Kwigisha Uburere mboneragihugu mu mashuri abanza bizagabanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko

Umuryango Never Again Rwanda wagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu ko kwigisha uburere mboneragihugu mu mashuri abanza, byafasha urubyiruko kutagira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Ryarasa mu kigabiro n'Abadepite
Dr Ryarasa mu kigabiro n’Abadepite

Byatangajwe na Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gicurasi 2025, mu kiganiro yagiranye n’iyi Komisiyo ku ruhare rwa Never Again mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020.

Dr Ryarasa yavuze ko umuryango Never Again wakoze byinshi muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, birimo komora ibikomera ndetse n’Isanamitima kuva mu 2015 kugera ubu.

Ati “Twatangiye dufite itsinda rimwe ry’abantu 30, ubu mu gihugu hose dufite amatsinda 490 agizwe n’abantu ibihumbi 10500 barimo abagabo 690 n’abagore 9810, akaba akora ibikorwa bitandukanye birimo komorana ibikomere n’iby’iterambere”.

Aya matsinda ariko agizwe n’abamaze kubohoka no gukira ibikomere n’abiyemeje gusaba imbabazi bakoze ibyaha bya Jenoside, bemeye kubabarirana n’abayirokotse hagati yabo, kuko abatarakira bamwe batemera kuyajyamo kubera ibikomere.

Aya Matsinda kandi bayakoramo ibikorwa bibaganisha ku iterambere, aho bahurira muri Koperative y’ubuhinzi, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya n’ibindi bikorwa bitandukanye bibateza imbere.

Kubera inyigisho z’Isanamitima umuryango Never Again wagiye utanga, abantu bamwe bagiye bakira agahinda gakabije (Depression), kuko mu bushakshatsi bakoreye ku bantu 1420, bwaragagaje ko 66% batagifite ibyiyumvo byo kwiyahura.

Umuryango Never Again uvuga ko mu bibumbiye mu matsinda bakurikirana agizwe n’abantu 10500, muri bo 50 bakize agahinda gakabije.

Nubwo ariko umuryango Never Again ukora ibikorwa bitandukanye mu kwimakaza ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, uracyafite inzitizi zimwe uhura na zo zigaragara mu rubyiruko, aho usanga bafite ingengabitekerezo bakura mu miryango yabo.

Aha ni naho Dr Ryarasa yasabye ko hategurwa imfashanyigisho mu mashuri abanza, hakigishwa isomo ry’Uburere Mboneragihugu ku bana bato kugira ngo barusheho gusobanurirwa amateka y’Igihugu, kuko bizabafasha gushungura neza ibyo babwirwa n’imiryango yabo ndetse n’abantu batandukanye.

Ati “Mu biganiro twagiranye n’abana bato batubwiye ko bumvise ababyeyi babo bavuga ko Abatutsi ari babi, cyangwa ugasanga umwana uvuka mu muryango runaka atinya undi mwana mugenzi we bitewe n’amakuru mabi aba yabwiwe n’ababyeyi be, kuko hari umubyeyi wabo ufunze”.

Yungamo ati “Icyo twabonye ntabwo abana babwizwa ukuri kw’amateka n’imiryango yabo, nkaba nsanga byigishijwe mu mashuri abana batazajya bafata ibyo bahawe kuko baba bazi ukuri”.

Abadepite bumva Never Again
Abadepite bumva Never Again

Dr Ryarasa asanga kwigishwa uburere mboneragihugu ari ingenzi, kuko abana bazakura bazi uburenganzira bwabo no kubaha ubw’abandi, kandi bakamenye na Gahunda n’umurongo wa Politiki y’Igihugu bakiri bato.

Mu bibazo byabajijwe n’Abadepite ku cyakorwa ngo ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko iranduke, Dr Ryarasa yasobanuye ko hasabwa uruhare rw’inzego zitandukanye ariko cyane cyane umuryango ukabanza ukigishwa.

Hon. Senani Benoit yagize ati “Urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu ruracyagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, mubona ari hehe hashyirwa imbaraga kugira ngo urubyiruko rwumve neza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge?”

Dr Ryarasa avuga ko nubwo umuryango ugira uruhare mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko, hari n’imbogamizi zo kuba rudafite imirimo ihagije rukirirwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse runumva ibiganiro kuri za YouTube, ari bimwe mu byongera ingengabitekerezo.

Ati “Dusanga urubyiruko rubonye imirimo rugahugiramo nta bintu byinshi byarwoshya kujya mu macakubiri. Ikindi kandi dusanga gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikwiye gukomeza kwigishwa”.

Dr Ryarasa yabwiye Abadepite ko Umuryango Never Again wagiranye ibiganiro mu kwezi kwa kabiri n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 19 kugera kuri 23, kuri gahuda ya Ndi umunyarwanga, basanga hari abayumva ariko hari na bamwe bababwiye ko kutagira ibyo bakora bituma bahugira muri gahunda zitandukanye zatuma habaho no kujya mu ngengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida wa Komisiyo Hon. Ndangiza Madina, avuga ko impamvu y’ibiganiro n’umuryango Never Again ari ukurigira ngo barebe aho bageze bubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko isanzwe ikora ubushakashatsi ku bijyanye n’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’Isanamitima.

Ati “Ibyo tuganiriye bizadufasha mu ngendo duteganya gukora hirya no hino mu gihugu. Duteganya no kuzasura abarangije igihano tukaganira na bo, tukareba niba barakiriwe mu muryango nyarwanda”.

Hon. Ndangiza avuga ko bazanasura ibikorwa bikurikiranwa n’umuryango Never Again birimo abaturage bibumbiye mu matsinda, bakaganira na bo bakumva uko babanye, kuko baba bagizwe n’abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse.

Ati “Nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye no gusoza ingendo duteganya gukora, tuzaganira na MINUBUMWE kugira ngo bumve ko gahunda yo kwigisha uburere mboneragihugu yashyirwaho ikigishwa mu mashuri. Tuzanaganira ku byo Komisiyo yabonye mu isesengura ryavuye mu biganiro yagiranye n’inzego zitandukanye, ndetse n’ibyo tuzaba tabonye mu ngendo duteganya gukora”.

Hon. Ndangiza avuga ko mu nshingano z’Inteko harimo no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, no kureba uko zishyirwa mu bikorwa nyuma yo gusura abaturage. Hari no kuganira n’inzego zitandukanye hategurwa umushinga w’imyanzuro, ugashyikirizwa Inteko rusange noneho na yo ikawemeza.

Nubwo hakiri imbogamizi zibangamiye Ubumwe n’Ubwiyunge, ibyemezo binyuranye Igihugu cyafashe byatumye igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kigera ku kuri 94.7%.

Hon. Ndangiza Madina (ibumoso), Perezida w'iyo Komisiyo
Hon. Ndangiza Madina (ibumoso), Perezida w’iyo Komisiyo

Urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge rwagezweho kubera intambwe ikomeye imaze guterwa n’Igihugu, kubera ko 83% bemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi, naho 85% barokotse Jenoside bagize ubutwari bwo kubana neza n’ababiciye.

Abanyarwanda 99% bemeza ko bashyize imbere Ubunyarwanda, naho 94,6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka