Kwiga amasomo y’Ubumenyamana si byo byakuraho inyigisho z’ubuyobe – Pasiteri Cleophas Barore
Pasiteri Cleophas Barore, usanzwe anayobora Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), aravuga ko kuba umuntu yaminuza mu masomo ajyanye n’Ubumenyamana (Theology), bitamubuza kuyobya abo yigisha.
Cleophas Barore, ni umwe mu banyeshuri 413, basoje amasomo muri Kaminuza ya East African Christian College Rwanda, mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024.
Mu basoje amasomo, harimo abize amasomo y’ubumenyamana (Theology), mu byiciro bitandukanye,harimo icyiciro cya kabiri cya kaminuza, amasomo y’igihe gito (Advanced Diploma) ndetse n’amasomo y’inyongera ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Post graduate diploma).
Harimo kandi abize amasomo ajyanye n’uburezi, by’umwihariko bize kwigisha mu mashuri y’incuke no mu marerero.
Cleophas Barore, umwe mu basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bumenyamana (Theology), yavuze ko bitari byoroshye gutangira uru rugendo banshi babifatanya n’indi mirimo, ariko ko byabashpbokeye.
Kuba hanze aha hari abavugabutumwa barangwa no gukwirakwiza inyigisho z’ubuyobe, Cleophas Barore asanga ari ibintu bizahoraho, kuko n’ubwo waminuza mu masomo y’Ubumenyamana bitabuza ufite gahunda yo kwigisha ubuyobe kubwigisha.
Ati “Ubuyobe buzahoraho! Uzatinye ikintu ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘uki iminsi izagenda yegereza kugaruka kwa Kristo, hazaboneka benshi bazavuga ngo ni jye Kristo’! Jabone n’ubwo wakwiga hano, ntibyakubuza kuyoba no kuyobya kuko uyobya arahari. Ariko nanone, kwiga birafasha”.
Yungamo ati “Kwiga Theology si wo muti w’ubuyobe kuko hari n’abayoba bakanayobya ku bushake! Uyobya ku bw’ubujiji we aje hano byaba umuti w’ubwo buyobe, ariko uyobya abigambiriye, byo sinakubwira ko kwiga byabihindura”.
Ku rundi ruhande ariko, Kwizera Obed, na we wasoje amasomo y’inyongera mu Bumenyamana (Post Graduate in Theology), asanga abarangije muri iri shami bakwiye gufasha mu guhangana n’inyigisho z’ubuyobe.
Agira ati “Iki Gihugu turwana n’inyigisho z’ubuyobe. Ngira ngo niba mubasha kubibona, hari n’abakozi b’Imana inzego z’umutekano zisigaye zifasha kujya ku murongo. Ni uruhare rwacu kwigisha inyigisho zizana impinduka mu buzima bw’Abanyarwanda”.
Umuyobozi wa kaminuza ya East African Christian College Rwanda, Dr. Papias Musafiri Malimba, avuga ko ibyiciro byose by’abasoje amasomo muri iyi kaminuza, bafite ubumenyi buhagije kandi bukenewe mu gufasha Umuryango Nyarwanda.
Agira ati “Ibi byiciro byose uko ari bitatu ni ingirakamaro, ntekereza ko bazatanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu cyacu”.
Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya Tekiniki, Eng. Pascal Gatabazi, yavuze ko abahawe impamyabumenyi ari umusanzu ukomeye ku gihugu mu byiciro barangijemo.
Uyu muyobozi avuga ko kuba abenshi mu bahawe impamyabumenyi ari abavugabutumwa, bihura neza na gahunda ya Leta y’uko abapasiteri bose bigisha ijambo ry’Imana bagomba kuba barize nibura icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y’Ubumenyamana.
Ati “Mwabonye abapasiteri benshi basoje amasomo, ni urwego na rwo rukeneye abantu bafite ubumenyi bwiza, kuba ukora iyobokamana abikora yarabihuguriwe, abifitemo ubumenyi, murumva rero iri shuri riratanga umusanzu”.
Ni ku nshuro ya kabiri iri shuri ritanga impamyabumenyi, gusa ikaba ari inshuro ya mbere harangije abize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y’Ubumenyamana (Theology).
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyamadini bavuga ko bazi Imana.Nyamara nibo ba mbere batayizi.Bible ivuga ko Imana ari urukundo.Ariko ibyo abanyamadini bakora,byerekana ko batazi Imana na Yesu biyitirira.Amadini,niyo yateje genocides nyinshi n’intambara zabaye mu Rwanda.Bivanga cyane muli politike,bagakunda amafaranga,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Bible isobanura neza ko ku munsi w’imperuka izarimbura amadini yose y’ikinyoma,igasigaza idini rimwe gusa rigerageza kumvira imana.Niba ushaka kumenya idini ry’ukuli (kandi rirahali),shaka umuntu wo muli iryo dini mwigane neza bible,agufashe ku kwereka idini ry’ukuli.