#Kwibohora29: Urubyiruko 150 rwasuye Umurindi w’Intwari
Urubyiruko rukoresha imbugankoranyambaga rugera ku 150 kuri uyu wa 9 Nyakanga 2023, rwakoze urugendo ku Mulindi w’intwari mu karere ka Gicumbi rusobanurirwa amateka yo kubohora u Rwanda.
Mudaheranwa Jessica avuga ko acyuye umukoro wo gusobanura amateka nyayo. Ati:"Bagenzi bacu babohoye igihugu bari urubyiruko natwe ubu tugiye kurwanya n’abapfobya kuko noneho dufite ibimenyetso bigaragaza amateka nyayo bityo ni twandika byinshi ku mateka yacu niko benshi bazamenya ukuri".
Niyomugabo Dieu d’Amour uzwi nka DJ Diddyman avuga ko nk’urubyiruko bisobanuye byinshi kumenya amateka. Ati:"Urubyiruko dufite ubwonko rwagutse, dutekereza nyinshi cyane birimo ibyiza n’ibibi, rero iyo tumenye amateka nyayo nkaya tukahigerera tutabariwe inkuru, bituma dukoresha imbaraga mu gusigasira ibyagezweho ndetse no kwirinda bamwe bashaka kudusubiza inyuma.
Nitwe twatanga ubufasha igihugu kibisabye ariko nanone singombwa ko tubikora tubisabwe ahubwo twahera nonaha kwirinda ko hari icyaba cyangwa ngo amateka yisubiremo".
Ishimwe Karangwa Claude uri mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga(MweneKarangwa), ndetse akaba umwe mu bateguye uru rugendo avuga ko babikoze bagamije kwiga amateka yaranze inkotanyi mu kubohora igihugu bityo babashe kuyasobanurira n’abandi.
Karangwa avuga impamvu yatekereje iki gikorwa ati:"ibyo tubamo cyangwa ducamo twese nk’urubyiruko, dukwiye natwe gutanga umusanzu ku gihugu. Ibi bisaba umutima wo gukotana, twumvise ubutumwa bwinshi, nifuza ko abaje hano basangiza bagenzi babo kuri izo mbuga icyo bize ndetse bagasobanukirwa ko gukunda igihugu bitarangirira kuba mu ingabo cyangwa muri Leta gusa ahubwo bijyana no gukora ibyo ushinzwe kandi ukabikora neza".
Umukozi w’ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda iherereye ku Mulindi mu karere ka Gicumbi Mukamana Alphonsine avuga ko iyi ngoro ifite umwihariko wo kugaragaza amateka y’u Rwanda aho rwavuye, bityo urubyiruko rukahigura byinshi.
Mukamana agendeye ku myaka afite 32, kuba azi amateka bimunezeza kuyasangiza by’umwihariko abo bari mu kigero kimwe. Ati:"Icyo bivuze ku rubyiruko nuko rudakwiye kwitinya kuko bifite icyo bivuze kuba qbabohoye igihugu bari urubyiruko n’ururiho ubu rwitezweho umusanzu ukomeye. Urubyiruko rubishatse rwagera kubibi cyangwa ibyizi dore ko n’abakoze Jenoside bari biganjemo umubare munini wabo, nabasaba kubaho dufite intumbero, umuhati ndetse tugakora dufite intego dushaka kugeraho".
Avuga ko nk’igihugu kitarimo urugamba rw’amasasu, urubyiruko rukwiye kubifata nk’umusingi rwubakiwe. Ati:"Ubu turi mu nshingano zitandukanye dukwiye gushyira itafari ku musingi twubakiwe, tuzabishobozwa no kuzuza inshingano duhabwa mu mirimo, kwirinda inyangaRwanda, ibigarasha bakoresha imbuga nkoranyambaga barusebya ahubwo tukazikoresha duhitamo ikibi n’ikiza kuko u Rwanda rutazasubira inyuma ahubwo dukwiye kurutesa imbere".
Vc mayor w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, waje guha ikaze uru rubyiruko yarugeneye ubutumwa. Ati:"Gusobanurira urubyiruko amateka ni byiza ndetse iyo bageze ahabereye ibikorwa bumva mu magambo bituma barushaho kumenya byimbitse. Ubu tubategerejeho kwerekana ukuri, cyane cyane abaje uyu munsi bakoresha imbugankoranyambaga, bakwiye kwerekana aho igihugu cyavuye, aho kigeze bikagera ku isi hose abantu bakareka gukomeza kugoreka amateka yacu kandi tuzi ukuri".
Bimwe mu bigaragarira amaso bigize ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda ku Mulindi, harimo indake umugaba mukuru yakoreshaga mu gutegura urugamba, inzu yabagamo, ikicaro cya RPF cyahakoreraga muri icyo gihe, inzu yakorerwagamo inama za Politike zigaga ku masezerano ya Arusha agamije amahoro, inzu yabagamo abagore bahuriraga myri Politike na Gisirikare, aho babariraga umutungo n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|