Kwita ku bana b’inzererezi ukirengagiza imiryango yabo ntibishoboka

Umujyi wa Kigali hamwe n’umuryango Caritas baravuga ko gufasha abana kuva mu muhanda utitaye ku babyeyi babo n’abo bavukana bidashobora gukemura burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

Ikibazo cy'abana kizakemuka ari uko imiryango yabo nayo itirengagijwe
Ikibazo cy’abana kizakemuka ari uko imiryango yabo nayo itirengagijwe

Caritas ivuga ko n’ubwo umwana wafashijwe yatera imbere hari ubwo abo bavukana bazajya mu muhanda.

Mu rwego rwo guca burundu iki kibazo, Caritas ifatanyije n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ikigo cy’igihugu cy’igororamuco bari mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage muri rusange impamvu zitera abana kujya mu muhanda ndetse n’ingaruka z’iki kibazo.

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mijyi iwunganira gikunze kugarukwaho nka kimwe mu bihangayikishije leta y’u Rwanda.

Umuryango Caritas uvuga ko wo n’indi miryango imaze imyaka irenga 30 ihangana n’iki kibazo, nyamara hirya no hino mu mijyi yo mu Rwanda haracyagaragara aba bana.

Mushashi Josiane, umuhuzabikorwa w’ibigo by’Abadacogora n’Intwari, ibigo bya Caritas y’Umujyi wa Kigali, avuga ko impamvu iki kibazo kidacika burundu ari uko muri iyo myaka yose,iyi miryango ifasha yashakiraga ikibazo aho kitari.

Mushashi avuga ko hibandwaga kugufasha abana kuva ku muhanda,ariko hakirengagizwa umuryango akomokamo.

Hashize imyaka 5 Caritas ihinduye uburyo bwo gukemura iki kibazo, bwibanda cyane ku kwigisha umuryango nyarwanda muri rusange guhindura imyumvire kuri iki kibazo,kandi Mushashi abona bishobora kuzatanga umusaruro urenze awabonetse mu myaka irenga 30.

Ati:”Hashize imyaka 5 dutangiye gukora ku muryango,kandi tubona bizatanga umusaruro mwiza. Mu by’ukuri gufasha umwana wenyine ntabwo bitanga umusaruro urambye.Icyakora we ashobora gutera imbere,ashobora kuva mu muhanda burundu,akiga akabaumuntu ukomeye,ariko ababyeyi be cyangwa abavandi mwe badafite icyo babyumvaho bashobora kumusubiza inyuma, cyangwa se barumunabe bakawujyamo (umuhanda)”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Muhongerwa Patricie nawe yibutsa ababyeyi ko aribo ba mbere bafite inshingano ku burere bw’abana babo, ari nacyo ubu bukangurambaga bugamije kongera kubibutsa.

Uyu muyobozi ariko anagaruka ku makimbirane yo mu miryango ashingiye ku ihohoterwa nk’imwe mu mpamvu zitera abana guhunga imiryango,ariko akavuga ko gukomeza kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ari imwe mu nzira yo guca ubuzererezi mu bana.

Ati:”Kubera amakimbirane usanga buri wese yishakishiriza,umugore agahunga urugo,umugabo akigira mu mayoga,abana bakajya mu mihanda.Ariko dukomereje aha ubu bukangurambaga,tukabibutsa inshingano zabo,numvako ikihe cyazagera bakazisubiramo abana bakava ku muhanda”.

Mu mujyi wa Kigali by’umwihariko abana benshi bo mu muhanda ni abab baraturutse mu turere tunyuranye two hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igororamuco ACP Gilbert Rwampungu Gumira avuga ko ubu bukangurambaga buzagera no hirya no hino mu trere,hagamijwe gukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana.

Ati:”Abana iyo bafashwe tukaganira nabo,tumenya intara n’uturere bakomokamo.Aho rero niho tuzibanda muri ubu bukangurambaga”.

Benshi mu ban abo mu muhanda bavuga ko bawugiyemo kubera ubukene bwo mu miryango,ariko hari n’abavuga koko ko byatewe n’amakimbirane hagati y’ababyeyi.

Uwimpuhwe Fridaus na Uwimbabazi Olive ni bamwe mu bahoze mu muhanda bigishijwe imyuga n’ibigo by’Abadahogora n’Intwari,ubu bavuga ko basigaye bibeshejeho.

Mu myaka irenga 30 Caritas y’umujyi wa Kigali yamaze ifasha abana kuva mu muhamda,ivuga ko yafashije abana barenga 6000 kuva mu muhanda,muribo hakaba harimo abafite imirimo inyuranye mu nzego zose z’igihugu.

Hari n’abandi 463 bakiri muri gahunda yo gufashwa,harimo abakiri mu bigo bibagorora ndetse n’abari kwiga mu mashuri asanzwe n’ay’imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka