Kwiyambura icyubahiro kuri bamwe mu Nkotanyi, urugero rwiza rwo gukunda Igihugu

Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko kuba rwamenye ko bamwe mu basirikare b’Inkotanyi biyambuye icyubahiro bari bafite mu gisirikare cy’Igihugu bari barahungiyemo, kugira ngo babohore u Rwanda, byabahaye isomo ryo kwitangira Igihugu, mu gihe byaba bibaye ngombwa nabo batarebye icyubahiro bafite.

Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu
Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Babitangaje ku wa 02 Nyakanga 2022, ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake 150 bo mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, basuraga bakanasobanurirwa amateka y’urugamba rwo kwibohora.

Ni urugendo rw’ibilometero hafi 70 uhereye ku mupaka wa Kagitumba kugera i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari indake y’uwari Umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Aha ku mupaka wa Kagitumba, basobanuriwe ko ariho isasu rya mbere ry’Ingabo za RPA ryavugiye, ndetse Gen Gisa Fred Rwigema atanga amabwiriza ku bandi basirikare bari bakomeye mu gisirikare cya Uganda, kwiyambura amapeti bari bafite bakayajugunya mu mugezi w’Umuvumba nk’ikimenyetso cyo kwiyambura icyubahiro bari bafite mu mahanga yabahaye ubuhungiro.

Iki cyemezo cyakoze ku mutima rumwe mu rubyiruko aho rwatangajwe no kubona umuntu yiyambura icyubahiro, nta yindi mpamvu uretse guharanira uburenganzira yavukijwe.

Uwizeyimana Olivier avuga ko nawe yiteguye kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi, akaba yakwiyambura icyubahiro mu gihe Igihugu cyaba gihuye n’akaga akakimana.

Ati “Nibajije impamvu abasirikare bari bakomeye harimo General kwiyambura amapeti, ubundi ni icyubahiro niko mbizi hanyuma akareshya n’undi utari ufite na rimwe? Ni imbaraga nyinshi utapfa gutekereza ko umuntu yazibona, kwiyambura icyubahiro yari asanganywe agasigarana agaciro gacye ariko agamije impamvu imwe yo kubohora abanyagihugu.”

Akomeza agira ati “Jyewe byankoze ku mutima ndavuga ngo nkanjye w’umusore amaraso yanjye mfite, ku bw’ikizere cya bakuru bacu nanjye naba umwe mu kwitangira iki Gihugu, aho imbaraga zanjye zaba zikenewe hose nazitanga ntabanje kureba uwo ndiwe.”

Kanyana Deborah avuga ko urugendo bakoze rwabasigiye amasomo akomeye, ariko iriruta ayandi ari ubwitange bwaranze Ingabo za RPA, bwamusigiye isomo ryo gukunda Igihugu no kubishishikariza abandi.

Indaki uwari uyoboye urugamba yabagamo
Indaki uwari uyoboye urugamba yabagamo

Yagize ati “Aho ndi jye nk’urubyiruko na mugenzi wanjye utaragera aha, namushishikariza gukunda Igihugu mbere na mbere akitanga atizigamye nk’uko ababohoye iki Gihugu bitanze, twe twari dufite imodoka ariko twaje twibaza ngo uru rugendo abantu barukoze n’amaguru? Byatugoye kubyumva nyamara ariko nta modoka bari bafite kandi barahagenze, turabakunda, baduhaye Igihugu tuzakinambaho.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Urubyuruko mu Karere ka Kicukiro, Uwizeyimana Eric, avuga ko bategura uru rugendo bashakaga kuremamo urubyiruko umuco w’Inkotanyi, batawukuye mu bitabo ahubwo bayakuye aho yatangiriye.

By’umwihariko ariko ngo bashatse no kubereka ahakomotse iterambere Igihugu kimaze kugeraho, Umutekano n’ubuzima.

Ati “Aha Gikoba ni mu rugo twaje kwereka uru rubyiruko aho Convention zaturutse, aho umutekano, aho ubuzima bw’Abanyarwanda byaturutse.”

Basuye ahantu hatandukanye
Basuye ahantu hatandukanye

Urubyiruko ngo rwitezweho kunoza no gukoresha umuvuduko ibikorwa byabo bya buri munsi bigamije iterambere ry’umuturage no gusigasira ibimaze kugerwaho.

Uretse ku mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora na Gikoba ahatangirwaga amabwiriza y’urugamba, uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwaneretswe umusozi General Fred Gisa Rwigema wari umuyobozi w’urugamba yarasiweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka