Kwibohora k’u Rwanda mu maso y’umunyabugeni

“Urugamba rw’amasasu rwararangiye, haracyasigaye urugamba rwo kurwanya ubukene”, ni imvugo ikunze kugarukwaho n’abayobozi benshi uhereye ku bagize Guverinoma kugera mu nzego z’ibanze, ndetse no mu baturage basanzwe.

Mu buryo buvuga butabumbuye umunwa, abanyabugeni bashushanyije amateka y’urugamba rw’amasasu rwarwanywe n’ingabo zari iza Rwanda Patriotic Army (RPA), bakoresheje ibihangano bibumbye.

Ibi wabisanga ku nteko ishinga amategeko ahari amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, ndetse n’i Kinyinya mu karere ka Gasabo ahitwa kuri Burende.

Nyuma y’urwo rugamba haza umusaza ku ngoro y’Umuryango FPR-Inkotanyi (i Rusororo), urimo gutungira agatoki abana babiri bahetse ibikapu, ameze nk’utanga icyerekezo bagomba kuganamo.

Abanyabugeni bakomeza gushushanya ibyagezweho mu duce dutandukanye tw’igihugu, aho bavuga ko ari ibikorwa by’iterembere bigenda bigerwaho n’abaturage nyuma y’icyerekezo bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Twahera ku bibumbano by’ingagi biri imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali, ndetse n’iyo uwusohotsemo werekeza mu Majyaruguru mu buturo bwazo, uhura n’ibindi bibumbano ahitwa i Shyorongi ku rugabano rwa Nyarugenge na Rulind y’Amajyaruguru.

Ukomeje urugendo rugana ku gusura ingagi ziri mu birunga, ugera ku bindi bibumbano byazo ku isoko ryo mu mujyi w’akarere ka Musanze, kamwe mu buturo bw’izi nyamaswa zisigaye hake ku isi.

Ikigo gishinzwe iterambere (RDB), kivuga ko mu myaka icyenda ishize, ba mukerarugendo baje gusura ingagi mu Rwanda bamaze gutanga amadolari ya Amerika arenga miliyoni 107$, akaba avunjwe mu manyarwanda arenga miliyari 100 (ararenga miliyari 11 z’amafaranga buri mwaka).

Iki kigo kivuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasura ingagi bagiye biyongera buri mwaka kugera kuri 604 muri 2016, bavuye kuri 242 muri 1981.

Mu rugendo rwo kuva i Kigali werekeza i Musanze, biragoye ndetse ubanza bidashoboka ko imodoka itwaye abagenzi yareka guhagarara imbere yo kwa Sina Gerard witwa Nyirangarama (mu karere ka Rulindo).

Uyu mucuruzi ni umwe mu bahora bagaragariza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko bibohoye mu bukene ndetse banagira uruhare rwo kububohora abandi Banyarwanda.

Sina Gerard utunganya ibinyobwa n’ibiribwa akabicuruza mu Rwanda no mu mahanga, avuga ko akoresha abakozi bakabakaba 1,000 ndetse akanahemba imiryango irenga 3,000 imucuruzaho umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Afite ishuri rye aho abana 891 bigira ubuntu kuva ku burezi bw’incuke kugera ku cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, atanga imisanzu mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange.

Umuhanzi Habimana Venuste wabumbiye Sina Gerard ikibumano cy’umugore usukira imbata (ibishuhe) amazi, avuga ko uwo mugore agereranywa n’abakozi baho baba barimo kwicira isari abahisi n’abagenzi.

Ku bantu bavuye i Musanze berekeza mu karere ka Rubavu, ku marembo y’umujyi wa Gisenyi bakirwa n’ikibumbano cy’ubwato burimo umuntu utungiye undi urutoki imbere hirya y’aho bareba.

Igihangano kibumbye mu karere ka Rubavu
Igihangano kibumbye mu karere ka Rubavu

Kabakera Jean-Marie Vianney wabumbye icyo gihangano, avuga ko yashatse kugaragaza uburyo abatambagira mu kiyaga cya Kivu bakoresheje ubwato, batazabona imyidagaduro ikorerwa ku nkombe zacyo gusa, ahubwo ko mu mazi magari yacyo ari isoko y’amafi n’amashanyarazi ya gazi metane.

Ati “Ubuyobozi bw’akarere bwadusabye kubikora gutyo mu rwego rwo kwerekana uburyo iki kiyaga kizabyazwa umusaruro utari uwo kuroba no kogamo gusa”.

Guhera mu mwaka wa 2009 nibwo Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ibigo byazobereye mu by’ingufu z’amashanyarazi, yatangiye umushinga wo gucukura gazi metane mu kiyaga cya Kivu, kuri ubu ikaba itanga megawati zirenga 26 z’amashanyarazi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu inganda zo mu gihugu hose zitanga amashanyarazi angana na megawati 221, zikaba zaravuye kuri megawati 100 mu myaka 10 ishize.

Kabakera akomeza yerekeza mu Majyepfo, aho ateganya kugaragaza uburyo akarere ka Nyaruguru gateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku myemerere, akaba azahabumbira ishusho ya Bikira Mariya mu mujyi wa Kibeho.

Amahembe y'inka ku marembo ya Musée muri Huye
Amahembe y’inka ku marembo ya Musée muri Huye

Kuva i Nyaruguru ukanyura i Huye ku mahembe y’inka ari mu maremo y’Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda, utambuka umujyi wa Nyanza na Ruhango ugahura n’ikindi kibumbano mu mahuriro y’imihanda y’umujyi w’akarere ka Muhanga.

Ni ikibumbano cy’umuntu ufashe amafaranga n’igikarayi kiyungurura amabuye y’agaciro, ‘akaba asobanura akamaro ubucukuzi bufitiye ako karere n’igihugu muri rusange’, nk’uko Kabakera wakibumbye abisobanura.

Ikibumbano cy'umugabo ufite inoti n'igikarayi kiyungurura amabuye y'agaciro, mu karere ka Muhanga
Ikibumbano cy’umugabo ufite inoti n’igikarayi kiyungurura amabuye y’agaciro, mu karere ka Muhanga

Raporo yasohowe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) muri Gashyantare 2019, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018 amabuye y’agaciro yahaye Leta amadolari ya Amerika miliyoni 284.5, ni ukuvuga amanyarwanda akabakaba miliyari 280Frw.

Kabakera Jean-Marie Vianney ni we wakomereje i Burasirazuba mu marembo y’umujyi wa Rwamagana, akaba yarahabumbiye umugore n’umugabo bafite amafaranga bakuye mu buhinzi bw’ikawa.

Uyu munyabugeni yanakomereje mu mujyi rwagati wa Rwamagana naho ahabumbira insina ifite igitoki kinini cyeze.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rwamagana, Innocent Ukizuru, avuga ko ako karere kamaze imyaka ibiri yikurikiranya ku mwanya wa mbere mu mihigo, bitewe n’ubuhinzi.

Ati “Uretse kuba ikawa na macadamia ari byo bihingwa ngengabukungu byiganje muri aka karere, urutoki na rwo nk’igihingwa ngandurarugo ruri ku buso bunini, kandi rurera cyane ku buryo hegitare imwe itanga toni zibarirwa hagati ya 24 na 30”.

Raporo ya BNR y’uyu mwaka wa 2019, ikomeza igaragaza ukwiyongera k’umusaruro w’ikawa, aho wavuye ku madolari ya Amerika miliyoni 54.9 ugera ku madolari ya Amerika miliyoni 68.7 muri 2018, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 65.

Kabakera yakomereje i Nyagatare atambutse ku kibumbano cy’inka y’ifirizoni mu mujyi w’akarere ka Kayonza cyabumbwe n’abandi batari we, aho yabumbiye inka z’inyambo.

Ikibumbano cy'inka muri Nyagatare
Ikibumbano cy’inka muri Nyagatare
Ikibumbano cy'inka mu mujyi wa Kayonza
Ikibumbano cy’inka mu mujyi wa Kayonza

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kigaragaza ko kuva muri 2013 kugera muri 2018, umusaruro w’amata mu Rwanda wavuye kuri toni 445,000 ugera kuri toni 816,000 ku mwaka, ni ukuvuga litiro zirenga miliyoni ebyiri ku munsi.

Abahanzi b’abanyabugeni baganiriye na Kigali today bavuga ko urugendo rukomeje rwo kugaragaza isura y’u Rwanda mu buryo buvuga butanditse cyangwa budasakuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwibohora nibyiza nyakubahwa WA repubuka yampaye girinkamunyarwanda

jeandeDieu yanditse ku itariki ya: 22-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka