Laurent Contini ntakiri ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda.

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Laurent Contini yakuwe kuri uwo mwanya akaba ashobora gusimburwa na Hélène Le Gal ubu waruhagarariye Ubufaransa i Québec muri Canada.

Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, Alain Juppé, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, yakomje guhatira Laurent Contini kuva kuri uyu mwanya ntibikunde ariko noneho perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy yamwikuriyeho.

Kuba Contini avuye kuri uyu mwanya ngo byaba biturutse ku kuba uyu mugabo yarashyigikiye guverinoma y’u Rwanda y’iki gihe mu gihe iyi guverinoma ishinja bamwe mu bayobozi b’Ubufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ibi bikaba byaratumye Contini atarebana neza na Juppé.

Hélène Le Gal ugomba gusimbura Laurent Contini ubu afite imyaka 44 y’amavuko. Akaba amenyereye Afurika. Mu mwaka wa 1990 yakoze muri amabasade y’Ubufaransa i Ouagadougou muri Burkina Faso, ndetse akora nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa.

Avuye muri Afurika yagiye i Tel Aviv muri Isiraheri ndetse n’i Madrid muri Esipanye, akaba yaranakoze muri minisiteri zitandumakanye mu bufaransa kuva mu mwaka w’2000 kugeza mu mwaka wa 2002.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka