#Kwibuka23: Abanyarwanda batangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Hirya no hino mu gihugu Abanyarwanda batangiye icyumweru ngarukamwaka cy’iminsi irindwi cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Mata 2017, waranzwe no gushyira indabo ku nzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 bifite insanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, Dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Gatsibo

Mu Karere ka Gatsibo, umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, watangiriye ku Rwibutso rwa Kiziguro hacanwa Urumuri rw’Icyizere.

Uwo muhango wakomereje ku murenge wa Murambi. Senateri Tito Rutaremara niwe wari umushyitsi mukuru.

Gicumbi

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gicumbi, wabereye mu murenge wa Ruvune ahari Urwibutso rushyinguyemo imibiri 202.

Huye

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye, wabereye mu murenge wa Rwaniro. Witabiriwe na Senateri Karangwa Chrysologue na Depite Gahondogo Athanasie.

Kamonyi

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi, wabereye mu murenge wa Nyarubaka ahiciwe abana b’abahungu 79 bambuwe ba nyina bari bahungiye i Kabgayi.

Karongi

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Karongi, wabereye mu murenge wa Gitesi ahari urwibutso rushyinguyemo imibiri 14338 y’Abatutsi bazize Jenoside.

Muhanga

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga wabereye mu murenge wa Shyogwe. Uwo muhango witabiriwe na Depite Mukanyabyenda Emmanuelie.

Musanze

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Musanze, wabereye mu murenge wa Kinigi.

Ngororero

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero, wabereye mu murenge wa Kabaya.

Nyagatare

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyagatare, waranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwasorejwe ku mugezi w’Umuvumba ahashyizwe indabo mu mugezi mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro Abatutsi bajugunywe muri uwo mugezi.

Nyanza

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza waranzwe no gushyira indabo mu mugenzi w’Akanyaru mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bajugunywemo.

Umuhango wakomereje mu kagari ka Shyira mu murenge wa Busoro ahashyinguye imibiri 197 y’Abatutsi bazize Jenoside.

Uwo muhango witabiriwe na Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene.

Rubavu

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu wabereye ku rwibutso rwa Kanzenze. Ahashyinguwe Abatutsi bishwe mu Bigogwe.

Rusizi

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi, wabereye mu murenge wa Nkanka.

Rwamagana

Umuhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana, wabereye mu murenge wa Muhazi.

Wabanjirijwe no gutaha inzu yubakiwe Nyiramuzakobwa Venantie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo muhango wakomereje ku Rwibutso rwa Muhazi rushyinguyemo imibiri 830. Imibiri itanu yabonetse nayo yashyinguwe.

Nyiramuzakobwa Venantie wubakiwe inzu
Nyiramuzakobwa Venantie wubakiwe inzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turashimira kigali today ikomezakutugeza ibyabereye hirya no hino ndasaba president wacu n’umufashawe ko bamanuka mukarere kanyaruguru mumurenge wamuganza abaturage natwe tugahabwa ijambo aho usanga impgu ikomeza gusembera bamuringana ngo azubakirwa ahokuba imyaka ikaba ishize ari 7 ntagira ahokuba ndasaba ubufasha ntuye mukagali kamuganza nubundi igikomere ntikizashira ntagirahomba

janviere mukamuhire yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

Kigali to day murakoze. Kudutambagiza igihugu mutwereka uko umunsi wo gutangira icyumweru cyo kwibuka abacu ( Abatutsi) bazize jenoside yabakorewe cyagenze.
Tuzahora tubibuka
TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE, DUSHYIGIKIRA IBYIZA TWAGEZEHO.
Murakoze KT

Nsengiyumva Pierre yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

kwibuka ningombwa kandi twiyubaka

uwezeyimana jpaul yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka