwa ko bateramo amazi aho gutera umuti, ararahira arirenga, ati “Ibyo si byo. Nta n’ubwo byashoboka kuko buri wese baba bamuhaye amasashi ahwanye n’ingo agomba gutera”.
Nyuma yo kugerageza gushaka amakuru kuri icyo gikorwa gisa n’ubujura bw’imiti yagenewe kwica umubu bikanga, nacite intege mfata umwanzuro wo kubirekera aho.
Vuba aha mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, nanone twongeye kumva amakuru y’igurishwa ry’imiti yagenewe guterwa mu nzu ngo yice umubu, mu rwego rwo kurwanya malariya mu turere ikunze kwibasira cyane, harimo utwo mu Burasirazuba, Amajyepfo ndetse n’Umujyiwa Kigali.
N’ubwo igikorwa cyo gutera imiti cyari cyasojwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera batangaje ko imiti basigaye batererwa mu nzu itandukanye cyane n’iyaterwaga mu bihe bya mbere iyi gahunda igitangira.
Angelique Umuhoza wo mu Mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Kagomasi, Umurenge wa Gashora, yatubwiye ko imiti baheruka gutererwa mu nzu itabashije kwica umubu nk’uko byari bisanzwe mbere.
Ati “Jyewe uko mbibona ntabwo ari nka kera, kuko kera barateraga bikamera neza ariko ubu umubu ihita iza malaria ikaba nyinshi. Turasaba ko bagarura imiti ifite ubukana nk’iya kera”.
Uyu muturage yatubwiye ko n’ubwo nta makuru ahagije abifiteho, na we ubwe yigeze kumva ko hari bamwe mu bashinzwe gutera imiti bayiba bagateramo umuti mukeya cyane bafunguje amazi menshi.
Ati “Narabyumvaga ariko ntabwo mbizi neza. Numvaga bavuga ko ngo hari igihe baza wenda bagafata amazi menshi bagashyiramo umuti mukeya, bityo akaba ari byo atera”.
Mugenzi we Uwambaye Marie Gloriose, na we ati “Malaria ino aha irahari, nk’ubu nijoro iyo wicaye mu rugo, umubu iba iduhira. Muzatuzanire imiti ifite ubukana bukaze, kuko iriya nta cyo yamaze”.
Ku birebana n’abashinzwe kuyitera bashobora kuba bayiba bagateramo amazi, Uwambaye ati “Simbizi niba batubura. Ubundi urebye umuti badutereye uyu mwaka wari unameze nabi, ntabwo wari umeze nk’ushize kuko ubundi barantereraga mu nzu yanjye haba ibiheri bigapfa, ariko ubu nta na kimwe cyigeze gipfa! Ahubwo bamaze gutera birushaho kuba byinshi”.
Ubujura bw’imiti yica umubu buvugwa cyane mu bashinzwe gutera iyo miti mu nzu, ari na bo bajyanama b’ubuzima. Abenshi mu bo twaganiriye birinze kugira icyo batangaza kuri ibyo bivugwa byo kwiba imiti.
Nk’umujyanama w’ubuzima wo mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange w’Akarere ka Bugesera, yabwiye umunyamakuru, ati “Ibyo byo ntabwo nabimenya, kuko buri wese aba afite umubare w’ingo ari butere, ndetse n’umubare w’amacupa y’umuti ari butere. Ubwo rero uwawiba sinzi icyo yatera mu nzu”.
Twavuganye kandi n’umuturage witwa Bisangwa, uri mu bigeze kuba mu itsinda ry’abatera imiti mu nzu. Uyu yemeye ko hari igihe cyageze imiti itangira kudaterwa uko bikwiye, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imikorere y’abayoboraga abashinzwe gutera imiti.
Avuga ko imikorere yabo mibi yari ishingiye ku gukoresha akazi kavunanye abashinzwe gutera umuti mu nzu, aho nk’utera imiti yasabwaga kwirirwa azenguruka atera imiti mu nzu z’abaturage, yaba hari iyo agaruye ku mpamvu z’uko yabuze bene izo ngo, agafatwa nk’umunebwe cyangwa se utabashije gugera ku ntego zari zigamijwe.
Ati “Ubwo rero niba ugaruye umuti bakagufata nk’umunebwe, nyuma y’aho kugira ngo bidafatwa gutyo ‘uratekinika’, ugashaka aho ushyira uwo muti”.
Aha ariko uyu muturage ntiyeruye ngo yemere ko uko ‘gutekinika’ bikorwa ari ukugurisha wa muti wasigaye.
Uyu muturage kandi yatwemereye ko hari impamvu nyinshi zishobora gusunikira ushinzwe gutera umuti kuwugurisha, zirimo nko kuba yateye inzu yari agenewe gutera uwo munsi akazirangiza agifite imiti itarakoreshwa kandi yumva yaziteye neza, kuba hari aho yagombaga gutera umuti ariko akababura, kuba yabyumvikanyeho n’umukuriye bakumvikana ko batera muke undi bakawugurisha ndetse n’izindi.
