Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Inama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame, umuyobozi mukuru w’umuryango FPR- Inkotanyi, yari imaze iminsi iteranira ku Cyicaro cyayo giherereye i Rusororo, yasoje ifashe ingamba zikomeye zirimo guha Abanyarwanda iteramebre ribakwiye.

Kongere ya FPR-Inkotanyi yari imaze iminsi itatu iterana
Kongere ya FPR-Inkotanyi yari imaze iminsi itatu iterana

Dore imyanzuro umunani ikomeye yafatiwemo:

1. Kwigira ku byo twanyuzemo no gukomeza kugendera ku ndangagaciro zafashije Umuryango FPR- Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, muri zo harimo gukunda Igihugu, ubwitange n’ubufatanye; tuniyemeza kuzitoza urubyiruko, kugira ngo rushobore kumva, gutinyuka no gukemura ibibazo bishingiye ku miterere yihariye y’Igihugu;

2. Gukomeza gushyira imbere inyungu rusange, kwiyoroshya, kwicisha bugufi no gukorera hamwe tugamije kugera ku cyerekezo twahisemo.

3. Gukomeza kubaka Igihugu, kurinda ibyagezweho no kubana neza n’abandi, ari abaturanyi ba hafi ndetse n’aba kure.

4. Kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego dukoreramo, kugira ngo zibashe kurangiza neza inshingano zazo zo gutanga serivisi nziza ku bazigana bose.

5. Gukomeza kongera amahugurwa mu bya Politiki ku banyamuryango bari mu nzego zose z’Umuryango;

6. Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bigenda bivuka;

7. Gukomeza gahunda yo kwibohora, guhesha agaciro u Rwanda, no guharanira ko Abanyarwanda babaho neza;

8. Gukomeza guteza imbere ibyiciro byihariye, cyane cyane abagore n’urubyiruko, ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kugira imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo rwose ariko bibagiwe kugabanya ibihano bihabwa abanyarwanda nkibinyabiziga imisoro kubutaka nibindi byinshi bibera abanyarwanda intambamyi yogutera imbere nabyo babyigeho rwose murakoze

patrick yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka