Leta igiye kugoboka abugarijwe n’inzara yaturutse ku mapfa
Abahuye n’ikibazo cy’inzara mu Murenge wa Rwinkwavu muri Kayonza bagiye kugobokwa n’Ikigega cy’igihugu kigoboka abahuye n’ikibazo cy’izuba kibagenera ibyo kurya.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira, abivuze nyuma y’uko bamwe mu batuye i Rwinkwavu bagaragarije ko bafite inzara batewe no kubuzwa guhinga igishanga cya Rwinkwavu bakeshaga amaramuko.
Hari hashize hafi imyaka ibiri badahinga, bitewe n’uko amazi agera muri icyo gishanga yari yafunzwe ayoborerwa mu muyoboro umwe kugira ngo igishanga gitunganywe kizajye gihingwamo umuceri.
Ibyo ngo byatumye icyo gishanga kibura amazi abaturage ntibongera guhinga bituma bagira inzara nk’uko Ntakirutimana Anastase wo mu kagari ka nkondo abivuga.

Ati “Umushinga wa RCCP ugitangira gutunganya igishanga amazi bayayoboreye mu muyoboro umwe igishanga cyose kiruma bitera inzara kuko tutongeye guhinga. Nk’iki gihe akadobo k’ibishyimbo kabaga kagura 700Frw ariko ubu karagura 1700Fre.”
Iyi nzara ngo yatumye bamwe mu baturage basuhuka, ku buryo hari imiryango yagiye muri Uganda inzu zigasigara zikinze, nk’uko bivugwa n’uwitwa Kubahoniyesu Elias.
Ati “Abantu bagiye bakinga inzu baragenda nta n’umuntu bazisigiye cyangwa ngo bazikodeshe, ugeze mu mudugudu wacu wa Kajevuba niho wabibona, bamwe baragiye i Bugande.”
Abaturage ubu bemerewe kongera guhinga mu gishanga cya Rwinkwavu, tariki 9 Kamena 2016 bongeye gufungurirwa amazi. Hashize igihe gito bahinzemo ibigori na soya, bakaba basaba ubufasha mu gihe bitarera.

Nsanganira avuga ko abo bizagaragara ko bafite ikibazo bazahabwa imfashanyo y’ibiribwa, ariko bakazanahabwa imirimo izabafasha guhangana n’iyo nzara.
Ati “Dufite ikigega cy’igihugu kigoboka abahuye n’ikibazo cy’izuba. Imiryango bigaragara ko yahuye n’ikibazo dukora muri icyo kigega tukayigoboka, ariko abantu bahabwa ibiribwa bagahabwa n’indi mirimo kugira ngo batumva ko bahawe iby’ubuntu.
Iyo mirimo ni yo twizera ko ivamo ibizatuma iyo nzara batazongera kuyigira.”
Umurenge wa Rwinkwavu ni umwe mu mirenge y’Uburasirazuba ikunze kwibasirwa n’izuba ryangiriza abaturage. Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo ubuyobozi bwatangiye gahunda yo gushishikariza abaturage kuhira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|