Ni byo rwose imiti iragurishwa
Kigali Today yavuganye na Frank Ndibwirende, ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo gutera imiti yica umubu mu nzu z’abaturage mu Bitaro bya Nyamata byo mu Karere ka Bugesera, yemeza ko hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bagiye bafatirwa mu bujura bw’iyi miti.
Agira ati “Hari abo twafashe ariko ntabwo ari benshi! Iyo yagaragaye aramenyekana, ubuyobozi bw’umurenge bukanamukura mu bajyanama b’ubuzima. Hari n’abafungwa”.
Ndibwirende kandi yabwiye Kigali Today ko uyu muti uhenze, ndetse ikaba yaba ari yo mpamvu yasunikira bamwe gushaka kuwugurisha, uretse ko ngo hariho komite zishinzwe ku bikurikirana ku rwego rw’umurenge, ku buryo ababikora atari benshi.
Ati “Uyu muti ni imari! Urumva amakuru batubwira ni uko bawugurisha bakabaha ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda ku icupa rimwe. Hari n’abaturage ubwabo babatereta ngo bawutera mu nyanya. Urahenze uriya muti. Ndumva ugura amadolari ya Amerika umunani”.
Hamwe mu hakekwa ko aba bantu bagurisha iyi miti n mu bahinzi cyane cyane abaginga imboga nk’inyanya, intoryi, amashu ndetse n’izindi.
Nyamara ariko iyo uganiriye na bamwe mu bahunzi b’imboga, ntawemera ko imiti bakoresha baba koko bayigura n’abajyanama b’ubuzima.
Hari umuhinzi uhinga inyanya ku nkengero z’Ikiyaga cya Cyohoha mu Karere ka Bugesera, wabwiye Kigali Today ko ayo makuru atari ukuri, kuko hari amaguriro asanzwe y’imiti ikoreshwa mu buhinzi.
Yagize ati “Ibyo jyewe sinabimenya, kuko imiti tuyigura ahantu hazwi. Niba hari abayigura n’abajyanama jyewe simbazi, ariko jyewe ngurira ku maduka acuruza inyongeramusaruro azwi”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Buzima (RBC), kigaragaza ko iki kibazo na bo bakizi, ariko ko ababikoze ari bakeya akandi na bo bakaba baragiye bafatwa mu bihe bitandukanye.
Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Itumanaho mu by’Ubuzima, akaba ari n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko n’ubwo hari abafashwe bagerageza kwiba iyo miti yagenewe guterwa mu nzu z’abaturage, batagifata nk’ikibazo kiremereye.
Ibi babishingira ku kuba ibipimo bya malaria byaragiye bigabanuka uko imyaka yagiye itambuka, kandi bigizwemo uruhare n’iyi gahunda yo gutera imiti.
Uyu muyobozi ariko avuga ko n’ubwo yaba ari umuntu umwe ugerageza kubangamira iy gahunda, bidakwiye kwihanganirwa.
Agira ati “N’ubwo rwaba ari uruhare rutoya, ntabwo rukwiye kwemerwa. No kuvuga ngo hari urugo rumwe rw’umuturage rutabashije gutererwa umuti, bikwiye gutera ikibazo, bikwiye kumvikana ko hari amahirwe aba abujijwe umuturage yo kwirinda kurwara cyangwa se kurwaza malariya. Ni igikorwa cyo kurwanywa”!
Julien Mahoro Niyingabira avuga ko Leta y’u Rwanda ikoresha imbaraga nyinshi cyane kugira ngo iyi gahunda yo gutera imiti yica umubu ishoboke, ari nay o mpamvu iyi gahunda ibaho inshuro imwe mu mwaka.
Uyu muyobozi akaba avuga ko Guverinoma ishoramo miliyoni zisaga 30 z’amadolari ya Amerika (Ni hafi miliyari 30 mu Manyarwanda), buri mwaka.
Imibare ya RBC igaragaza ko malariya yagiye igabanuka cyane, kuko nko mu mwaka wa 2016-2017, imibare yerekanaga ko ku bantu 1000, abarwaye malariya bari 409.
Ni mu gihe imibare yo mu mwaka ushize wa 2022-2023, ku bantu 1000, abarwaye malariya bari 47.
Twagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo ruduhe imibare y’abantu bafatiwe muri ibi bikorwa byo kugurisha imiti yagenewe guterwa mu nzu z’abaturage hirindwa Malariya, ariko ntibyadukundiye.
Umuvugizi w’uru Rwego Dr. Murangira B. Thierry, yadusabye ko twamuha ubutumwa bw’ibyo twifuza ko baduha, ariko kuva twamuha ubwo butumwa ntiyongeye kutuvugisha.
Gusa hari amakuru twahawe n’Ibitaro bya Nyamata muri Bugesera, avuga ko mu cyiciro giheruka cyo gutera imiti cyabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2023, hari abaturage bafatiwe muri ibi bikorwa, cyane cyane mu Mirenge ya Shyara na Ngeruka.
Abo bose ngo bashyikirijwe RIB kugira ngo bakurikiranwe.
Andi makuru ni ay’uko iyo hari ufatiwe muri ibi bikorwa byo kugurisha iyi miti, ahita akurwa mu bajyanama b’ubuzima, kuko aba yateshutse ku ndangagaciro yo kuba inyangamugayo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|