Kwandika kuri Jenoside ni umusemburo utuma uwo murage ukomeza kubaho - Dr. Gakwenzire

Dr. Philbert Gakwenzire, Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), avuga ko kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umusemburo wo kugira ngo bakomeze bandike, kugira ngo uwo murage ukomeze ubeho.

Ni igitabo cyishimiwe na benshi
Ni igitabo cyishimiwe na benshi

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, n’ubuyobozi bukuru bwa IBUKA, ubwo hamurikwaga igitabo ku buhamya bwa bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi cyiswe ‘Entendez-Nous’, bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ngo ‘Mutwumve’.

Ni igitabo gikubiyemo ubuhamya bwa bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyanditswe na bamwe mu bashinze umuryango Avega Agahozo, babifashijwemo n’umufaransa Daniel Le Scornet.

Nyuma y’igikorwa cyo kumurika icyo gitabo, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida wa IBUKA, Dr. Philbert Gakwenzire, yavuze ko kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusemburo wo kugira ngo buri wese yandike.

Yagize ati “Ni umusemburo wo kugira ngo natwe ubwacu, jyewe, wowe, uriya, dukomeze twandike, kugira ngo uwo murage koko ukomeze ubeho, abana bacu bazabisome, nitujya kwigisha amateka tuzayigishe dufite aho duhera.”

Daniel Le Scornet, wagize uruhare rukomeye mu iyandikwa ry'iki gitabo
Daniel Le Scornet, wagize uruhare rukomeye mu iyandikwa ry’iki gitabo

Annonciatha Nyiratamba, avuga ko kuba hari amateka ataragiye yandikwa ku byo Abatutsi bagiye bakorerwa, byabahaye umukoro wo kugira icyo batekereza gukora.

Ati “Abantu bose nahaga ibitabo baravugaga bati uzi ko nkwiye kuba naravuze ku mateka yo kuva mu 1990 kugera mu 1994, icyo gihe ibibazo Abatutsi babagamo ntabwo byigeze bivugwa. Uko badufungaga, gufungwa nibyo tuvugamo cyane, abo birukanaga mu kazi, basenyeraga, umuntu wese noneho yumvise ari nk’umuhamagaro, cyangwa se kwibutswa, bati nyabuneka reka tugire icyo twandika, tutagira icyo dusiga."

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Yenda bashobora kuba batakiriho, ariko iyo washinze umuryango burya icya ngombwa ni ibikorwa usiga n’ibyo usigara ukora. Kuba wavuga rero ngo bizazimira, byo ntabwo bishobora kuzazimira, ari na yo mpamvu kimwe mu bituma batazazimira, ni aya amateka aba yanditse, ariko byanze bikunze ku bufatanye n’iyo miryango, gusigasira iyo miryango ku buryo ibyiza yakoraga cyangwa yakoze bitazahagarara, ni inshingano z’ubuyobozi gufatanya n’iyo miryango, kugira ngo barebe uburyo byakorwamo.”

Kimwe mu byo abanyamuryango ba Avega Agahozo bishimira kuva bashinga uwo muryango mu 1994, ni uko intengo hafi ya zose bari bafite zagiye zigerwaho kandi bakaba badashidikanya ko utazigera uzima cyangwa ngo usibangane.

Nubwo igitabo Entendez-Nous cyanditse mu rurimi rw’Igifaransa, ariko ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka, barateganya ko mu bihe biri imbere kizashyirwa no mu zindi ndimi.

Antoine Mugesera
Antoine Mugesera
Kumurika iki gitabo byitabiriwe na benshi
Kumurika iki gitabo byitabiriwe na benshi

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka