Kwitotombera ingurane bigiye kuba amateka

Abashinzwe kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange baratangaza ko bamaze gushaka umuti urambye uzatuma nta baturage bazongera kutanyurwa n’uburyo bimurwamo ndetse no kwitotombera igenagaciro ry’imitungo yabo.

Abashinzwe kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange baratangaza ko bamaze gushaka umuti urambye uzatuma nta baturage bazongera kutanyurwa n’uburyo bimurwamo ndetse no kwitotombera igenagaciro ry’imitungo yabo.

Ibi babitangje mu nama yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press), ku bibazo biri mu iyimurwa ry’abaturage ku bw’inyungu rusange, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2019.

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, yatangaje ko basuye abaturage mu turere dutandukanye basanga hari abaturage batanyurwa n’uburyo bimurwa ndetse bakaba batishimira ingurane bahabwa, akaba ari yo mpamvu bateguye iyi nama ngo bigire hamwe icyakorwa.

muhuzabikorwa w'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana
muhuzabikorwa w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana

Yagize ati “Hari aho twagiye tugasanga abaturage bitotomba bati batubujije guhinga, ntabwo baduha ingurane ikwiye n’ibindi, ibyo byose rero ni byo twasabye inzego zibishinzwe ngo biganirwego, ntihazagire umuturage wongera kwitotomba ngo asigarane ibikomere ku mutima we kubera umutungo we”.

Albert Baudouin Twizeyimana asanga itegeko rya 2015 rijyanye no kwimura abantu ryasiba ibyuho birigize bityo abaturage bakanogerwa n’uburyo bimurwamo.

KAmpayana Augustin ushinzwe ishami ry’imiturire mu kigo cy’imiturire mu Rwanda (RHA), avuga ko bikwiye ko iki kibazo gihagurukirwa, ibibazo bikavaho burundu abaturage bakabona ibibagomba ndetse hakabaho n’ibihano ku babahombya.

Yagize ati “Ibibazo byari byinshi mbere y’itegeko ryo muri 2015, nyuma byagiye bigabanuka, turashaka ko bishira burundu umuturage agahabwa ibyo akwiye, yatinzwa kwishyurwa agahabwa indishyi, iminsi yarenga nabwo umutungo we ukongera ugahabwa agaciro ukwiye”.

Kampayana avuga ko bizarushaho kuba byiza ubwo komite ishinzwe kubikurikirana igenwa n’itegeko izaba yashyizweho kandi ko bizwi ko ari ikibazo gikomeye kandi kigomba gushakirwa umuti wa burundu.

Iyi nama yahuje abanyamakuru batandukanye, sosiyete sivile, Ikigo gishinzwe ubwikorezi (RTDA), ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), umujyi wa Kigali, Pax Press n’abandi bafite aho bahuriye n’iyimurwa ry’abaturage ku nyungu rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbega igipindi....

Nonese niba amategeko ahari kuki adakurikizwa...

Kuba minecofine na BNR bene amafaranga .... batagaragara muri iyi nama nta gishya mbona kizavamo..

Inama y abanyamakuru.... Igihe abanyamakuru bakoreye ubuvugizi kuva Kiyovu y abakene, Gacuriro, Kagugu abaturage bimurwa nta ngurane.... N ubu bigikomeje mu gihugu hose....

Umugwaneza yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

wamugani iyo abantu bimuwe bavuzeko hagiye kujya ibikorwa rusange nyuma bigahinduka bigenda gute urugero i rwamagana umurernge wa rubona abantu barimuwe hanyuma hashize iminsi bashyiramo ifamu yinka zumuntu umwe

alias yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Iyi nkuru ntiyuzuye. Ntabwo igaragaza imyanzuro yafashwe.
I kind I nibaza: abarenganijwe mbere y’itegeko rya 2015 bazarenganurwa gute? ESE ubundi Iyo bigaragaye nyuma KO ahasenywe byitwa KO hazashyirwa ibikorwa by’inyungu rusange nyuma hagakorerwa ibindi, big enda gute ? Itegeko ribivugaho iki? Urugero ni cas yo my Kiyovu cy’abakene.

Callixte yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka