Kwegurira amashyamba abikorera byinjirije Leta Miliyari 649
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) gitangaza ko mu mwaka wa 2020-2021 gahunda yo kwegurira amashyamba ya leta abikorera, amaze kuyinjiriza arenga Miliyari 649.
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) Dr. Concorde Nsengumuremyi yatangarije Kigali Today ko hari amashyamba ya leta yamaze kwegurirwa abikorera aho bagirana na Leta y’U Rwanda amasezerano y’igihe kirekire kugira ngo abashe gucungwa neza ku buryo burambye.
Ati “Mu mwaka wa 2020 na 2021 amashyamba yinjije amafaranga angana na Miliyali 649 .Intego u Rwanda rufite ni uko amashyamba ya leta azegurirwa abikorera ku kigero cya 80% ibyo bikazagerwaho bitarenze mu mwaka wa 2024, andi agera kuri 20% agasigara ari amashyamba yahariwe gukomeza kubumbatira urusobe rw’ibinyabuzima, akanakoreshwa muri gahunda z’ubushakashatsi”.
Dr. Nsengumuremyi avuga ko amashyamba yose ya Leta ari ku buso bungana na 61,485.22 Ha, naho amashyamba azahabwa abikorera yose ari ku buso bungana na 49,188.18 Ha bwose buhwanye na 80%.
Umuyobozi wa RFA Dr. Nsengumuremyi avuga ko amashyamba yamaze guhabwa abikorera angana na 23,486.55 Ha bingana na 38% , amashyamba ategereje kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri angana na 7716 Ha, amashyamba arimo kuganirwaho n’abikorera angana na 15,198.86 Ha, naho amashyamba ategereje abikorera, kugirango habeho ibiganiro ni 2786.77 Ha.
Kugira ngo umuntu yegurirwe ishyamba rya Leta Nsengumuremyi avuga ko agomba kwerekana mu nyandiko uburyo azayacunga kandi akayabyaza umusaruro mu buryo burambye harimo no kongerera agaciro ibiyakomokaho.
Asabwa kuba ibyo businesi ye ikora bifite aho bihuriye n’imirimo irebana no gucunga amashyamba no kuyabyaza umusaruro ndetse akaba afite ibikoresho bihagije kandi bigezwehobyo gusarura, kubungabunga ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku mashyamba, kugirango bimwe mubyo twakuraga mu mahanga bikomoka ku biti bigabanuke. Uwahawe ishya agomba kuryitaho no kuribyaza umusaruro kandi akabikora atangije ibidukikije.
Ati “Ubu Leta imaze kwegurira abikorera hafi 40% bw’ubuso bw’amashyamba leta iteganya kwegurira abikorera, andi 40% asigaye nayo azegurirwa abikorera mbere y’uko NST1 irangira”.
Ibi kandi bizakorwa mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amashyamba ya Leta, muri 2024 izaba imaze kwegurira abikorera 80% by’amashyamba ya Leta, nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1, izarangirana n’umwaka utaha wa 2024.
Dr. Nsengumuremyi akomeza avuga ko kuri ubu amashyamba ya Leta yeguriwe abikorera acunzwe neza kurusha akiri mu maboko ya Leta gusa, ibi ngo biterwa nuko iyo acunzwe na Leta benshi bayigabiza bakayakoreramo imirimo inyuranyije n’amategeko bityo agakomeza kwangirika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|