Leta ifite gahunda yo gutegura abakozi bitewe n’ubwoko bw’imirimo iteganyijwe

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo muri 2022, igaragaza ko 30% by’abarangije Kaminuza badafite ubumenyi bwihariye abakoresha bakeneye mu bigo byabo, by’umwihariko mu mashami y’ikoranabuhanga, ubwubatsi ndetse n’andi afite aho ahuriye na tekiniki.

Inama ya mbere ihuje abashinzwe kwita ku bakozi muri Afurika yabereye mu Rwanda
Inama ya mbere ihuje abashinzwe kwita ku bakozi muri Afurika yabereye mu Rwanda

Naho imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yo muri 2020, igaragaza ko abakoresha barenga 40% bagaragaje ko bagorwa no kubona abakandida bujuje ibikenewe mu kazi bakenewemo.

Iyi ni imwe mu ngingo benshi bavuga ko ishobora kuba ishingiye ku buryo abiga muri Kaminuza bigishwamo, ndetse n’uburyo abasaba kujya muri Kaminuza bahabwa amashami bagomba kwiga.

Urugero ni uwitwa Mukamana (Izina twamuhaye) mu mwaka wa 2019, wasabye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubugeni n’Ubumenyi Rusange, ariko ntiyabyemererwa, ahubwo yemererwa mu mwaka wakurikiyeho kandi nabwo ahabwa kwiga icungamutungo.

Ati “N’ubwo ntahawe ishami nifuzaga kwiga ariko byaranshimishije”.

Iki kibazo cy’abarangiza amashuri badafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ivuga ko gihari ariko atari umwihariko w’u Rwanda gusa.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, avuga ko mu rwego rwo kugishakira igisubizo, harimo gutegurwa gahunda yo kureba ubushobozi buzakenerwa mu gihe kirekire mu mirimo izaza ku isoko, kugira ngo hategurwe abantu bazakenerwa muri iyo mirimo.

Agira ati “Turimo gutegura gahunda yo kuzajya tureba mu gihe kirekire, imirimo igiye kuza ku isoko irasaba iki, kugira ngo hakiri kare abo bantu tubategure, noneho igihe iyo mirimo izazira, niba hagiye gufungurwa uruganda rw’impu mu myaka ibiri, tube twigishije abantu muri iyo mirimo yose izakenerwa, urwo ruganda nirufungura rusange barahari”.

Minisitiri Nkurikiyinka kandi avuga ko Leta izakomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo kwigira ku murimo, ahanini kuko ibyigishwa mu bitabo biba bitandukanye n’ibyo abantu basanga mu kazi.

Kuva ku wa Gatatu tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2024, mu Rwanda hateraniye Inama Nyafurika ihuje abashinzwe kwita ku bakozi (Human Resources Managers), ifite insanganyamatsiko yo guhuza imikorere y’uru rwego n’Icyerekezo 2063 cya Afurika.

Abitabiriye iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, bagaragaza ko uru rwego rukirimo ibibazo nk’aho hari ababona imirimo mu bihugu batavukamo, ariko ugasanga batoroherezwa kugera muri ibyo bihugu n’ibindi.

Steven Murenzi, Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda
Steven Murenzi, Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda

Ku birebana n’ubushobozi bw’abakozi, Murenzi Steven, ushinzwe kwita ku bakozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), akaba yaranashinze Ihuriro ry’Abanyamwuga mu kwita ku bakozi ryitwa People Matters Kigali-Rwanda, avuga ko uko iterambere rirushaho kwihuta ari na ko ubushobozi n’ubumenyi bw’abakozi na byo bigenda bitakaza agaciro, ku buryo bisaba ibigo gukomeza gushyiraho uburyo bwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi.

Agira ati “Mu gihe cy’umwaka umwe usanga ubumenyi wari ufite butaye agaciro ku kigero cya 60%. Ibyo byose ni byo turi kwigaho, tureba ngo ese ejo iki gihugu kizaba kimeze gute? Turabyigaho kandi turagenda tubona bitanga umusaruro, abantu baratanga ibitekerezo kandi byiza”.

Ku birebana no kongerera abakozi ubushobozi, ibipimo bigenderwaho ku rwego rw’Isi (Global benchmark), bivuga ko ikigo cyagakwiye kugena ingengo y’imari ikoreshwa iri hagati ya 2% na 5% by’ingengo y’imari yose, ariko bikagendera ku rwego runaka rw’imirimo.

Urugero nko ku ikoranabuhanga ryo mu nganda, ibi bipimo biteganya ko nibura ikigo kiri muri uru rwego cyakagombye gukoresha ingengo y’imari iri hagati ya 4% na 7%, mu nganda zisanzwe bikaba hagati ya 2% na 4%, mu bigo bya Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta bikaba hagati ya 1% na 3% naho mu rwego rw’uburezi n’ubuzima ibipimo bikaba hagati ya 5% na 10%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka