Kwita ku bo muhuje imyemerere ukirengagiza abakene Imana ikureba nabi - Bishop Gakwaya

Umuyobozi w’Itorero Apostles and Prophets Church of Christ Jesus, Bishop Augustine Gakwaya, avuga ko kwita ku bo muhuje imyemerere ukirengagiza abakene Imana ikureba nabi.

Imiryango 15 itishoboye niyo yorojwe mu rwego rwo kwikura mu bukene
Imiryango 15 itishoboye niyo yorojwe mu rwego rwo kwikura mu bukene

Yabitangaje kuwa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, ubwo iri torero ku bufatanye na Compassion Internationale ryorozaga inka abatishoboye 15 bo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare.

Mu guhitamo aborozwa inka, hifashishijwe inzego z’ibanze harebwa umukene ariko nanone wabasha korora inka.

Uyu n’umwaka wa gatanu iri torero ritangiye koroza imiryango itishoboye aho 1,046 ariyo imaze korozwa inka, abandi borozwa ihene, ingurube n’inkoko hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

Bishop Gakwaya, avuga ko iki gikorwa bagikora bagamije gukundisha abantu Imana kuko kenshi umukene abaho yiyanze akanga n’Imana yamuremye.

Boroje imiryango itishoboye
Boroje imiryango itishoboye

Kuba mu bahawe inka abenshi ari abo badahuje imyemerere, avuga ko ikigamijwe ari ugukura abantu mu bukene kandi bitaye kubo bahuje imyemerere gusa bakirengagiza ababaye Imana itabareba neza.

Ati “Tureba abakene tubagobotora kubuvamo, ntiwareba abo mu itorero ryawe gusa ahubwo ureba abantu bakennye kuko uvanguye, Imana ntiyakureba neza, niyo mpamvu ubona abanyagaturika, abayisilamu n’abandi, mu idini nta mwihariko aho asengera si ikibazo, ikibazo ni ugukura umunyarwanda wese mu bukene.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Amashyamba n’Umutungo kamere, Shyaka Kenneth, avuga ko kuba hari abafatanyabikorwa bagenda boroza abatishoboye bifasha Akarere kwesa umuhigo wa girinka ndetse no gukura abaturage mu bukene.

Asaba n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere kujya muri uwo mujyo ariko by’umwihariko agasaba abahabwa inka kuzifata neza no kutazimya igicaniro.

Abahawe Inka bishimiye ko bagiye kubona amata bikarinda abana babo kugwingira
Abahawe Inka bishimiye ko bagiye kubona amata bikarinda abana babo kugwingira

Yagize ati “Turahamagarira n’abandi bafatanyabikorwa kudufasha gukura abaturage bacu mu bukene. Ariko nanone abahabwa izi nka bakwiye kuzifata neza, bakitura kugira ngo inka zigere kuri benshi ariko bakibuka ko kizira kuzimya igicaniro.”

Umwe mu bahawe inka, Musabimana Jack, usengera muri EAR, avuga ko ubusanzwe yagorwaga no kubona amata y’abana be ariko kuba abonye inka bizamufasha kutarwaza abana indwara zikomoka ku mirire mibi.

Ati “Mbonye ifumbire ndetse n’amata y’abana, urumva ko batazagwingira. Sinabona uko mbivuga kuko mbere nagorwaga cyane no kubonera abana amata ndetse no kugura ifumbire nshyira mu karima mfite.”

Uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Nyagatare kagombaga koroza inka imiryango itishoboye irenga 400 ndetse umuhigo ukaba waranagezweho 100%. Kuva iyi gahunda ya girinka yatangira mu Karere ka Nyagatare, imiryango itishoboye irenga 17,000 niyo imaze korozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana yaturemye,yaduhaye igitabo kimwe rukumbi kidufasha kumenya IMYEMERERE y’ukuli (the true faith).Nubwo hariho amadini menshi,icyo gitabo gisobanura neza ko abagendera ku myemerere idahuje nuko bible ivuga imana itabemera kandi batazaba mu bwami bwayo.Niyo mpamvu dusabwa gushaka umuntu uzi neza bible,akayitwigisha ku buntu,kugirango tube abakristu nyakuli.Turi benshi twiteguye kugufasha kandi utubona iteka mu nzira tubwiriza abantu ku buntu.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 27-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka