#Kwibohora27: Dore bimwe mu bikorwa by’ingenzi byahinduye imibereho y’abaturage

Mu myaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye biragaragara ko hari intambwe y’iterambere ryagezweho by’umwihariko mu kuzamura umuturage akava ku rwego rwo hasi atera imbere.

Umudugudu w'icyitegererezo ingabo zubakiye abaturage i Nyagatare
Umudugudu w’icyitegererezo ingabo zubakiye abaturage i Nyagatare

Gahunda zitandukanye ziteza imbere umuturage no guteganyiriza ejo hazaza zashyizwemo imbaraga mu kwibohora ingoyi y’ubujiji harimo uburezi budaheza hagamijwe iterambere kuko u Rwanda rwifuza ko habaho iterambere rishingiye ku bumenyi.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye zirimo kubakira rimwe ibyumba bisaga ibihumbi 20, byose bikaba byaruzuye kandi abanyeshuri batangiye kubyigiramo bituma nibura ubucucike mu ishuri buva hejuru ya 60% bugera kuri 45%, byagabanyije kandi ingendo abana bakoraga bajya kwiga kure kuko nibura umwana atagikora ibirometero birenze bitanu ajya anava ku ishuri.

Urugero ni nko mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo aho umuyobozi wako Habarurema Valens avuga ko huzuye ibyumba by’amashuri bisaga 600 muri uyu mwaka akaba ari urugero rwiza rwo Kwibohora ingoyi y’ubujiji kandi bigatanga icyizere ku guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Agira ati, “Turashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo batumye kugeza ubu tumaze kwiyubakira ibyumba by’amashuri 600, harimo ibishya n’ibyongewe ku bigo bisanzwe bizatuma abana bacu batongera kuvunika bajya kwiga kure kandi baruhuke ingendo bakoraga, n’umubare w’abata amashuri ugabanuke”.

Girinka Munyarwanda imaze kugera ku bantu basaga ibihumbi 90

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubukene bukabije bwatumye ikigereranyo cy’icyizere cyo kubaho kijya munsi y’imyaka 40, ariko ubu kigeze hejuru y’imyaka 60 ku Munyarwanda, urugendo rw’iterambere ni rwo rutuma iki cyizere kirushaho kuzamuka kandi ntibyashoboka abaturage bari mu bukene.

Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame iteganya ko nibura imiryango igera ku 257 000 ikennye kurusha indi mu gihugu hose ari yo izafashwa kubona inka, kugeza ubu hakaba hamaze kworozwa imiryango 92 000.

Aho izi nka zigeze ubukene bugenda buba amateka. Urugero ni nko mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo mu Karere ka Muhanga aho Perezida wa Repubulika yagabiye inka imiryango isaga 100 yahatujwe kuva mu mwaka wa 2018 ubu bamwe inka zabo zimaze kubyara kabiri.

Bavuga ko kuba baravanywe mu manegeka ubuzima bwabo bukongera kuba bwiza babikesha izo nka bahawe n’umukuru w’Igihugu kandi bitari gushoboka iyo u Rwanda ruba rudafite umutekano rukesha kwibohora.

Uwizeyimana Vincent waje kuhatuzwa atagira ikintu na kimwe avuga ko inka yagabiwe imaze kubyara kabiri akaba yarituye imwe mu zo yabyaye akaba asigaranye nyina n’iyayo mu gihe cy’imyaka ibiri akaba ahamya ko iyo ari inyunganizi ikomeye mu kwiteza imbere.

Agira ati “Nta mvune tukigira kuko dufite ibikoresho byose by’ibanze hafi yacu, inka baduhaye zimeze neza turanywa amata, nta kibazo ntawe ukiremba kubera ko twivuriza hafi, hano haranzwe n’amateka mabi y’intambara z’abacengezi ariko ubu Leta nziza yaratubohoye hari aho twavuye n’aho tugeze.

Yongeraho ko kwibohora ari isoko yo kwigira koko kuko ashingiye ku nka amaze kunguka nyuma yo kugabirwa na Perezida wa Repubulika, ashobora kubiheraho yiteza imbere akaba yakwigurira nk’isambu mu minsi iri imbere.

Kubakira abatishoboye ni imwe mu ngamba zigamije kubohora abaturage mu bukene

Gahunda ya Leta yo kubakira abatishoboye bagatuzwa heza na yo yagize akamaro gakomeye cyane mu iterambere ry’umuturage kuko buri karere nibura gafite umuhigo w’inzu zigomba kubakirwa abatishoboye bagatuzwa mu midugudu y’icyitegerezo.

Perezida wa Repubulika amaze gutaha imidugudu itandukanye y’icyitegerezo mu gihugu harimo uwa Horezo mu Karere ka Muhanga, watashywe 2018 abaturage bagahabwa inka, uwa Gicuro muri Nyagatare 2019 abaturage bahawe umushinga wo korora inkoko kandi bahabwa amazu meza yujuje ibisabwa.

Uyu mwaka Kwibohora ku nshuro ya 27 abaturage bubakiwe umudugudu w’icyitegerezo wa Kinigi uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wubatsemo inzu 144 zikubiye mu ma boroke atandatu (6), ukaba ugiye gutuzwamo imiryango 144, yari ituye mu buryo butaberanye n’ako gace k’ubukerarugendo, aba mbere bakaba barashyikirijwe inzu zabo kandi begerezwa umushinga wo Korora inkoko zizabafasha kwiteza imbere.

Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo muri uyu mudugudu
Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo muri uyu mudugudu

Buri turere kandi twashyizeho gahunda yo kubakira abatishoboye amazu ku bacitse ku icumu rya Jenoside n’abandi baturage ku buryo buri mwaka hatahwa amazu mashya kandi yujuje ibisabwa by’ibyanze umuturage akenera hagamijwe gukomeza kumuteza imbere.

Gahunda ya VUP imaze gushorwamo asaga miliyari zisaga 290

Gahunda ya VUP igizwe n’ibyiciro bitatu aho abageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka mu mafaranga ibihumbi birindwi buri kwezi yo kubatunga yiyongera bitewe n’abagize umuryango.

Hari kandi abahabwa imirimo bagakoresha amaboko bahembwa buri minsi 15 bakabasha gutunga imiryango yabo, n’abahabwa inguzanyo iciriritse bakabasha gucuruza no gushora mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Dufashe nibura mu mwaka wa 2017-2018, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 283,990 bo mu mirenge 416, hakoreshejwe ingengo y’imari ya miliyari 35,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka ushize wa 2018-2019, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 293,314, hakoreshejwe ingengo y’imari ingana na miliyari 45,3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyakayanza Emmanuel wo mu Karere ka Nyaruguru, we yatangiye gukora imirimo y’amaboko muri VUP guhera mu mwaka wa 2011.

Avuga ko amafaranga yagiye ahembwa yamufashije kuzamura imibereho y’umuryango we, bakaba batakibarizwa mu bakene.

Ati “Nahoze mu bwigunge mbona nta terambere nageraho, ariko nagiye mu bandi turakora, duca amaterasi, dukora imihanda, bakaduhemba. Amafaranga narayikenuje, ngura amatungo, ubu nanjye ndoroye, kandi sinkibarirwa mu bakene aho ntuye”.

Kongera amavuriro ni kimwe mu bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Hirya no hino mu Gihugu iterambere ry’imibereho myiza ryazamuwe no kubaka amavuriro akomeye n’aciriritse aho nibura buri kagari kagira ivuriro riciriritse ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro, muri urwo rwego mu mujyi wa Kigali havuguruwe gahunda zo gutanga ubuvuzi ku bitaro byitiriwe umwami Faisal ku buryo Abanyarwanda batazongera kujya kwivuza hanze indwara zikomeye.

Hari kandi ibitaro byagiye byubakwa hirya no hino mu turere nk’ibya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, aho kuva ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 byatangiye kwakira abarwayi bahivuriza.

Hari kandi ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru abaturage bemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, byamaze kuzura bizaha serivisi nziza abaturage, kandi byose babikesha kwibohora.

Mu bikorwa remezo hubatswe imihanda ihuza Uturere n’Intara

Ubuhahirane ni inkingi ikomeye mu iterambere kandi ntiyagerwaho nta buryo bwo kugenderana ari yo mpamvu hamaze kubakwa imihanda myiza ihuza uturere n’Intara. Urugero ni nk’umuhanda wa kaburimbo wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi witezweho kuvana mu bwigunge abaturage basaga ibihumbi 18.

