#Kwibohora29: Dore bimwe mu bikorwa by’iterambere byubatswe mu Mujyi wa Kigali

Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko mu myaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye, uyu Mujyi wihuse mu iterambere cyane cyane mu bikorwa remezo n’imibereho myiza y’abawutuye, uburezi, ubuvuzi, inganda, itumanaho, imihanda, inyubako zigezweho n’ibindi.

Zimwe mu nyubako ziri mu Mujyi wa Kigali
Zimwe mu nyubako ziri mu Mujyi wa Kigali

Abaganiriye na Kigali Today ntibatinya kuvuga ko iyo umuntu wese ageze mu Mujyi wa Kigali awuherukamo kera, atabura kubona impinduka z’ibyakozwe muri urwo rugendo rw’imyaka 29 Igihugu kimaze cyiyubaka, nyuma y’uko abakibohoye basanze cyarahindutse amatongo.

Turatsinze Innocent atuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko mu myaka 20 amaze mu mujyi wa Kigali habaye impinduka mu iterambere rigaragarira buri wese.

Ubu ibintu by’ingenzi avuga byahindutse harimo inyubako nziza zijyanye n’igihe, ndetse n’imiturire igezweho.

Ati “Kera mu myaka 15 ishize wabonaga inzu zubatse mu Mujyi wa Kigai ukabona ari inyubako zishaje, ariko ubu usanga ari inzu nziza zibereye umujyi koko, kandi zubatse mu buryo bugezweho”.

Kigali Convation Centre
Kigali Convation Centre

Uretse inyubako zo guturamo hubatswe n’izindi zigezweho zirimo izo kwakiriramo abantu, inama, aha twavuga Kigali Convention Centre na Radison Blue, Amahoteri atandukanye acumbikira abantu, ndetse hubakwa mu buryo bugezweho inyubako z’uturere, Imirenge ndetse n’inyubako z’ubucuruzi.

Hubatswe imihanda ndetse hongerwa indi y’imigenderano, ku buryo ubu hari ibice bituwe n’abaturage bitakirangwamo ivimbi cyangwa icyondo, kuko imihanda myinshi muri yo yashyizwemo kaburimbo.

Inyubako zitajyanye n’igihe nazo zaravuguruwe mu rwego rwo gukomeza kwagura umujyi usa neza.

Ibiro by'Umujyi wa Kigali
Ibiro by’Umujyi wa Kigali

Uburezi

Muri iyi myaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye ntawabura kuvuga ko Uburezi budaheza bwageze kuri bose, ndetse mu byiciro byose by’Abanyarwanda kuko hashyizweho amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda, hongerwa ay’imyuga, ndetse n’umubare wa za kaminuza uriyongera. Aha twavuga Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), UOK, UNILAK n’izindi, ndetse na Kaminuza y’u Rwanda yongerewemo andi mashami igenda yaguka.

U Rwanda kandi rwafunguye imiryango Kaminuza mpuzamahanga zibasha kuza kuhatangira ibikorwa, bituma umubare w’abajyaga kwiga hanze ugabanuka. Muri izo Kaminuza harimo Mount Kenya University, Oklahoma yo muri Amerika, Carnegie Mellon n’izindi.

ULK
ULK

Ubuvuzi

Mu buvuzi hubatswe ibitaro bya Nyarugenge, ibya Kibagabaga, ibya Muhima, havugururwa ibyibyitiriwe Umwami Faisal n’ibya Masaka mu rwego rwo kubyagura, ndetse hongerwa n’amavuriro yigenga hirya no hino mu mujyi wa Kigali, hanongerwa umubare w’abaganga bita ku barwayi. Hashyizweho gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza, ndetse abafite ubumuga bitabwaho mu byiciro byose.

Ibitaro bya Nyarugenge
Ibitaro bya Nyarugenge

Imikino n’imyidagaduro

Mu myidagaduro n’imikino hatunganyijwe Car Free Zone nka hamwe mu hantu abantu baruhukira, hashyirwa na ‘Internet’ mu rwego rwo gufasha abagenda mu mujyi kubona aho bicara bumva akayaga. Havuguruwe Kigali Pelé Stadium iri i Nyamirambo, Amahoro Stadium, icyanya cyahariwe siporo giherereye ku Kimironko, BK Arena, ikibuga cya Cricket i Gahanga, Golf Club n’ibindi.

Itumanaho

Mu myaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye, Abanyarwanda bose borohewe no kugerwaho n’ikoranabuhanga ry’itumanaho, kuko hafi y’Abanyarwanda bose batunze telefone zigendanwa (mobile phone). Iri tumanaho rigendanye n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi kuko iminara rikoresha iyakenera, Abanyarwanda benshi kandi bagejejweho umuriro w’amashanyarazi, unabafasha gukora ibikorwa bibinjiriza amafaranga.

Kugeza ubu, abaturage bafite amashanyarazi bageze kuri 72 %, mu gihe u Rwanda rwari rwihaye intego yo kuba yageze ku baturage bose bitarenze itariki 30 Kamena 2024.

Itumanaho rya Digital
Itumanaho rya Digital

Ubwikorezi

U Rwanda rwongereye imodoka zitwara abagenzi mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga (Tap and Go) muri Kigali, hatunganyijwe imihanda hagurwa Ikibuga cy’indege cya Kanombe, ndetse ubu harimo harubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Muri Kigali hubatswe icyanya cyahariwe inganda mu rwego rwo kongera ibikorerwa mu Rwanda. Icyo cyanya cyitabiriwe n’abanyenganda bo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga.

Icyanya cy'inganda
Icyanya cy’inganda
Stade Amahoro irimo kuvugururwa
Stade Amahoro irimo kuvugururwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka