Afurika nireke kurera abana kizungu - Tito Rutaremara
Umunyapolitiki Tito Rutaremara yagaragaje ko impinduka Afurika itegereje zikwiriye guhera mu burezi nyafurika, aho ababyeyi batagomba gukomeza kurera abana kizungu.

Rutaremara wabaye Senateri, akaba umuvunyi mukuru, ndetse ubu akaba ari mu rwego rw’igihugu rw’inararibonye, yabivugiye mu cyahuje Abasenateri n’Abadepite kivuga ku ihame ry’Ubunyafurika n’uruhare rw’abagize Inteko Nyafurika zishinga amategeko mu guteza imbere iryo hame.
Rutaremara yagaragaje uburyo hari ibintu byinshi Abanyafurika bagenderaho bituruka ku bukoloni, ndetse ku bihindura ugasanga bidashoboka.
Ati “Hari ababyeyi bashobora guhatira umwana kuvuga neza Icyongereza, ariko ugasanga atazi kuvuga neza Ikinyarwanda”.
Ikindi Rutaremara yagaragaje ni uko usanga Afurika yumva ko iterambere ndetse n’ubumenyi bwuzuye bubonerwa ku mugabane w’ibihugu byayikolonije, aho usanga umubyeyi yohereza umwana we kwiga muri ibyo bihugu mu gihe yakazanye umwarimu uturutseyo, agatanga ubwo bumenyi no ku bandi banyeshuri.
Ati “Ko uwo mubyeyi afite amafaranga yazanye uwo mwarimu akigisha gahunda (Programme) y’amasomo y’u Rwanda ko yayumva kurusha abandi, kandi umwana yayumvise neza ntibyamubuza kujya muri Amerika n’ahandi mu mahanga”.
Yungamo ko ubundi Afurika yari yarihaye Intego ko mu mwaka wa 2020 nta rusaku rw’imbunda ruzaba rucyumvikana kuri uyu mugabane.
Avuga ko nubwo bamwe mu bayobozi ba Afurika bagiye bagaragaza ubushake bwo kwibohora, hagiye hagaragara bamwe bakomeza kubaho mu bukoloni bwabo n’ubwo ibihugu byaba byarabonye ubwigenge.
Rutaremara avuga ko Abanyafurika bagifite imyumvire y’ubukoloni ku bijyanye n’uburezi, ndetse abenshi bajyana abana babo kwiga mu mahanga.
Ati “Iyo bigeze ku idini ho biba bibi cyane kuko usanga ari Padiri ari na Pasiteri bagaragaza Shitani mu ishusho y’umukara, naho Imana ikagaragara mu ishusho yera. Murumva ko hakenewe impinduka kandi zigahera muri twe”.

Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier, yabwiye abagize Inteko Inshinga Amategeko ko Intekerezo y’Ubunyafurika ibibutsa ko bafite ubushobozi bwo guhitamo uko imbere h’Afurika hazamera, bahereye ku guhindura imyumvire yo kutigirira icyizere no gutega amaboko ak’imuhana.
Ati “Ibyo bikaba bisaba kujya mu murongo wa ‘Pan-Africanism’, wo kwimakaza ubumwe n’ubufatanye, Afurika ikiyemeza by’ukuri gufatanya gutegura ejo heza, kandi tukihuta birenze uko biri ubu”.
Kalinda yagaragaje ko bagomba kuzirikana Intwari zabaye ku isonga ryo guhanga intekerezo y’Ubunyafurika, impamvu zatumye ivuka n’uruhare rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko b’Abanyafurika b’uyu munsi, mu guteza imbere indangagaciro z’amahame ya Pan-Africanism.
Ati “Indangagaciro zo kuba Umunyafurika, zidusaba kwiyumvamo Ubunyafurika, no gukorera hamwe, tukubaka Afurika yunze ubumwe kandi itekanye, duharanira agaciro n’iterambere by’Afurika.”
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intekerezo y’Ubunyafurika, hagaragajwe nanone ko hakwiye kuzirikanwa ibintu binyuranye birimo uruhare rw’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Muri urwo ruhare harimo gushimangira imiyoborere myiza, gushyiraho amategeko yoroshya ubuhahirane hagati y’Ibihugu by’Afurika no kubaka inzego zikorera abaturage, zibageza ku byo bifuza bigaragarira mu mpinduka zifatika mu mibereho yabo.
Harimo kandi gukomeza kumvikanisha ijwi ry’Afurika ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu mubano n’izindi Nteko zishinga Amategeko hirya no hino ku Isi.

Biyemeje gushyiraho ingamba zirimo kurushaho gusobanurira abaturage, cyane cyane urubyiruko, ihame n’agaciro by’Ubunyafurika binyuze mu bukangurambaga, no guharanira guteza imbere ihame n’agaciro by’Ubunyafurika mu ruhando rw’izindi Nteko zishinga Amategeko zo muri Afurika, hagashyirwaho uburyo bufasha abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abakozi bayo, kuba umusemburo wo guteza imbere ihame n’agaciro by’Ubunyafurika.
Biyemeje no gukora ku buryo gahunda yo guteza imbere Ubunyafurika ijya ku rwego rumwe na Ndi Umunyarwanda, no guharanira ko bimera bityo no mu bindi bihugu by’Afurika, bagakomeza gushyira mu bikorwa inshingano yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hitabwa ku kureba ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Afurika bashaka.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|