Kwagura umuhanda Kigali-Muhanga bizihutisha ishoramari - Abikorera

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga barishimira ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 20 Ukwakira 2023, birimo kwagura no gusana umuhanda Kigali-Muhanga, kuko bizihutisha ishoramari.

Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye kwagurwa
Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye kwagurwa

Mu itangazo ry’iyo Nama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gace ka gatatu k’umwanzuro wa gatatu, Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi y’ibisohoka n’ibyinjira mu Gihugu.

Ayo masezerano yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gusana no kwagura umuhada Kigali-Muhanga, ari na yo abikorera bo mu mujyi wa Muhanga baheraho bavuga ko umuhanda nusanwa ukanagurwa, bizafasha kwihutisha ishoramari.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko bakibona uwo mwanzuro, hashyizwe ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri muri gurupe bahuriraho batangira kuganira ku bitekerezo bigari, bizatuma babyaza umusaruro uwo muhanda.

Kimonyo avuga ko bakiranye neza uwo mwanzuro, kuko uje gukemura ibibazo by’ubwikorezi byari mu muhanda Kigali-Muhanga, ahagaragaraga urujya n’uruza rw’ibinyabiziga bibyigana bigatuma habaho gukerereza serivisi.

Avuga ko hari n’abashoramari bazaga bagana i Muhanga, bagatangira kwiheba bataranahagera kubera gutinda mu muhanda, bagacika intege zo gushora imari muri Muhanga kuko bahafataga nk’aho ari kure ya Kigali.

Agira ati “Kuva i Kigali uza i Muhanga twari dusigaye tuhakoresha isaha n’igice kuzamura, kuko imodoka zibyigana, ugasanga abatwaye ibinyabiziga bahanganye n’inzego z’umutekano kubera amakosa yo kubisikana kw’ibinyabiziga, ariko ubu bigiye gukemuka tuzajya dukoresha iminota 40 nk’uko byahoze mbere ucyubakwa”.

Kimonyo avuga ko mu bijyanye n’ubucuruzi, umujyi wa Muhanga uri rwagati mu Gihugu, ariko ugasanga byari bigoye kuza kuharangurira cyangwa kuhacururiza, kubera ko abantu bahitagamo kwigira i Kigali kuko Muhanga-Kigali n’ubundi urugendo rwabaga ari rurure.

Agira ati ‘Ubu umucuruzi azajya anyaruka gato nta kimutega arangure ibicuruzwa abanguke abigeze ku bakiriya, mu gihe ubu bitugora kuko kurangurira i Kigali ni ukwiriza umunsi bigatuma abakiriya bacu bahabwa serivisi zitanoze, cyangwa bagahitamo kujya kubyizanira i Kigali. Ubu serivisi dusanzwe dutanga zigiye kwaguka kandi zihute”.

Kubyigana kw'imodoka uva Kigali ugera Muhanga byakererezaga abagenzi n'abacuruzi
Kubyigana kw’imodoka uva Kigali ugera Muhanga byakererezaga abagenzi n’abacuruzi

Abandi bishimiye kwagurwa k’umuhanda Muhanga-Kigali, ni abatwara imodoka zitwara abagenzi kuko na bo batindaga mu muhanda kubera kubisikana n’izindi modoka, cyangwa hakabaho impanuka zo kugongana n’ibindi binyabiziga bigerageza kubisikana.

Abagenzi bakoresha umuhanda Kigali Muhanga, na bo bakiriye neza uwo mwanzuro, kuko bazajya banyarukira mu masoko ya Kigali, bagahaha bagataha kare cyangwa bakagaruka mu mudendezo nta kwikanga impanuka no gufungwa k’umuhanda, iyo habaga babaye ibibazo bitandukanye.

Biteganyijwe ko umuhanda Kigali-Muhanga uzagurwa ukubakwamo ibyerecyezo bibiri bibiri by’umuhanda, mu gihe wari ugizwe gusa n’icyerecyezo kimwe kimwe, bikagorana kubisikana kw’ibinyabiziga bivangavanze, amakamyo apakiye n’imodoka ntoya n’inini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabazaga igihe ibikorwa byo kwagura umuhanda bizatangirira turebeko twabonamo akazi. Nsubiza igihe bizatangirira cg nkwandikira kuri IG?

George yanditse ku itariki ya: 26-10-2023  →  Musubize

Ahubwo ibikorwa byo kuwagura bizatangira ryari? Byihutishwe kuko hari imyanzuro tujya dutegereza tukayiheba nkuwavugaga ko mutation zubutaka zugiye kuba Ubuntu twarahebye nubu turakishyuzwa 30k kdi uwo mwanzuro umaze hafi umwaka

Ngoga yanditse ku itariki ya: 22-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka