#Kwibohora26: Iburengerazuba bibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage

Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba twashyize imbaraga mu kubakira imiryango itari ifite amacumbi no kubegereza ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage.

Ibyo bikorwa byatashywe ku mugaragaro muri iyi minsi mu rwego rwo kwizihiza isabukura ya 26 u Rwanda rwibohoye.

Rutsiro

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence, avuga ko hari abaturage basemberaga bubakiwe inzu yubatse ku buryo ibamo imiryango umunani (8 in 1) yanatashywe, yubatswe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karungu, mu kagari ka Bunyunju, Umurenge wa Kivumu, iyo nzu ikazafasha imiryango 8 y’abaturage batari bafite aho kuba.

Inzu umunani muri imwe yubakiwe abaturage basemberaga muri Rutsiro
Inzu umunani muri imwe yubakiwe abaturage basemberaga muri Rutsiro

Akarere ka Rutsiro kandi kegereje abaturage umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Nyabirasi, ingo zose zigize uwo murenge zigera ku bihumbi 37 nta mashanyarazi zagiraga. Ku ikubitiro ingo zizahabwa amashanyarazi ni 6,749, ubu abamaze guhabwa mubazi z’amashanyarazi ni 98, barimo 64 bo mu Kagari ka Ngoma, na 34 bo mu Kagari ka Mubuga.

Rubavu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage bagize uruhare mu kubaka amacumbi yo guturamo ku bari batuye mu manegeka huzura asaga 300.

Agakiriro ko mu mudugudu wa Mbugangari icyiciro cya gatatu
Agakiriro ko mu mudugudu wa Mbugangari icyiciro cya gatatu

Hubatswe kandi amavuriro aciriritse, ibiro by’utugari n’imirenge, by’umwihariko gucanira umujyi wa Gisenyi kuri km 6,2 byatwaye asaga miliyoni 467frw, agakiriro ka Mbugangari icyiciro cya gatatu na cyo kiratahwa gitwaye asaga miliyoni 350frw.

Mu Karere ka Rubavu kandi abaturage bagejejweho amashanyarazi ku ngo zisaga 220 batuye ahitwa Idagaza mu Kagari ka Bisizi mu Murenge wa Cyanzarwe, ahubatswe uwo muyoboro wa km 4,6 ukuzura utwaye Miliyoni 75frw.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko nibura buri murenge utaha ibikorwa bishya byagezweho by’indashyikirwa uyu mwaka kandi bugashishikariza abaturage gukomeza kubungabunga ibyo bikorwa begerejwe banabibyaza ubukungu.

Ngororero

Mu Karere ka Ngororero abaturage begerejwe ibikorwa bitandukanye birimo amazi meza, amashanyarazi yo ku muhanda acanira abaturage mu isantere nkuru ya Ngororero, no kubakira abatishoboye.

Mu murenge wa Nyange hatashywe ikusanyirizo ry’amata rizafasha abaturage kongera umukamo no kubonera isoko amata y’inka borora,ryuzuye ritwaye hafi miliyoni 40frw, mu murenge wa Muhanda hari amazu y’abatishoboye yatashywe.

Mu murenge wa Bwira hari ibiro by’akagari byatashywe, mu murenge wa Nyange hari umudugudu ntangarugero wa mutima w’urugo wa Vungu mu kagari ka Nsibo warangije kwishyura mituweli y’umwaka utaha.

Hari kandi umudugudu w’icyitegererezo watashywe mu murenge wa Muhanga wuzuye utwaye asaga miliyoni132frw.

Abahawe amacumbi bashimiye ubuyobozi bubazirikana
Abahawe amacumbi bashimiye ubuyobozi bubazirikana

Akarere ka Ngororero kari gakunze kubura amazi kubera imiterere yako katashye kandi imiyoboro itandukanye y’amazi yageze ku baturage uyu mwaka. Harimo nk’imiyoboro ya Kivugiza ya 2 ifite uburebure bwa kilometero 20,3 watwaye miliyoni 133frw, umuyoboro wa Kibanda-Bitabage ureshya na kilometero 15,6 watwaye miliyoni 167frw.

Hari kandi umuyoboro wa Mugobati-Mavumo 38km watwaye miliyoni 309frw n’uwa Gataba-Ruhindage 6,7km, Bitare-Rususa 11km, Kaseke-Gataba 3,9km uko ari 3 yatwaye miliyoni 227frw.

Isantere ya Ngororero iri gucanirwa mu nsisiro
Isantere ya Ngororero iri gucanirwa mu nsisiro

Umujyi wa Ngororero warwanyije ikibazo cy’icuraburindi mu nsisiro zawo ahatashywe amatara yo ku mihanda yashyizwe ku burebure bwa 1.8km yatwaye miliyoni zigera muri 33frw.

Karongi

Akarere ka Karongi na ko kageze ku bikorwa byinshi by’indashyikirwa katashye ku mugaragaro bigashyikirizwa abaturage ndetse harimo n’ibyo ubwabo bagizemo uruhare.

Urugero ni mu murenge wa Murambi ahubatswe amazu 17 yubakiwe abatishoboye batagiraga amacumbi. Izo nzu zubatswe mu buryo bw’inzu ebyiri muri imwe, aya mazu akaba yarubatswe ku bufatanye bw’umurenge n’umuganda w’abaturage.

Abaturage bahawe inzu bo mu murenge wa Murambi bagabiwe n'inka
Abaturage bahawe inzu bo mu murenge wa Murambi bagabiwe n’inka

Umuyobozi w’akarere ka Karongi watashye ayo mazu ari kumwe n’izindi nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano banashyikirije imiryango ibiri itishoboye yahawe amazu inka ebyiri.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yasabye abaturage kwita ku mazu bubakiwe kugira ngo bakomeze kugira imibereho myiza kandi abizeza kuzakomeza kubaba hafi mu bikorwa byose by’iterambere.

Nyamasheke

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke agaragaza ko abaturage bagize ururahe mu kubaka amazu y’abatishoboye ndetse n’ibiro by’utugari.

Ibi bikorwa byashyizwe mu mirenge itandukanye amazu 267 akaba ari yo yatashywe mu karere kose yubatswe ku bufatanye n’imiganda y’abaturage kugira ngo barusheho kunoza imiturire.

Hatashywe kandi ibigo nderabuzima n’ibigo by’ubuzima biciriritse, ibiro by’utugari n’imirenge byose byagizwemo uruhare n’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko ibyo bikorwa bitanga urugero rw’ibishoboka mu kwishakamo ibisubizo kandi bigaragaza intambwe u Rwanda rugezeho mu guharanira iterambere, urukundo n’icyizere mu baturage.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka