#Kwibohora29: Mu gihugu hose hatashywe ibikorwa by’indashyikirwa 164
Mu gihe mu Rwanda hizihizwa umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29, hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho bigera ku 164.

Ni ibikorwa bitandukanye byatashwe muri iki cyumweru, aho muri buri Karere hatoranyijwe byibura ibikorwa bitanu byamurikiwe abaturage, byiyongera ku bindi bikorwa byo ku zindi nzego byagiye bitahwa.
Ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Karere ka Rubavu mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, ku wa kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, wizihirijwe muri ako Karere ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko muri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu, hagiye haba izindi gahunda zitandukanye, zirimo ibitaramo byibutsa Abanyarwanda akamaro ko kwibohora.
Yagize ati “Hari ibindi bikorwa byagiye biba hirya no hino mu gihugu, harimo ingendo, ibitaramo n’imikino, byose byibutsa Abanyarwanda akamaro ko kwibohora, uyu munsi tukaba twanatashye umudugudu wa Rugerero, mu kwizihiza uyu munsi twifatanyije n’abaturage ba Rubavu.”
Minisiteri Musabyimana kandi yasezeranyije ko ibikorwa byose by’iterambere byatashwe, ndetse n’ibindi byose byakozwe muri uyu mwaka n’ibyabibanjirije, mu turere twose, bizakomeza gufatwa neza, mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kubaho neza.
Ati “Nka Minisiteri ifite Imidugudu y’Icyitegegererezo mu nshingano, twatangiye ingamba zizatuma n’ibibazo bikunze kugaragara iyo tumaze kuyitaha, bizakomeza kugenda bikemurwa. Dusaba buri Karere kugira ngo ingengo y’imari ifasha kubungabunga ibyo bikorwa, izashyirweho kandi ihabwe amafaranga ahagije.”

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika muri icyo gikorwa, yabanje gukomeza no kwihanganisha abagizweho ingaruka n’ibiza, anabizeza ubufasha bwa Leta y’u Rwanda mu gukomeza guhangana n’ingaruka zabyo.
Akomeza ku munsi wo kwibohora, Dr. Ngirente yavuze ko mu rugendo rwo kwigira bashingiye cyane ku musingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Mu gihugu cyose hari ibikorwa byinshi twatashye mu Turere tunyuranye, muri uyu mwaka wonyine, mu mezi 12 ashize, hari ahubatswe amashuri, hakozwe imihanda, hubatswe amavuriro manini n’amato, hubatswe ibiraro, twubakiye abatishoboye n’ibindi.”
Akomeza agira ati “Mu by’ukuri igikorwa twatashye uyu munsi muri Rubavu, ni urugero rumwe mu zindi nyinshi cyane z’ibintu Guverinoma yakoze uyu mwaka wonyine w’amezi 12, byaje bisanga ibindi byakozwe mu myaka 29 ishize.”
By’umwihariko kuri uyu munsi Mukuru wo kwibohora, abatuye mu Karere ka Rubavu, bakaba bagenewe impano idasanzwe na Perezida Paul Kagame, igizwe n’Umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero watujwemo imiryango 110.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|