Kwiba umuriro bimaze guhombya REG miliyari eshatu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) gitangaza ko mu myaka 10 ishize kimaze guhomba arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’ibikorwa byo kwiba umuriro kwa bamwe mu bafatabuguzi bacyo.

Nkubito Stanley avuga ko mu myaka 10 REG imaze guhomba miliyari 3
Nkubito Stanley avuga ko mu myaka 10 REG imaze guhomba miliyari 3

Mu igenzura ry’iminsi itatu cyakoreye mu karere ka Nyagatare, byagaragaye ko abantu 10 bibye amashanyarazi.

Ni igenzura ryarangiye kuwa gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, ryakozwe rigamije kureba abiba amashanyarazi banyujije insinga inyuma ya mubazi (cash power), cyangwa gufungira insinga muri mubazi ntiyongere kubara.

Igenzura ryo mu karere ka Nyagatare ryasanze hari abantu 10 bibye amashanyarazi, ariko umwe gusa niwe wafashwe, naho abandi baratorotse.

Nkubito Stanley umukozi wa REG ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibihombo avuga ko uku kwiba umuriro bikorwa mu buryo butandukanye ariko cyane cyane kunyuza insinga inyuma ya mubazi cyangwa gufungira insinga muri mubazi ntibare.

Nkubito asaba abaturage gucika ku ngeso yo kwiba umuriro kuko bikoma mu nkokora gahunda ya Leta yo kwegereza Abanyarwanda benshi umuriro w’amashanyarazi kandi nabo bikabakururira ibihano, birimo no gufungwa.

Agira ati “Turasaba abaturage kureka kwiba kuko ufashwe agahamwa n’icyaha afungwa. Ikindi kandi ababikora bakoma mu nkokora gahunda ya Leta yo kwegereza Abanyarwanda benshi umuriro kuko amafaranga banyereza yagahereweho mu kwegereza abandi umuriro.”

Mu rwego rwo guhangana n’ubu bujura bw’amashanyarazi, REG ivuga ko harimo gushakishwa mubazi bitakorohera abantu kuzibamo umuriro.

Nkubito agira ati “Turimo turazana mubazi zishobora kugaragaza ibihombo byatewe n’ubujura cyangwa ibindi bibazo tekinike nk’umuriro waburira mu nsinga.”

Umuntu umwe wafatiwe mu mujyi wa Nyagatare akekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi, ahafite akabari.

Yemereye ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) ko yamenye ko hari mubazi imwe idakora ariko ntabitangaze, gusa ahakana kuba ari we wibye uwo muriro.

Akeka ko umuiro ashinjwa kwiba waba waribwe n'abo yasimbuye mu nzu akodesha
Akeka ko umuiro ashinjwa kwiba waba waribwe n’abo yasimbuye mu nzu akodesha

Ati “Ndemera kuba ntarabivuze ariko sijye wawibye ahubwo byaba byarakozwe n’abo nahasimbuye, gusa nasanze mubazi imwe idakora ndabyihorera sinanabivuga nicyo cyaha nemeye nsabira imbabazi.”

Nyuma yo kwemera icyaha yaciwe amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwiba umuriro w’amashanyarazi ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itanu, n’amande kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka