Les Petits Pionniers: Noheli y’abana ibasanisha na Yezu

Ababyeyi n’abayobozi b’ishuri ryitwa Les Petits Pionniers mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gutegura umunsi mukuru w’abana mu bihe bya Noheli, ari ukubaha urugero bisanisha na rwo ruzwi ku Isi hose, kandi bibafasha kwiremamo icyizere cyo kugirira Igihugu n’Isi yose akamaro.

Abarezi ba Les Petits Pionniers bagaburira abana ibyo babateguriye
Abarezi ba Les Petits Pionniers bagaburira abana ibyo babateguriye

Babitangaje ubwo bakoreraga abana ibirori byo kwizihiza Noheli y’umwaka wa 2022, nyuma y’imyaka ibiri iyo minsi yizihizwa nta busabane kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko mu bijyanye n’imyigishirize, kubategurira ibirori by’umunsi mukuru bituma bongera kuzagaruka ku ishuri bararuhutse mu mutwe, kandi bajya mu kiruhuko bumva bameze neza bakazagaruka ku ishuri batananiwe.

Yagize ati: “90% by’Abanyarwanda ni Abakiristu kandi Yezu Kristu azwi ku Isi hose, kandi abana bamwigiraho gutangira kwitegura kuzagera ikirenge mu cye bakazigirira akamaro n’Isi muri rusange”.

Umuyobozi w’Inama y’ababyeyi kuri iki kigo, Mukamusoni Zainabu Lydie, avuga ko umunsi mukuru wa Noheli wagura ubwenge bw’abana mu mushyikirano n’abandi, no kubamenyesha ko hari umnsi ukomeye buri mwaka wizihizwa kandi ufite icyo uvuze ku mwana.

Umuyobozi wa Les Petits Pionniers avuga ko Noheli y'abana ibasanisha na Yezu
Umuyobozi wa Les Petits Pionniers avuga ko Noheli y’abana ibasanisha na Yezu

Yagize ati “Mu myigire harimo kumenyesha abana bato ko mu minsi y’umwaka habamo umunsi wihariye wa Noheli, ko kuri uwo munsi ari umunsi mukuru w’abana bisanisha na Yezu, ubwo ni uburezi kuko bumva na bo baravutse nka Yezu kandi bakiyumvamo ubusabane n’abandi”.

Avuga ko ubutaha bazashyiraho umunsi mukuru ufunguye kugira ngo abana bamenyere gutegura ibirori bigamije kwerekana ubuhanga, kandi ababyeyi batumirwe muri ibyo birori kuko bituma abana bagira gahunda, agasaba ababyeyi gukomeza kwita ku bana.

Agira ati: “Ababyeyi murasabwa kwita ku bana ku buryo mu birori muzagira by’iminsi mikuru muzita ku buryo abana batazagaruka kwiga baribagiwe ibyo twabigishije, ntimukagire ibyo mukora binyuranyije n’ibyo umwana agenerwa mu birori bisoza umwaka”.

Umuhire n'umuhungu we wiga mu wa mbere
Umuhire n’umuhungu we wiga mu wa mbere

Umuhire Pauline ufite umwana wiga mu wa mbere w’incuke avuga ko Noheli y’abana ku ishuri, ibongerera ibyishimo kandi bituma umwana aruhuka yishimye kurusha guhita ataha ajya mu rugo akirangiza kwiga.

Habimana Eugene avuga ko ibirori bitegura umwana kujya mu biruhuko bituma bibuka urukundo Yezu abakunda, ibirori byo ku ishuri bikaba bitandukanye n’ibyo mu rugo kuko baba basanzwe bahuzwa n’amasomo bahoragamo mu ishuri.

Agira ati “Akarusho ni uko muri ibi birori bazanye na bakuru babo, n’abandi bavandimwe bakamenya ishuri bigaho bagasabana. Bikundisha umwana ishuri kuko igiti kigororwa kikiri gito, umunsi nk’uyu utuma abana bumva bari ahantu heza ko ari ho bigira gusa ahubwo banahasabanira”.

Habimana n'umuhungu we wiga mu wa gatatu
Habimana n’umuhungu we wiga mu wa gatatu

Ishuri les Petits Pionniers ryigisha abana kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke kugeza mu wa gatatu, aho abana biga mu rurimi rw’Igifaransa hifashishijwe imfashanyigisho ya REB, ikigo kikaba kinagamije gushyiraho amashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu, bikazatangirana n’umwaka utaha w’amashuri.

Abana bari bemerewe guherekezwa n'abo bavukana cyangwa baturanye
Abana bari bemerewe guherekezwa n’abo bavukana cyangwa baturanye
Abana bahawe impano za Noheli bajyana iwabo
Abana bahawe impano za Noheli bajyana iwabo
Bafashe ifoto y'urwibutso n'abarimu babo
Bafashe ifoto y’urwibutso n’abarimu babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka