#Kwibohora26: Amajyaruguru yibanze ku gusakaza mu baturage amazi meza n’amashanyarazi

Ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi biri mu byatashywe ku mugaragaro mu Ntara y’Amajyaruguru mu cyumweru cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ibyo bikorwa byakwirakwijwe mu turere tunyuranye, aho Akarere ka Gicumbi muri iyo Ntara kaza ku isonga mu kugeza amazi meza ku mubare munini w’abaturage.

Mu Karere ka Gicumbi hatashywe umuyoboro w'amazi Museke-Nyankenke-Miyove
Mu Karere ka Gicumbi hatashywe umuyoboro w’amazi Museke-Nyankenke-Miyove

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix aganira na Kigali Today yavuze ko akarere ayoboye kamaze kuzuza imiyoboro itatu igeza amazi ku baturage muri iyo gahunda yo kwibohora, aho yose ikomeje gutahwa ku mugaragaro.

Imiyoboro yamaze gutahwa ku itariki 02 Nyakanga 2020, ni umuyoboro w’amazi wa Nyankenke-Museke utanga amazi ku baturage bagera ku bihumbi 13, undi muyoboro ni uwa Bwisige-Rwangabo ureshya na KM 42 utanga amazi ku baturage 11,106 naho ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020 bakaba baratashye umuyoboro w’amazi wa Mulindi-Cyumba ureshya na km 25,4 uzageza amazi meza ku baturage babarirwa mu bihumbi 15.

Hatashywe umuyoboro w'amazi wa Rwangabo-Bwisige wa Km 46 ugiye kugeza amazu ku baturage 1,1106
Hatashywe umuyoboro w’amazi wa Rwangabo-Bwisige wa Km 46 ugiye kugeza amazu ku baturage 1,1106

Meya Ndayambaje, avuga ko kuba mu karere ka Gicumbi ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage byariyongereye biterwa n’uko ako karere ari nk’igicumbi cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Abaturage bo mu murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya kuvoma
Abaturage bo mu murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya kuvoma

Agira ati “Birumvikana imishinga myinshi iri ku mupaka ni ibikorwa byegerejwe abaturage, kandi muri iki gihe cyo kwibohora hari icyo bivuze, Gicumbi ni irembo ry’amahoro, ni irembo ryo kubohora igihugu, ubwo na byo birajyana n’insanganyamatsiko dufite yo kwibohora twubaka u Rwanda twifuza.

Mu Karere ka Gakenke na ho ku wa kane tariki 02 Nyakanga 2020, mu murenge wa Gakenke hatashywe umuyoboro w’amazi wa kilometero 6,7 aho watangiye gutanga amazi ku miryango 410.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yavuze ko igikorwa cyo kugeza amazi ku baturage kigikomeje aho babonye umuterankunga.

Ati “Iri vomo twatashye muri gahunda yo kwibohora ni ivomo rinini riha amazi imiryango 410, muri rusange ibipimo by’amazi birerekana ko Akarere ka Gakenke kageze kuri 73,5% birumvikana ko iyo twigereranyije n’ibipimo byo ku rwego rw’igihugu turacyari hasi kuko ku rwego rw’igihugu iyo turebye raporo y’ibarura ryakozwe dusanga igihugu kiri kuri 82,4%”.

Arongera ati “Bivuze ko iki gikorwa twatashye cyongereye umubare w’imiryango igerwaho n’amazi ariko ni n’igikorwa gikomeza ku ngengo y’imari y’akarere tugenerwa n’inzego nkuru z’igihugu. Hari ibyo tuzakora dufatanyije na World Vision ari na yo izashyiramo amafaranga menshi, ni igikorwa kigikomeza kuko hari indi miyoboro y’amazi yatangiye kubakwa tugiye gutaha mu cyumweru gitaha”.

Umuyoboro wa Nyagisozi- Kavumu wo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze
Umuyoboro wa Nyagisozi- Kavumu wo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze

Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke avuga ko imirenge igiye kugezwamo ibikorwa by’amazi muri aya mezi ari imbere ari Coko, Ruli, Nemba, Kivuruga itaragezwamo amazi ahagije, aho n’indi miyoboro yagiye yangirika izasanwa.

Bamwe mu bagejejweho amazi bo mu Karere ka Gakenke baganiriye na Kigali Today, bavuga ko kugezwaho amazi bakaruhuka ingendo bajyaga bakora babifata nko kwibohora.

Umwe muri bo witwa Barabwiriza Frederick ati “Twajyaga tuvoma amazi yanduye mu bishanga none batuzaniye amazi meza, ibi biradufasha kwishimira umunsi wo kwibohora kandi koko twaribohoye buri munyarwanda wese afite ijambo mu gihugu cye ubuyobozi bwaratwegereye nta muntu ugihohoterwa nka kera, none batwegereje n’amazi”.

Ni umuyoboro uzacanira ingo zigera ku 1,550
Ni umuyoboro uzacanira ingo zigera ku 1,550

Mugenzi we witwa Nzitabakuze Sylvestre we yagoze ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame n’inkotanyi zatubohoye. Navutse mba mu nzu ya Nyakatsi tuyikurwamo. Ubu tuvugana niyujurije inzu y’amabati asaga 70, ibiraro byari ibiti ariko ubu ni ibiraro bikomeye bishobora kumara imyaka 50 nta kibazo bigize, ntawe ukirwara ngo arembere mu rugo, duhereye no kuri aya mazi twahawe, nta ngendo tuzongera gukora, byose ni imiyoborere myiza”.

Mu Karere ka Musanze naho ibikorwa byo kugeza umuriro w’amashyanyarazi ku baturage birakomeje. Mu Murenge wa Busogo huzuye umuyoboro w’amashanyarazi uzacanira abaturage ku burebure bwa KM 25,6. Ku ikubitiro, abaturage ba mbere bahawe umuriro ni 250 ku baturage 1,550 bazawuhabwa.

Mu Karere ka Burera naho ku itariki 03 Nyakanga mu Murenge wa Butaro batashye umuyoboro w’amashyanyarazi watangiye gucanira ingo 300.

Umuyoboro w'amazi watashywe mu Karere ka Gakenke ureshya na kilometero 6,7
Umuyoboro w’amazi watashywe mu Karere ka Gakenke ureshya na kilometero 6,7
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twizere ariko ko noneho hano ho bitazaba nk’ibyagiye biba kenshi ahandi aho wasangaga amazi abonetse igihe cyo kumurika icyo gikorwa, ayari arimo yashira bikarangirira aho.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka