#Kwibohora28: Intara y’Amajyepfo yatashye ibikorwa binyuranye by’iterambere
Mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo, hatashywe ibikorwa remezo binyuranyen by’iterambere, muri gahunda yo kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibohora.
Kamonyi: Hatashywe umuhanda wa Kilometero 5 wa Ruyenzi-Gihara, watumye abatuye icyo gice (Gihara, Kagina na Kabagesera) bava mu bwigunge, baca ukubiri n’umuhanda w’igitaka wari ugoranye cyane, ukaba uzakomeza kubakwa kugera mu Nkoto uyu mwaka w’ingengo y’imari.


Hanatashywe kandi ikibuga cy’umupira cya Ruyenzi, ndeste n’umuhanda wa kaburimbo wubatswe n’abaturage ahazwi nko mu Rugazi.
Muhanga: Hatashywe inzu zubakiwe abatishishoboye, icumbi rya mwarimu, ikiraro cyo mu kirere, ibiro by’Akagari n’ivuriro riciriritse.


Ruhango: Hatashywe ibiro by’utugari n’imidugudu, aho abaturage bagaragaje ko biboheye ubujiji bwatumaga bategereza ko ibikorwa remezo byose bazajya babyubakirwa na Leta.

Nyanza: Ku rwego rw’Akarere ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 28 yo kwibohora, mu Murenge wa Kigoma hatashywe umuyoboro w’amazi meza wa Butantsinda-Gahombo-Busoro wa Km 35.

Huye: Hatashywe ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wubatswe mu Murenge wa Mbazi, ureshya na 48.9 km; wuzuye utwaye 664,573,324 frw, hanatashye inzu 150 zatujwemo abarokotse Jenoside batishoboye, imiryango 150 mu mirenge ya Ngoma, Mbazi, Mukura, Tumba na Huye.


Nyamagabe: ku rwego rw’Akarere hatashywe ibikorwa birimo umuyoboro w’amashanyarazi Gasarenda-Nkumbure-Shaba wacaniye ingo zirenga 1,300.

Nyaruguru: Hatashywe ibikorwa by’amazi n’amashanyarazi, ibitaro bya Munini n’umudugudu w’icyitegererezo wa Minini.


Gisagara: Batashye amazi meza yegerejwe abaturage ndetse n’inzu y’ababyeyi mu nkambi y’impunzi ya Mugombwa n’ibindi bitandukanye.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|