Kwibohora25: Ibikorwa by’Ingabo byatumye Leta izigama arenga miliyari 12
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) igaragaza ko ibikorwa byo kubohora Abanyarwanda ingoyi y’ubukene n’imibereho mibi mu mwaka wa 2018-2019 bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 97.5, ariko ko hakoreshejwe miliyari 85.3 bigatuma Leta izigama amafaranga arenga miliyari 12.1.
MINADEF ivuga ko Ingabo z’Igihugu zavuye abaturage 104,416 indwara zananiranye, zahingiye abantu mu masambu yabo angana na hegitari 139.75, zinabakorera imirimo itandukanye ihurijwe mu mishinga 73,380.
MINADEF ikomeza ivuga ko ingabo zubatse imidugudu 47 y’icyitegererezo mu turere 18 two hirya no hino mu ntara zose z’igihugu, harimo inzu 360 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hanabayeho kubaka ibiraro (amateme) 10 mu turere 11, ibitaro bibiri, imihanda ireshya na kilometero 283,233, ndetse no kuremera abaturage batishoboye amatungo arimo inka 2,672, inkoko 9,820, hamwe n’ifumbire ingana n’ibiro 3,322.
By’umwihariko mu karere ka Nyarugenge, Umukuru w’Igihugu yatashye ibikorwa bitandukanye byatwaye amafaranga arenga miliyari umunani, birimo inzu 240 zubatswe mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali.
Izi nzu ziri mu nyubako eshatu zahawe abaturage bavuye mu bice bishobora kubateza kwicwa no kwangirizwa n’ibiza (amanegeka) ku misozi ya Kigali.
Umujyi wa Kigali uvuga ko mu mwaka ushize wa 2018 wafatanije n’inzego zitandukanye zirimo abakuru b’ingabo gukora inyigo, bagasanga ingo 13,670 ziwutuyemo mu buryo bushobora kubateza ibyago bikabije, akaba ari ho havuye igitekerezo cyo kubakira bamwe i Karama.
Umwe mu bahawe inzu, Mukangira Marie avuga ko yari atuye hagati ya za ruhurura ebyiri mu nzu iva ku buryo iyo imvura yagwaga ari mu rugo ngo yasangaga yuzuriwe n’amazi.
Ati “Nategaga ibintu byo kureka amazi mu nzu imbere bitewe no kuvirwa, nageze ubwo mbona inzu nziza ndayifuza ntazi ko nzayibona, none ndabashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko nayigezemo”.
Uretse inzu zubakiwe abatishoboye bo muri Nyarugenge, Perezida Kagame yanatashye ibyumba 24 byongerewe mu nyubako zigize urwunge rw’amashuri rwa Karama, ndetse n’ubworozi bw’inkoko 7,500 zahawe abakuwe mu manegeka.
Umujyi wa Kigali wanamurikiye Perezida Kagame umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero zirindwi, witezweho kuzagabanya umuvundo w’imodoka ku Giticyinyoni na Nyabugogo, ukaba uva ku kiraro cya Nyabarongo ugahinguka i Nyamirambo.
Inkuru zijyanye na: kwibohora25
- MIFOTRA itangaje umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa gatanu
- Abanyarwanda twese twari tuboshye - Yolanda Mukagasana
- Kigali: Ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora byari bibereye ijisho (Amafoto + Video)
- Akababaro k’impunzi n’ikandamizwa ry’abari mu gihugu byabaye intandaro y’urugamba rwo kwibohora
- Kwibohora k’u Rwanda mu maso y’umunyabugeni
- Kwibohora25: Kigali Arena n’ ikibuga cya Cricket ku isonga mu bikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro
- Ibitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ bihura na gahunda yo Kwibohora 25- Bonhomme
- Perezida Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko hari ibice by’isi byaremewe gukena
- Kwibohora25: Perezida Kagame yatashye umudugudu wa Karama wuzuye utwaye miliyari 8Frw
- Col. Rugazora yasobanuriye urubyiruko ubutumwa bw’igitabo Perezida Kagame yasohoye
- Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25
- Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda (Video)
- Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora - Perezida Kagame
- Ndabashimira bana b’ u Rwanda mwabohoye urwa Gasabo
- #Kwibohora25 : Inzu ibitse amateka menshi y’urugamba mu isura nshya
- Ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba zirimo kuvura abaturage mu Rwanda ku buntu
- Gasabo: Kwibohora mu miturire n’uburezi birarangirana na 2019/2020
- Nyagatare: Uko Ishimwe watangiye kunywa urumogi yiga amashuri abanza, yatangiye ubuhinzi bw’umwuga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|