Kwandukuza abapfuye mu irangamimerere bigeze kuri 43%, ibipimo bifatwa nk’ibikiri hasi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kiratangaza ko serivisi z’ikoranabuhanga mu kwandukuza abantu bapfa mu bitabo by’irangamimerere, zigeze kuri 43%. Ibi bipimo bifatwa nk’ibikiri hasi, ugereranyije n’intumbero y’ibipimo Leta yifuza kugeraho mu kwitabira iyo gahunda.

Abitabiriye ikiganiro biyemeje kuba umusemburo mwiza
Abitabiriye ikiganiro biyemeje kuba umusemburo mwiza

Muri Kamena 2020, Leta yavuguruye Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango, aho ryahaye ububasha abanditsi mu bigo by’ubuvuzi n’abo mu tugari, bwo kwandika mu bitabo by’irangamimerere abavukira n’abapfira kwa muganga cyangwa mu miryango, bigakorerwa aho byabereye yaba mu kigo cy’ubuvuzi cyangwa mu mudugudu hifashishijwe ikoranabuhanga.

NIDA isanga kuba ubwo buryo bwarashyizweho, hari intambwe igenda iterwa ariko hakwiye gushyirwamo imbaraga, abaturage bakarushaho kubwitabira, kuko bufite akamaro gakomeye, nko kuba Leta ibasha gukora igenamigambi ryimbitse.

Ibi byagarutsweho ku wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, mu gikorwa cyitabiriwe n’inzego zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru zifite uruhare mu irangamimerere rikozwe neza, aho izo nzego zagaragarijwe uko igihugu gihagaze mu birebana no kwitabira servisi z’irangamimerere, cyane cyane mu kwandikisha abana bavuka no kwandukuza abantu bapfuye.

Intumwa ya NIDA muri iki gikorwa yagize iti “Bituma igihugu kimenya umubare nyawo w’abagituye, kuko mu gihe hapfuye abantu umubare uyu n’uyu, abo mu miryango yabo bakihutira kubandukuza mu bitabo by’irangamimerere, icyo gihe igihugu ntikiba kikibabarira mu bantu gitakazaho ubushobozi runaka, bigatuma rero kimenya umubare nyawo w’abo gikorera igenamigambi”.

Kuba hari abantu bapfira mu ngo, imiryango yabo igahita ibashyingura itabanje kubageza ku ivuriro, ngo urwo rupfu rwemezwe na muganga wemewe na Leta, yewe ntibanabimenyekanishe mu nzego z’ibanze zibegereye, biri mu bituma habaho icyuho mu kuzamura umubare w’abandukuzwa mu bitabo by’irangamimerere.

Yongera ati “Umuganga ni we utanga amakuru yose ku cyishe umuntu yaba indwara runaka, icyorezo, impanuka cyangwa se ikindi kintu, kuko ari we uba yamusuzumye byimbitse. Ibi ni na byo biha Leta umurongo w’ingamba yashyiraho, zigamije gukemura ibibazo bishingiye ku gitera imfu mu duce runaka, bityo ikabona uko ibyitwaramo, ibikumira se cyangwa ishyiraho izindi ngamba zihamye zituma ibyo bibazo bigabanuka”.

Uwitonze Innocent wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri icyo gikorwa, yibukije abacyitabiriye gufasha abaturage kumva akamaro n’uburenganzira bwabo mu birebana n’irangamimerere.

Yagize ati “Irangamimerere riri mu burenganzira bw’ibanze buri muntu wese afite. Kurikorerwa ntabwo ari imbabazi umuntu agirirwa cyangwa ubundi bufasha aba ahabwa, ahubwo ni uburenganzira ntayegayezwa. Ni yo mpamvu Leta yabyoroheje ikavugurura amategeko, igashyiraho n’uburyo bw’ikoranabuhanga, kandi ikarushaho no kwegereza abaturage izo serivisi, kugira ngo biborohere. Inyungu ya mbere ihari ni uko umuntu wese uzandikwa cyangwa yandukurwe, bikorewe hafi y’aho abarizwa kandi ku gihe”.

Uwitonze yasabye inzego zo mu Ntara y'Amajyaruguru kwimakaza irangamimerere mu baturage
Uwitonze yasabye inzego zo mu Ntara y’Amajyaruguru kwimakaza irangamimerere mu baturage

Abayobozi n’abakora mu byiciro bitandukanye, bifite aho bihuriye na gahunda y’irangamimerere, biyemeje ko bagiye gufatanya kunoza imihigo yo kwandikisha abavutse no kwandukuza abapfuye, mu rwego rwo korohereza inzego zifite igenamigambi mu nshingano.

Nyirarugero Dancille, Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru ati: “Abaturage bungukira cyane mu kuba igenamigambi rikoze neza kandi rigendeye ku mubare nyawo w’abaturage. Ni nayo mpamvu tugiye kurushaho kubigisha kubigiramo uruhare bitabira gahunda yo kwandukuza ababo mu bitabo by’irangamimerere, no kwandikisha abana bavuka, kugira ngo byorohere Leta kugira umubare nyawo w’abaturage igenera cyangwa iteganyiriza gahunda runaka, yaba mu burezi, ubuzima, ubukungu n’izindi zifite uruhare mu gutuma imibereho irushaho kuba myiza”.

Mu bandi basanga bakwiye kugira icyo bakora, ngo abantu bitabire serivisi z’irangamimerere, barimo uwitwa Uwamurera Olive, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi.

Yagize ati “Tugiye kwigisha bagenzi bacu mu miryango n’aho dukorera hose, kumva ko umusanzu bategerejweho, ari uwo kugana serivisi z’irangamimerere, hakuzuzwa amakuru yose akenewe atuma Igihugu kigira ishusho rusange y’uko abaturage bacyo bahagaze mu mibare”.

Raporo y’impuguke ku rwego rw’isi mu birebana n’irangamimerere, igaragaza ko mu bihugu bikabakaba 200 byo hirya no hino ku isi, ibigera kuri 70 ari byo byonyine byateye intambwe yo kuba bigaragaza amakuru yizewe, ashingiye ku mpfu z’abaturage babyo.

Leta y’u Rwanda ikaba yarihaye intego yo gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kumenyekanisha amakuru y’abapfa binyuze mu irangamimerere, bikava ku gipimo cya 30% mu mwaka wa 2020, aho ubu bigeze kuri 43%, ariko intumbero nibura ikaba ari ukugeza ku gipimo kiri hagati ya 70 na 80%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka