Kwiga kaminuza ari impunzi bumvaga ari ikidashoboka

Bamwe mu rubyiruko rw’impunzi ruri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda barishimira ko barangije Kaminuza kubera ko bumvaga ari ibidashoboka ko bashobora kurangiza.

Byari ibyishimo ubwo bahabwaga impamyabumenyi
Byari ibyishimo ubwo bahabwaga impamyabumenyi

Ni ibyishimo bagaragaje ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku nshuro ya 8 ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kepler, muhango wabaye tariki 30 Ukwakira 2023.

Mu banyeshuri 168 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza ya Kepler mu mwaka wa 2023 harimo 57 bangana na 35% bafite sitati y’ubuhunzi.

Abarangije muri Kaminuza ya Kepler mu mwaka w’amashuri wa 2023 ariko by’umwihariko abafite sitati (Status) y’ubuhunzi, bashimira cyane Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe angana n’ay’abandi Banyarwanda bagashobora kwiga mu byiciro bitandukanye by’amashuri kugeza barangiza amashuri ya Kaminuza.

Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko bakuze barihebye bumva ko kuba ari impunzi nta kintu bazigera bigezaho ku buryo ntacyo bumvaga bashobora kuzimarira mu buzima bwabo.
Ruth Uwamahoro ni umwe mu mpunzi ziri mu Nkambi ya Kiziba, warangije muri Kepler afite akazi, avuga ko hari igihe cyageze akumva yareka kwiga kubera ubuzima bari babayeho.

Abagera kuri 25% biga muri Kepler bafite sitati y'ubuhunzi
Abagera kuri 25% biga muri Kepler bafite sitati y’ubuhunzi

Ati “Nkatwe twakuze twiheba, tuvuga tuti turi impunzi ntacyo tuzigezaho ariko turimo kuva mu bwiza tujya mu bundi, icyo nabwira bagenzi banjye ni ugukora cyane bakishakamo imbara z’ejo hazaza kugira ngo bibongerere umuvuduko wo kugera ku ntumbero zabo, kuko hari igihe cyageze ndavuga nti ibi bintu ntabwo nabishobora ngiye kuza mu ishuri ariko hamwe n’ubuyobozi bwiza bagiye baduha akanyabugabo bakatwereka ibyiza dufite imbere none dutahanye intsinzi.”

Akomeza agira ati “Twari tubayeho nabi ariko Leta y’u Rwanda yaradufasheje tubaho neza, mbona amahirwe yacu angana kuko Perezida Paul Kagame ntabwo adutandukanya twese adufata nk’abanyagihugu, turiga tukaminuza, tugakomeza amasomo yacu uko ubishatse, twigira ku nguzanyo nk’abandi, kugira ngo umuntu warangije muri iyi Kaminuza, mu Nkambi kiba ari ikintu gikomeye cyane, tuba tugiye gutanga umusanzu munini cyane.”

Mugezi we witwa Alexies Gashema ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko nzagira amahirwe nkiga muri Kaminuza kuko ndabyibuka, igihe narangirizaga amashuri yisumbuye nasabaga muri Kaminuza zitandukanye sinabona amahirwe, kuba naragiye muri Kepler navuga ko hari impamvu Imana itemeye ko niga muri izo Kaminuza zindi kubera ko hari ikindi yari irimo kuntegurira kidasanzwe.”

Akomeza agira ati “Navuga ko byari bigoye kuva mu muryango udakomeye cyane, ukiga Kaminuza, kubona ibikoresho by’ibanze byari ihurizo rikomeye, ariko ntabwo nigeraga ntekereza mu buzima ndimo ahubwo natekerezaga kuri ejo hazaza heza ndimo kureba, kandi ubwo buzima nibwo ubu ndimo, nicyo ndimo kwishimira.”

Umuyobozi Mukuru wa Kepler Nathalie Munyampenda, avuga ko nk’ubuyobozi bifuje kugira ngo batange amahirwe ku mpunzi ziri mu gihugu.

Ati “Usibye kubafasha kuko badashobora gufata inguzanyo cyangwa kwiyishyurira, usibye kubafasha kwishyura bapiganwa nk’abandi, kandi turabafasha kugira ngo bige batsinde baje no ku isoko ry’umurimo, kandi barakora hano i Kigali no mu Rwanda hose.”

Minisitiri w'uburezi Gaspard Twagirayezu ni umwe mubitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri Kepler
Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu ni umwe mubitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri Kepler

Uwemerewe kwiga muri Kepler imwigisha, atanga ibihumbi 100Frw yo kwitunga (buruse), hanyuma amafaranga y’ishuri akazayishyura arangije kwiga ndetse yarabonye akazi.
Abishyurirwa na Kepler amafaranga yo kwitunga ku Ishuri ni abadafite ubushobozi na buke mu miryango hamwe n’abafite ubumuga.

Muri rusange abanyeshuri bafite sitati y’ubuhunzi biga muri Kaminuza ya Kepler bangana na 25% by’abanyeshuri bose biga muri iyo Kaminuza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka