Kwaguka kwa Kigali, kimwe mu byongereye iterambere ry’abahatuye

Mu gihe mu Rwanda harimo kwizihizwa ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali baravuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho, bakarikesha kuba uwo mujyi umaze kuba mugari ugereranyije n’uko wanganaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kigali iraguka umwaka ku wundi
Kigali iraguka umwaka ku wundi

Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari muto cyane kuko wari ugizwe na Komine (akarere) Nyarugenge gusa, yari igizwe n’uduce twa Nyamirambo, igice gito cya Gikondo na Kacyiru yaje kubakwa nyuma mu gihe hubakwaga zimwe muri za Minisiteri ndetse na Hoteli Meridien.

Maniriho Jean Bosco wavutse mu 1967, aho yatangiye gutura mu murwa mukuru w’u Rwanda mu 1981 aje gukora akazi ko muri Banki y’ubucuruzi yari izwi nka BCR, avuga ko muri icyo gihe yari mu bantu bari batuye mu mujyi kuko agace ka Nyamirambo ari ho hari mu mujyi.

Agira ati “Kariya gasantere k’umujyi kari gafite umuhanda umwe gusa uca hagati ahazwi nko kuri Plato, ni wo muhanda wabagaho wa karimbo wazaga ugaca hariya hitwaga Camp ONU ukagera i Nyamirambo ariko na wo warangiraga utaragera hariya bita kuri 40, ni na ho umujyi wagarukiraga kuko na Nyamirambo nta mujyi wari uhari ufatika, cyane ko haruguru y’umusigiti bitirira Ghadafi hari amarimbi”.

Kanombe na Kimironko ngo hari ishyamba ry’inzitane ku buryo hatuwe bwa mbere n’abasirikare bari bafite ipeti rya koloneri (Col).

Ati “Kanombe hari igiturage, umukoloneri umwe witwaga Bangamwabo aragenda yubaka inzu mw’ishyamba rwagati tuvuga tuti ese uyu muntu yariyahuye? Ni uko se ari koloneri ushinzwe ‘logistics’ akaba ari yo mpamvu yiyemeje kuza muri iri shyamba”.

Kwaguka kwa Kigali byatumye abayituye barushaho Kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Uko Kigali iba ngari ni na ko iba nziza
Uko Kigali iba ngari ni na ko iba nziza

Uwamahoro Jean Marie Augustin, avuga ko nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rwibohoye hari byinshi bishimira.

Ati “Urabona umuntu aragenda akeye, Kigali yabaga ifite ingo z’imiyenzi amazu atameze neza ariko ubu urabona hose n’ibipangu, urabona ko abantu bibohoye ubukene n’ubujiji kuko batera imbere uko imyaka igenda iza”.

Abakorera muri Kigali ibijyanye no gutwara abagenzi bavuga ko kwaguka k’uwo mujyi byatumye barushaho kwiteza imbere kuko hatuwe cyane kandi hakarushaho kugendwa.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Umujyi wa Kigali waraguwe ugenda wongerwaho twinshi mu duce twari tuwukikije twabarizwaga mu cyahoze ari perefegitura ya Kigali Ngali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka