Kuyobora abakozi si ugutanga akazi no kwirukana gusa
Abakora akazi ko gucunga abakozi babigize umwuga (Human Resource Managers), mu bigo bya Leta n’ibyigenga, baravuga ko aho Isi igeze, gushingwa abakozi mu kigo atari uguha akazi abakozi bashya, guhana abakosheje cyangwa gutanga imishahara gusa.

Kuwa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, abashinzwe abakozi bibumbiye mu ihuriro bise “People Matters”, bagiranye inama ya mbere, igamije kurebera hamwe uko hirya no hino mu bigo bakoreramo abakozi barushaho kwitabwaho, bityo na bo bakabasha gutanga umusaruro ibigo bakorera biba bibakeneyeho.
Steven Murenzi, umwe mu bashinzwe abakozi babigize umwuga, akaba kandi ari umuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Director for People Management), avuga ko kera imikorere y’abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bari bashinzwe gusa kwakira abakozi bashya, kubahemba ndetse no gufatira ibihano abakoze amakosa mu kazi.
Murenzi agaragaza ko ubu iyo mikorere yahindutse, abayobozi bashinzwe abakozi bakaba ari abahuza b’ibigo bakorera ndetse n’abakozi babyo, mu buryo bugirira inyungu impande zombi.

Agira ati “Nko mu Rwanda, byamaze kugaragara ko umutungo kamere wa mbere ari abantu. Ni ukuvuga rero ko abashinzwe abakozi ni bo bagomba kumenya ngo aba bantu turababyaza umusaruro gutya kandi na bo babe bameze neza”.
Mu gushimangira iyi ngingo, Murenzi asaba abashinzwe abakozi mu bigo kurushaho kuba abanyamwuga, birinda kugira uruhande urwo ari rwo rwose babogamiraho.
Ati “Icya mbere ni ukuba umunyamwuga. Umunyamwuga muri aka kazi, ntareba inyungu z’uruhande rumwe, agomba kumenya ko inshingano ze ni ukugira inama ikigo, ariko akanakigira inama yo gucunga abakozi neza”.
Josephine Mirimo, ushinzwe abakozi mu kigo ‘Deliver Rwanda’, avuga ko umuyobozi ushinzwe abakozi mu kigo na we ubwe aba ari umukozi, bityo ko inshingano ze za mbere ari ukuvugira abakozi ashinzwe kuyobora, cyane cyane agendera ku biteganywa n’itegeko ry’umurimo.

Mirimo kandi avuga ko bitewe n’imiterere y’akazi, hari ubwo ushinzwe abakozi areba cyane umusaruro umukozi yatanze, aho kureba ku masaha yamaze ku kazi, na byo bikaba uburyo bwo gufasha umukozi kwita no ku zindi nshingano zirimo n’umuryango we.
Ati “hari n’ubwo ushInzwe abakozi ashobora kureka umukozi akaba yagera ku kazi saa yine cyangwa se akaza gutaha saa kumi. Icya ngombwa ni uko umukozi yita ku nshingano afite, kandi agatanga umusaruro yari akeneweho”.
Muri rusange abashinzwe gucunga abakozi barasabwa kurushaho gukora kinyamwuga, birinda guteza ikibazo ku bakozi bashinzwe, kuko iyo hari umukozi ugize ikibazo gitewe n’umukoresha we, bimugiraho ingaruka n’umuryango we wose.
Abakora muri uru rwego bavuga ko guhura bakaganira ku mikorere inoze y’uyu mwuga, mu rwego rwo kurushaho kugira abakozi bakora bishimye kandi bagatanga umusaruro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ariko buriya iyo umukozi ahawe kugira ubuzima bwiza nibyo byingenzi kuruta byose, muburyo bwoguhabwa ibyo agenerwa n’amategeko dore ko hari beshi batabona ibyo bagenewe bitewe nabakoresha babo bityo bigatuma akazi kagenda nabi,
Ikindi kongererwa umushahara ugahuzwa n’ibiciro biri bikosoko nabo ni motivation.