Kwigisha imyuga abagororwa bibarinda gusubira mu byaha

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), George Rwigamba, avuga ko kwigisha abagororwa imyuga bituma bunguka ubumenyi buzabafasha mu gihe bazaba batashye mu miryango yabo, bikanabarinda kongera gusubira mu byaha.

OXFAM yemereye Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Byumba kongera inkunga y'ibikoresho bihabwa abasoje imyuga basubiye mu miryango yabo
OXFAM yemereye Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Byumba kongera inkunga y’ibikoresho bihabwa abasoje imyuga basubiye mu miryango yabo

Yabitangaje kuwa gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, ubwo muri gereza y’abana ya Nyagatare hatangizwaga igikorwa cyo kubaka inyubako zizigishirizwamo imyuga.

Komiseri George Rwigamba avuga ko akazi ko kugorora katoroshye kuko gasaba inyigisho zitandukanye.

Rwigamba avuga ko uretse kwigisha abagororwa ubumenyi butandukanye, hongerwaho n’imyuga kugira ngo bazasohoke muri gereza bafite icyo bakora cyabateza imbere bibarinde gusubira mu byaha.

Ati “Kugira ngo umutegure atazongera gukora ibyaha uramwigisha, inyigisho babona ni iz’ubumenyi rusange n’iz’imyuga, zituma abasha kugira icyo akora akigirira akamaro, umuryango we n’igihugu muri rusange”.

Hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa inyubako abagororwa bazajya bigiramo imyuga
Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako abagororwa bazajya bigiramo imyuga

Yongeraho ati “Bimuha n’umwanya wo kutihugiraho no gushaka ibibi yajyamo, kugorora abantu ni ibintu bikomeye cyane ariko ni umumaro ukomeye kuko umuntu adasubira mu byaha kuko afite ibyo akora”.

Ni inyubako izubakwa ku nkunga ya Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Byumba, ku bufasha bw’umuryango OXFAM mu mushinga wo guha umwana n’umugore ubushobozi ushyirwa mu bikorwa na Caritas.

Musenyeri Servelien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, avuga ko ibikorwa byo kwigisha abafite ibibazo babikora mu rwego rw’ikenurabushyo, bafasha abantu kugira imibereho myiza iboneye Imana n’abantu no guteza imbere igihugu mu buryo bunyuranye.

Avuga ko iri shuri rizafasha abagororwa kugira ubumenyi bityo nibasohoka muri gereza bazabashe kwitunga.

Ni ishuri rizigishirizwamo umwuga w'ubudozi, ububaji, ubusuderi, kogosha n'ubwubatsi
Ni ishuri rizigishirizwamo umwuga w’ubudozi, ububaji, ubusuderi, kogosha n’ubwubatsi

Agira ati “Rizabigisha kumenya kubaza, kumenya kubaka, mbese ubukorikori buzamufasha kwitunga avuye muri uru rugo.Ni umumaro kuri we, ariko nanone mu gihe akiri hano agira ibyo akora gereza ikabona umusaruro”.

Avuga ko umurimo w’ikenurabushyo basanzwe bawukora mu bundi buryo ariko bifuje no kuwugeza ku kwigisha imyuga ngo abantu biyubake.

Avuga ko muri Diyosezi ya Byumba bashaka kubaka santere Imbabazi, izafasha abana b’abakobwa barenga ibihumbi 10 babaruwe mu ma paruwasi batewe inda z’imburagihe, bakigishwa imyuga izabatunga n’abana babo.

Ni inyubako zizuzura zitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 80 harimo n’ibikoresho, zikazubakwa mugihe kiri hagati y’amezi umunani n’umwaka.

Inyubako zizura zitwaye akayabo ka miliyoni 80 azatangwa na Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Byumba ku nkunga ya OXFAM
Inyubako zizura zitwaye akayabo ka miliyoni 80 azatangwa na Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Byumba ku nkunga ya OXFAM

Umushinga wo guha ubushobozi umwana n’umugore uzafasha abagore n’abana ibihumbi bibiri. Bazafashwa kwiga imyuga itandukanye, bazasohoke muri gereza babasha kwiteza imbere bityo ntibakomeze kuba ikibazo ku muryango Nyarwanda.

Ukorera muri gereza y’abagore ya Musanze aho bigishwa imyuga irimo ubuhinzi, gukora imigati, kudoda n’indi, naho muri gereza y’abana ya Nyagatare bakaba bigishwa imyuga irimo ubudozi, ububaji, gusudira, ubwubatsi no kogosha.

Muri iyi myuga uko ari itanu yigishwa muri gereza y’abana ya Nyagatare, itatu ikaba imaze guhabwa ububasha n’uburenganzira bwo gukora (Accreditation).

OXFAM yizeza ko izakomeza gutera inkunga uyu mushinga ndetse ngo ikaba initeguye kongera inkunga cyane ku bikoresho by’ibanze bihabwa abarangije imyuga basoje ibihano byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka