Kwitegura gusinya amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi muri Afurika birarimbanyije
Perezida Paul Kagame yahaye ikaze Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou wageze mu Rwanda bwa mbere , mu ba perezida bitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Mu Rwanda hateraniye inama ya AU igamije gusinya ku masezerano yo gukuraho imbogamizi mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika (AfCTA).
Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018, habanje inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, ari nabo bashinzwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ayo masezerano.
Igomba gukurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu izaterana kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018, ari naho bazashyirira umukono kuri ayo masezerano.
Perezida Mahamadou nk’umuyobozi w’iyi gahunda ya Continental Free Trade Area (CFTA), yagombaga kuhagera mbere kugira ngo bashyire ibisabwa ku murongo.
Iyi nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 26, izaba yemeza gahunda ya AfCTA nk’umwe mu muyoboro uzageza Afurika ku cyerekezo yihaye cya 2063 cyo kuba ifite ubucuruzi bumwe n’ibikorwa remezo bimwe byose biteza imbere Abanyafurika.

Iyi gahunda ya “CFTA” izahuriza abaturage barenga miliyari 1,2 batuye Afurika ku isoko rimwe ry’ubucuruzi. Intego yayo ni ukuvana ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’Abanyafurika biri kuri 16% ikabigeza byibura hejuru ya 50%.
Kuri uyu wa Kabiri kandi Perezida Kagame akaza kugeza ijambo ry’ikaze ku bitabiriye iyi nama, mbere y’uko igikorwa Nyirizina cyo gushyira umukono ku masezerano kiba ku wa Gatatu.
Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika, ivuga ko gushyiraho Iisoko rusange rihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, byitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku kigero cya 52% bitarenze mu mwaka wa 2022.

Ngo bikazongera umusaruro, ikoreshwa ryawo ndetse binihutishe kwiyongera k’ubukungu bw’ibihugu byo kuri uyu mugabane.
Mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, hazumvwa imbwirwaruhame z’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Inkuru zijyanye na: African Union meeting
- Nigeria hari ibyo igikemura, nibirangira izaza - Perezida Kagame
- Dore ibitazibagirana mu nama ya AfCFTA yasoje
- Amasezerano y’amateka muri Afurika yasinyiwe i Kigali
- Inzozi z’imyaka 40 z’ubucuruzi budafite inzitizi muri Afurika zasohoye - Perezida Kagame
- U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 45Frw iza kuri moto
- Abayobozi batazasinya amasezerano ya AfCFTA ni abagizi ba nabi - Obasanjo
- Guteza imbere ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ntibyumvikane nko guheza isi- Perezida Kagame
- Gukora ubucuruzi budakumirana mu Banyafurika ni ibyo kwishimirwa - Mushikiwabo
Ohereza igitekerezo
|