Umuturage witwa Dusengimana Daniel agira ati “Uyu muhanda uzadufasha guhahirana n’Akarere ka Nyamagabe ndetse no mu bindi bice by’Akarere ka Rusizi, nka Kamembe kugerayo byari bihenze cyane.”

Yongeraho ati, “Reba gufata moto y’ibihumbi bine ukagera k’Uwinka ugatega imodoka igera i Kamembe, umuhanda wa kaburimbo uzatuma igiciro kigabanuka kigere hagati ya 3000 na 2500 kuri moto.”

Hari kandi nk’umuhanda wa kaburimbo ujya i Nyaruguru uvuye i Huye wamaze kuzura abaturage bakaba barakuwe mu bwigunge kandi ukazagira uruhare mu koroshya ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana bubera i Kibeho muri ako Karere.

Mituweli na Ejo Heza bigamije gusazisha neza Abanyarwanda

Kwiteganyiriza muri Ejo Heza n’ubwisungane mu kwivuza ni inzira yo kugira ubuzima buzira umuze kandi abageze mu zabukuru bakagira ikibaherekeza, ari na yo mpamvu uturere twose twahize kuba abaturage batwo bizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kandi henshi uwo muhigo wagezweho ku ijanisha rya buri mwaka w’imihigo.

Iyi gahunda nshya igamije gutuma nibura Abanyarwanda bizigamira bakazajya bahabwa amafaranga mu gihe cy’amasaziro yatangijwe muri 2018, muri 2020 nibura Abanyarwanda ibihumbi 400 bari bamaze kwiyandikisha naho, ibihumbi 200 bari bamaze kwizigamira Miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubwisungane mu kwivuza ho Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije kuko hari n’uturere twesheje umuhigo wa Mituweli 100%, hakaba n’ahandi nibura usanga baramaze no gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022.

Amazi n’amashanyarazi, inkingi nyamukuru y’imibereho myiza

Kwegereza amazi n’amashanyarazi abaturage ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byashyizwemo imbaraga aho nibura biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari cyangwa ku mirasire y’izuba.

Amazi meza na yo kandi agomba nibura kuba yageze kuri buri muryango ku buryo nta muntu uzaba ajya gushaka amazi meza akoze urugendo ruri hejuru ya metero 500, henshi mu gihugu ijanisha rikaba rihagaze neza.

Uruganda rw'amazi rwa Kanzenze mu Bugesera rwitezweho gukemura ibura ry'amazi i Kigali n'i Bugesera
Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze mu Bugesera rwitezweho gukemura ibura ry’amazi i Kigali n’i Bugesera

Mu mujyi wa Kigali no mu Ntara imishinga minini yo kuhageza amazi irakomeje kandi henshi batangiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Ubwishingizi bw’amatungo no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Mbere ya Jenoside abaturage bahingiraga inda ugasanga ibihingwa ngengabukungu ari ikawa gusa n’icyayi ariko ibi byose byashyizwemo imbaraga, bizamurwa ku buso bunini kandi ikawa n’icyayi cy’u Rwanda bihagaze neza ku isoko mpuzamahanga.

Ubworozi bwatejwe imbere aho ubusanzwe umuturage yororaga inka zagira ikibazo cyo gupfa agasigara yigunze ariko ubworozi buvuguruye buteganya ko nibura inka zishyirwa mu bwishingizi, andi matungo nk’ingurube n’inkoko na byo bikaba byarashyiriweho ubwishingizi umuturage yahura n’ikibazo bukamugoboka.

Umusaruro ukomoka ku mata na wo ugenda ubungabungwa ngo umuturage arusheho kwiteza imbere aho usanga harubatswe amakusanyirizo y’amata yo kubafasha kugurisha no gufata neza umusaruro wabo.

Mu buhinzi na ho Ibiza byangizaga imyaka abaturage bagahomba ariko ubu byarakemutse aho nibura ibihingwa birimo umuceri, ibigoli, ibishyimbo byashyiriweho ubwishingizi ubu amakoperative y’ubuhinzi ku butaka buhuje akaba yaratandukanye n’icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka