Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu bigo bya Leta bigiye kwihuta no koroha

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 yemeje Iteka rya Perezida rigena Imyitwarire Mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, mu rwego rwo kubafasha kubahiriza inshingano no kubakurikirana cyangwa kubahana mu gihe batitwaye neza.

Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu kazi ntibizajya bigomba kunyura muri MIFOTRA
Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu kazi ntibizajya bigomba kunyura muri MIFOTRA

Iryo teka nirisohoka mu Igazeti ya Leta rizahesha buri rwego rwa Leta gukurikirana, guhana no kwirukana abakozi barwo muri rusange, ariko noneho hiyongereyeho Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu kigo runaka.

Mberabagabo Fabien ushinzwe Amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko Umuyobozi w’Ikigo runaka azajya agenzura abakozi kugeza no ku Muyobozi Mukuru w’Ishami (DG), abimenyeshe uwashyize uwo muyobozi mu mwanya abe ari we umwirukana.

Mberabagabo yagize ati "Kuva ku rwego rw’Umuyobozi (Directeur) kugera ku Muyobozi Mukuru (DG) w’Ishami, ukoze ikosa muri bo urwego akorera ruramukurikirana, rukamusaba ibisobanuro, mu gihe ikosa rimuhamye icyemezo cyo kumwirukana kizafatwa n’uwamushyize mu mwanya".

Mberebagabo akomeza avuga ko uburyo bwari busanzweho ari uko ibirego byarindaga kugera muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta (MIFOTRA), hakazabaho imbogamizi zo gutinza guhana no kwirukana Umuyobozi Mukuru mu rwego runaka rwa Leta.

Icyakora iryo teka rya Perezida rigena ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta ishobora gusesa icyemezo cyafashwe n’umuyobozi runaka ku myitwarire y’umukozi, mu gihe icyo cyemezo kitubahirije amategeko.

Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), rushima ko habayeho gutekereza ko abayobozi b’inzego bashobora gufata ibyemezo bihubukiwe cyangwa bidakwiye, bakarenganya abakozi.

CESTRAR ikaba ivuga ko kugera ku nshingano zose uko bikwiye muri iki gihe bitoroshye, kuko abakozi ba Leta basabwa byinshi birimo ubunyangamugayo, ubumenyi buhanitse n’ubwitange, ku buryo utabifite atazagera ku mihigo.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda), Ingabire Marie Immaculée na we yakomeje ashima ko MIFOTRA itazongera gukurikirana imikorere y’abakozi idakoresha, ariko ku rundi ruhande ngo hari abakozi bagiye guhura n’akarengane.

Ingabire agira ati "Hari abayobozi bo hejuru baba bashaka gushyira mu kazi inshuti zabo, wenda atari n’inshuti ariko asanzwe amushyira utugambo, uwo muyobozi niba hari umukozi adashaka kabone n’ubwo yaba ashoboye, azajya amwikiza, ibyo mubyitege".

MIFOTRA ivuga ko kuba amategeko agenga abakozi n’umurimo akomeje kuvugururwa, biri mu rwego rwo gufasha Leta kubaka inzego zitajegajega kandi zirimo abakozi batanga umusaruro wifuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bizazana akarengane mukoregue kuko mu bakozi habamo munyangire urugero: àho nka executif wumurenge ashobora kugirana akabazo gasanzwe mu mibanire n’ umukozi runaka muri staff yumurenge akamugendaho , anamutangira raporo mbi muburyo bwose bushoboka ashaka kumwikiza , bikagera Aho amurundura Kandi arengana . Ibi byitonderwe Cyane kabsa

Hagenimana François yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka