Leta igiye gutangiza ikigega kizahura ubukungu ihereye kuri Miliyari 100Frw

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko Leta igiye gushora arenga miliyari ijana z’amafaranga y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bumaze kudindizwa na Covid-19.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Ibi Dr Uzziel Ndagijimana yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, mu kiganiro cyari kigamije gusobanura ingamba Leta yafashe zo kongera ibikorwa biteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Yatangiye agaragaza uburyo ishoramari n’ibikorwa hafi ya byose ku isi no mu gihugu by’umwihariko, byahagaze bitewe no kwirinda kwandura Coronavirus.

Ati "Ibikorwa byahagaze keretse ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibijyanye n’ubuzima ndetse na servisi z’imari, izamuka ry’umusaruro mbumbe w’isi muri uyu mwaka rizajya munsi ya 0 kuri -3%, muri Afurika bizaba kuri -1.6%. Ubukungu bwacu natwe turateganya ko bwazazamuka nko kuri 2%", ariko na byo ngo biracyari ibyo gushidikanywaho.

Dr Ndagimana avuga ko iri gabanuka rikabije ry’ubukungu ngo ryatewe n’uko urujya n’uruza ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga hamwe n’ibitumizwayo, byose byahagaze muri aya mezi abiri ashize keretse ibikomoka ku buhinzi ngo byagendaga rimwe na rimwe ku rugero rwa 30%.

Avuga ko kugeza n’ubu amasoko mpuzamahanga agifunze kandi ntawe uzi igihe azafungurirwa, nta n’icyizere ko hari abaguzi bazaboneka, amafaranga abari mu mahanga bohererezaga inshuti n’abavandimwe mu gihugu yarahagaze, muri make ngo ibyari bigize umuvuduko w’ubukungu byose byagezweho n’ingaruka.

Kubera iyo mpamvu, Leta yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu kizaba cyatangiye kwakira imisanzu y’abantu batandukanye mu gihe kitarenga icyumweru kimwe, ariko Leta ubwayo ngo izashoramo amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari ijana.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko aya mafaranga hamwe n’indi misanzu izashyirwa mu kigega, agomba ku ikubitiro gushorwa mu bikorwa biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hashakwa ibiribwa bitunga Abanyarwanda n’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu bindi bikorwa bizunganirwa n’ayo mafaranga ngo harimo inganda, ibijyanye n’ubukerarugendo, gushaka amashanyarazi n’amazi, gukora imihanda n’ibindi bikorwa bihesha abantu imirimo bakuramo amafaranga.

Ati "Abashoramari benshi mu bigo bito n’ibiciriritse, uko dusohoka muri ibi bihe bya Covid-19 ikibazo bafite ni ukubona imari yo gukoresha, hari inkunga yihariye ku mahoteli n’ubwo icyiciro cy’ubukerarugendo kizafata umwanya kugira ngo cyongere kujya ku murongo".

Avuga ko muri rusange ikigega kizafasha ubucuruzi ubwo ari bwo bwose bwagizweho ingaruka na Covid-19, ariko byose ngo bizakorwa bagerageza gushakisha ibyasimbura ibintu bisanzwe bitumizwa mu mahanga.

Yijeje abasanzwe bafite ibintu byoherezwa mu mahanga nk’ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro n’ibindi ko batazabura aho bagurishiriza umusaruro wabo mu minsi iri imbere, n’ubwo ngo ibiciro bitazaba byifashe neza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yijeje kandi abakozi ba Leta barimo abahagaritse akazi nk’abarimu, ko nta kibazo cy’imishahara bazagira kandi ko n’ibigo by’abikorera bizunganirwa kugira ngo bibone uburyo byafasha abari basanzwe babikorera basubitse imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwanda nziza urashoboye,komeza utere imbere.

Munyabugingo Jerome de La Paix yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Leta y,u Rwanda ni umubyeyi myiza,ushishoza cyane,wifuriza ineza abana bayo(abanyarwanda).Rwanda nziza urashoboye cyane.Kubungabunga ubukungu birushaho gufasha mu gukomeza iterambere.

Munyabugingo Jerome de La Paix yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka